Digiqole ad

Huye: SACCO ya Ngoma yibwe miliyoni 2,3 na Laptops eshatu

 Huye: SACCO ya Ngoma yibwe miliyoni 2,3 na Laptops eshatu

SACCO ya Ngoma muri Huye

Ibiro by’Umurenge SACCO ya Ngoma mu karere ka Huye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru byaraye byibwe amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu n’amafaranga 815 ndetse na mudasobwa zigendanwa eshatu.

Abakozi bose ba SACCO ya Ngoma bahise batabwa muri yombi ubu bafungiye kuri station ya Police ya Ngoma.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko abibye iyi SACCO ya Ngoma bakoresheje urufunguzo kuko batamennye urugi cyangwa idirishya.

Tariki 24/08/2013 Umwalimu SACCO ya Ngoma yari yibwe miliyoni 10 ndetse n’uwayirindaga witwa Kabandana Jean Bosco yicwa n’abajura bahibye.

Aya makuru avuzwe nyuma y’uko hari ubujura kuri SACCO ya Byimana mu Ruhango bwaburijwemo mu rukerera rwo ku cyumweru, umwe mu bakekwa kuza kwiba akicwa arashwe.

Kugeza ubu abibye SACCO ya Ngoma ntibarafatwa nubwo abakekwa mu iperereza batawe muri yombi.

Ngo hari akadirishya gato bamennye ariko ko nta muntu wacamo.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

2 Comments

  • Abarimo kwiba Imirenge SACCOs ntabwo ikibazo ari uko biba Amafranga. Ikibazo gikomeye nuko barimo kwiba ICYIZERE zari zifitiwe! Kucyigaruza ntibyoroshye!

  • MUBAFATE MUBICE KBSA

Comments are closed.

en_USEnglish