Digiqole ad

Gicumbi: Hangijwe ibiyobyabwenge bya miliyoni 15 Frw

 Gicumbi: Hangijwe ibiyobyabwenge bya miliyoni 15 Frw

Ibiyobyabwenge byangijwe byiganjemo Kanyanga

*Abana 14% babaye imbata z’ibiyobyabwenge, 52/% bagerageje kunywaho…

Kuri uyu wa 06 Nyakanga mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri ibi biyobyabwenge harimo Kanyanga ikunze kugaragara muri aka gace.

Ibiyobyabwenge byangijwe byiganjemo Kanyanga
Ibiyobyabwenge byangijwe byiganjemo Kanyanga

Muri iki gikorwa cyanatangiwemo impanuro, urubyiruko rwasabwe guca ukubiri no kunywa ibiyobyabwenge kuko ari rwo mbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza.

Dr. Yvone Kayitashonga ushinzwe indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yavuze ko ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza umubare munini by’umwihariko urubyiruko.

Avuga ko abantu bangana na 14% babaye imbata y’ibiyobyabwenge mu gihe abagerageje kubinywaho ari 52%. Ngo benshi mu bakoresha ibiyobyabwenge ni bo bari gusanganwa ibibazo byo mu mutwe muri iyi minsi.

Yagize ati “Hazamo no kwandura  indwara zitandukanye nka SIDA bitewe no kubashora mu busambanyi, urupfu, n’inda zitateganyijwe ku bana bakiri bato.”

Yasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu rugamba rwo guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Uhagarariye Police mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Mutezintare Berthe avuga ko ibiyobyabwenge biri mu bibangamiye politiki yo kuringaniza urubyaro muri aka gace kuko hari ababyeyi banywa inzoga z’inkorano na kanyanga ntibibuke ibyo kuboneza imbyaro.

Avuga kandi ko hari abana bakurana imico mibi kubera kuvukira mu miryango ikoresha ibiyobyabwenge igahoramo intonganya n’amakimbirane.

Yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, asaba abatuye muri aka gace kudahishira umuntu unywa cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge kuko ingaruka zabyo zigera kuri buri wese.

Sebahizi Ildephonse ufite imyaka 28 watangiye kwijandika mu kunywa ibiyobyabwnege ku myaka 14 yatanze ubuhamya bw’ukuntu yabiretse avanywe mu kigo ngororamuco cy’i Wawa.

Uyu musore wamaze kwiteza imbere kubera inyigisho yakuye i Wawa avuga ko nta cyiza cyo kubatwa n’ibiyobyabwenge kuko uwabikoresheje adashobora gutekereza iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal wagarutse ku bwinshi bw’ibiyobyabwenge bigaragara aho ayobora, yavuze ko aka gace gahana imbibi n’ibihugu biturukamo ibi biyobyabwenge ku buryo kubihageza byoroha.

Uretse kanyanga ikunze kuvuga muri aka karere, hangijwe urumogi, inzoga za Chef Waragi zitemewe mu Rwanda n’ikiyobyabwenge cya mayirungi.

Dr Yvone Kayitashonga wo muri RBC avuga ko ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge riri gutuma urubyiruko rwandura SIDA n'izindi ndwara ziterwa no kudashishoza
Dr Yvone Kayitashonga wo muri RBC avuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri gutuma urubyiruko rwandura SIDA n’izindi ndwara ziterwa no kudashishoza
Iki gikorwa kitabiriwe n'inzego z'ubuyobozi zirimo iz'umutekano
Iki gikorwa kitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zirimo iz’umutekano
Mu bihangano byabo abagize Dream Boys baherutse kwegukana PGGSS 7 basabye urubyiruko kutijandika mu biyobyabwenge
Mu bihangano byabo abagize Dream Boys baherutse kwegukana PGGSS 7 basabye urubyiruko kutijandika mu biyobyabwenge

EVENCE NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

5 Comments

  • Murakoze kubw’iyi nkuru ariko muzashake ukundi muvuga aho kuvuga ngo “hangijwe ibiyobyabwenge”. Ku bwanjye numva ko ikintu cyangirika ari igifite akamaro. Kwangiza=to damage. Nanjye nta jambo rimwe mpise mbona, ariko nibura mwavuga muti “hamenwe hanatwikwa ibiyobyabwenge”. Murakoze. Dusigasire ururimi rwacu.

    • Nonese ntunyumvira ngo bifite “agaciro” ka…!
      Ahubwo se babwirwa n’iki agaciro kabyo?
      No2; Ko no muri USA byabananiye, ubu nitwe tuzabishobora?

      • umva nda woe ntaho warebye ibikureba urambutse ugiye USA . haranira ishyaka ryiwanyu ibyo muramerika sibikureba

    • Umvugiye ibintu rwose! Kuvuga ngo Polisi “yangije ibiyobyabwenge” wagira ngo nayo ni umugizi wa nabi! Hangirika ikintu gisanzwe gifite akamaro.

  • Ndabaza iyo bavuga agaciro kibyangijwe babarira kukihe giciro ko nta soko ryabyo tuzi ryemewe mbona hashobora no kubamo gutuma hari ababona ko bifite agaciro !

Comments are closed.

en_USEnglish