Digiqole ad

S/Ltn Seyoboka yongerewe igihe cyo gufungwa by’agateganyo

 S/Ltn Seyoboka yongerewe igihe cyo gufungwa by’agateganyo

Seyoboka mu rukiko

Urukiko rwa Gisirikare rw’I Nyamirambo rwemeje ko Sous Lieutenant Seyoboka Henri Jean Claude ukurikiranyweho ibyaha birimo gufata no gusambanya ku gahato abagore muri Jenoside akomeza gufungwa by’agateganyo kugira ngo Ubushinjacyaha bukomeze gukora iperereza.

Seyoboka mu rukiko
Seyoboka mu rukiko

Mu mpera z’icyumweru gishize, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwatanze iki cyifuzo cyo kongera ifunga ry’agateganyo ryahawe S/Ltn Seyoboka uherutse koherezwa na Canada kugira ngo aburanishwe ibyaha bya Jenoside akekwaho.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari Abatangabuhamya bugikeneye gushakisha ndetse ko hari ibimenyetso bigikusanywa.

Sous Lieutenant Seyoboka wahoze mu ngabo za FAR yamaganiraga kure iki cyifuzo akavuga ko akeneye kuburana mu buryo bwihuse, akavuga ko ari we ubabaye.

Uyu mugabo woherejwe na Canada yavugaga ko ibyo yabajijwe mu bushinjacyaha bidatandukanye n’ibyatangajwe mu rukiko rwa Gacaca bityo ko nta gishya gikenewe ku buryo cyasabirwa umwanya.

Seyoboka alias Zaire wavugaga ko yari yazindutse yiteguye kuburana mu mizi, yavugaga ko Ubushinjacyaha bugamije gutinza nkana urubanza.

Umucamanza w’Urukiko rwa Gisirikare wari watanze gahunda yo gusoma imyanzuro kuri uyu wa Mbere, yaje kubahiriza icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, yemeza ko ifunga ry’agateganyo kuri Seyoboka ryongereweho ukundi kwezi.

Iki cyemezo cyasomwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Umucamanza yatanze uyu mwanzuro uregwa n’umwunganizi we batagaragara mu cyumba cy’iburanisha. Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe.

Itegeko rigena ko ifunga ry’agateganyo rishobora ridashobora kurenza iminsi 30 ku byaha byoroheje, ariko ko rishobora kongerwa kugeza ku mezi atandatu ku byaha by’ubugome.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bamujyane i Kami bamusubize kumurongo maze bamuhe imyenda yongere asavingigihugu cye.

Comments are closed.

en_USEnglish