Digiqole ad

Inteko yatoye itegeko rishyiraho ikigo gishya gishizwe ubutaka mu Rwanda

 Inteko yatoye itegeko rishyiraho ikigo gishya gishizwe ubutaka mu Rwanda

u Rwanda ni igihugu cya 46 muri 54 bya Africa uhereye ku bifite ubutaka bunini

* Kigomba kuvugurura no gutegura amakarita y’imiterere y’ubutaka
* Kizagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ku mikoreshereze y’ubutaka
* Nta mudepite wanze uyu mushinga w’iki kigo nta n’uwifashe mu gutora

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yatoye itegeko rikuraho ikigo gishinzwe umutungo kamere mu Rwanda (RNRA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo. Bahita batora umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe imicungire y’ubutaka mu Rwanda kikaba ari kimwe mu bigo bitatu bigomba gusimbura icyari gishinzwe umutungo kamere ( RNRA).

u Rwanda ni igihugu cya 46 muri 54 bya Africa uhereye ku bifite ubutaka bunini
u Rwanda ni igihugu cya 46 muri 54 bya Africa uhereye ku bifite ubutaka bunini

Iki kigo kizaba gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kizaba gifite zimwe mu nshingano zari zifite n’ikigo cy’umutungo kamere.

Kizaba gifite inshingano kugira inama Leta, kugenzura no guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zijyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Mu nshingano zacyo kandi hazaba harimo gushyira mu bikorwa politike, amategeko, ingamba n’ibyemezo bya Leta bijyanye n’imikoreshereze ndetse n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda.

Ngo kitezweho gutanga umusaruro ufatika mu guteza imbere ishoramari n’inyongeragaciro mu gushyira mu bikorwa no kubyaza umusaruro ubutaka.

Kizaba gifite n’inshingano zo gukora ubushakashatsi n’inyigo zerekeye ubutaka kandi kinabutangaze.

Kigomba kuvugurura no gutegura amakarita y’imiterere y’ubutaka ndetse n’ayandi makarita yihariye y’ubutaka mu Rwanda.

Umushinga w’itegeko rishiraho icyi kigo watowe n’abadepite 67 /67 ntawawanze ntanuwifashe.

U Rwanda rufite ubutaka bungana na 26,798 Km² ni igihugu cya 46 ku rutonde rw’ibihugu 54 bya Africa uhereye ku bunini bwabyo.

U Rwanda ariko ruri mu bihugu bifite abaturage benshi cyane (bakiniyongera) ugereranyije n’uburyo igihugu kingana. Imicungire n’imikoreshereze y’ubu butaka ikaba ikeneye kwitabwaho kugira ngo ubu butaka buto bukoreshwe neza.

Inteko yari iyobowe na Perezidante wayo Hon Donatille Mukabalisa
Inteko yari iyobowe na Perezidante wayo Hon Donatille Mukabalisa
Abadepite batoye itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe imikoreshereze n'imicungire y'ubutaka ntanumwe uryanz
Kuri uyu mugoroba Abadepite bari mu Nteko batoye itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka ntanumwe uryanz

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish