Digiqole ad

Rwanda: Hashobora kuboneka Litiro 44 100 z’amaraso uyu munsi n’ejo

 Rwanda: Hashobora kuboneka Litiro 44 100 z’amaraso uyu munsi n’ejo

Nyabugogo, Huye, Rwamagana, Musanze na Karongi kuva uyu munsi hatangiye ibikorwa byo gutanga amaraso ku bushake agenewe gutabara abayakeneye kwa muganga. Kuva none kugeza ejo biteze ko abantu ibihumbi 98 bazitabira iki gikorwa, umuntu umwe atanga nibura 450ml. Umuseke wageze aho yariho atangirwa Nyabugogo kuri uyu wa kane…

Umwe mu baturage Nyabugogo ari gutanga amaraso
Umwe mu baturage Nyabugogo ari gutanga amaraso

Byakorerwaga muri Gare ya Nyabugogo ahashinzwe ihema ryabugenewe, wabonaga umubare utari muto w’abantu bifuza gutanga amaraso baza kwiyandikisha.

Dr Gatare Swaibu umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso (National Centre for Blood Transfusion – NCBT), avuga ko ibi bikorwa ku buntu ku bayatanga n’abayahabwa.

Kugeza amaraso ku barwayi bayakeneye bari ahatandukanye mu gihugu Dr Gatare avuga ko byavuye ku masaha ane bikagera ku minota 20 kuko hifashishwa za drones kuyageza aho akenewe.

Avuga kandi ko mbere yo kuyageza aho akenewe aba abitse neza mu buryo bwabugenewe.

Amaraso abantu batanga ku bushake ngo batabare abayakeneye kwa muganga, arabanza agasuzumwa hagatangwa adafite uburwayi.

Mu bukangurambaga nk’ubu buheruka abantu ibihumbi birenga mirongo itandatu batanze amaraso, ubu biteze ibihumbi 98.

Umwe mu batangaga amaraso aha Nyabugogo yabwiye Umuseke ko ari ubwa mbere agiye kuyatanga ariko yahoraga yifuza gufasha abayakeneye, kubigeraho akaba yumva bimushimishije kuko atekereza ko hari uwo azongerera kubaho ayahaye.

Gutanga amaraso ni kimwe mu bifatwa nk’ibikorwa by’ubumuntu ndetse hari ababyita ubutwari bwo kurengera abababaye.

Baruzuza urupapuro rw'ugiye kuyatanga
Baruzuza urupapuro rw’ugiye kuyatanga
Aba barabaza amakuru arambuye ku gutanga amaraso ngo nabo bayatange
Aba barabaza amakuru arambuye ku gutanga amaraso ngo nabo bayatange
Arashaka guha umutekano n'abawubuze kubera kubura amaraso
Arashaka guha umutekano n’abawubuze kubera kubura amaraso
Byitezwe ko abantu bagera ku 98 000 bari butange amaraso mu masaha 48
Byitezwe ko abantu bagera ku 98 000 bari butange amaraso mu masaha 48
Gutanga amaraso ni igikorwa cy'ubumuntu gifasha abayakeneye
Gutanga amaraso ni igikorwa cy’ubumuntu gifasha abayakeneye
Dr Thomas Muyombo (Tom Close) afasha abaje gutanga amaraso
Dr Thomas Muyombo (Tom Close) afasha abaje gutanga amaraso

Photos/E.Mugunga/Umuseke

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish