Digiqole ad

Ngororero: Hari abaturage bakishyuza rwiyemezamirimo Usengimana miliyoni 7 Frw

 Ngororero: Hari abaturage bakishyuza rwiyemezamirimo Usengimana miliyoni 7 Frw

Rwiyemezamirimo Usengimana Richard (Photo: Umuseke archive/2013).

Mu Karere ka Ngororero hari abaturage benshi bakishyuza rwiyemezamirimo Usengimana Richard wabakoresheje mu mirimo yo kubaka umuhanda uhuza Akarere ka Ngororero n’aka Rutsiro, aba baturage ngo yarabishyuye ariko abasigaramo amafaranga agera kuri miliyoni zirindwi.

Rwiyemezamirimo Usengimana Richard (Photo: Umuseke archive/2013).
Rwiyemezamirimo Usengimana Richard (Photo: Umuseke archive/2013).

Rwamunyana Theoneste, utuye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari Mugano, Umurenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero ni umwe mu baturage batabonye amafaranga yabo yose bakoreye.

Rwamunyana avuga ko we yari yarakoze imibyizi 28 mu gihe cyo kwishyura yishyurwa imibyizi 10 y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bitanu (25 000 Frw), bamusigaramo imibyizi 18 y’amafaranga 45 000 dore ko ngo yakoreraga amafaranga 2 500 ku munsi kuko yari Umufundi, kandi ngo ikibazo nk’iki agisangiye na benshi bakoranaga.

Kuva muri Kanama 2016 ubwo babishyuraga, ngo yagerageje kubaza mu buyobozi bamubwira ko yakomeza kubikurikirana ariko kugeza n’ubu ntasobanukiwe aho yabariza, icyakora ngo ategereje kuzahura n’ubuyobozi bw’Akarere akabugezaho ikibazo cye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko ubwo yazaga ku buyobozi bw’Akarere yasanze hari abaturage bishyuze Richard Usengimana amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 27.

Ati “Abaturage batugejejeho ikibazo dutangira ubuvugizi, iki kibazo twaragikurikiranye kugeza aho Usengimana afashwe asabwa kwishyura amafaranga, yishyura abaturage miliyoni makumyabiri (20 000 000 Frw).”

Ndayambaje Godefroid, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero avuga ko bagikomeje gukurikirana iki kibazo.
Ndayambaje Godefroid, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero avuga ko bagikomeje gukurikirana iki kibazo.

Mayor Ndayambaje avuga ko ayo mafaranga miliyoni 20 yahawe abaturage, hasigara abantu badafite ibyangombwa bigaragaza ko koko bakoreye Richard Usengimana bishwanye na Miliyoni zirindwi (7 000 000 Frw).

Ati “Twasabye abaturage ko n’ubundi bakomeza bakagenda bagaragaza ibimenyetso, bagaragaza ibyangombwa, kuko kugira ngo amafaranga atangwe ndetse na nyiri ubwite abyemere ni uko hagombaga kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko ayo mafaranga ayabarimo,… kuko yo yarayahakanye, (Usengimana) aravuga ati: Njyewe amafaranga nzi ni miliyoni 20.”

Mayor Ndayambaje avuga ko abari bafite ibyemezo byemewe birimo amakarita bakoreyeho, Amalisiti bagiye basinyaho n’ibindi bo bamaze guhabwa amafaranga yabo hasigaye bariya bataruzuza ibyangombwa basabwe bigaragaza ko bakoze imibyizi bavuga.

Agasaba abaturage baba barabonye ibyangombwa kubigeza ku mirenge cyangwa ku mukozi ushinzwe umurimo ku Karere kugira ngo Akarere gakomeze kubakorera ubuvugizi nabo bishyurwe.

Ikibazo cya rwiyemezamirimo Usengimana Richard cyo kutishyura abaturage yakoresheje yubaka umuhanda uhuza Akarere ka Ngororero n’aka Rutsiro gihera mu 2013 ubwo yawusigaga utuzuye.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish