Digiqole ad

Abadepite bagiriye uturere inama yo kudahubuka mu gufata imyanzuro

 Abadepite bagiriye uturere inama yo kudahubuka mu gufata imyanzuro

Kansiime Nzaramba Mayor wa nyarugenge yagiriwe inama yo kudakurikiza uko abona ikosa ngo ahite afata umwanzuro kuko byongerera leta igihombo

*Igihombo Leta yagize kubera abayitsinze, ba nyirabayazana ntibazakiryozwa kuko amabwiriza yasohotse nyuma.

Kuri uyu wa mbere Komisiyo y’Abadepite y’imibereho myiza y’abaturage yakomeje imirimo yo gusesengura raporo ya komisiyo y’Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015/2016 yakira inzego zitandukanye zagaragaye muri iyi raporo ko zahombeje igihugu bitewe n’imicungire mibi y’abakozi.

Kansiime Nzaramba Mayor wa nyarugenge yagiriwe inama yo kudakurikiza uko abona ikosa ngo ahite afata umwanzuro kuko byongerera leta igihombo
Kansiime Nzaramba Mayor wa nyarugenge yagiriwe inama yo kudakurikiza uko abona ikosa ngo ahite afata umwanzuro kuko byongerera leta igihombo

None mbere ya saa sita, komisiyo yakiriye uturere twa Nyarugenge, Rwamagana na Burera kugira ngo dusobanure ku kayabo twatakaje bitewe n’imyanzuro idakurikije amategeko yafatiwe abakozi, bigatuma barega Leta kandi bagatsinda.

Abadepite bagiriye inama utu turere kutajya bafata imyanzuro ihubukiwe kuko babonye uburemere ko umukozi ari gukora amakosa cyangwa ibyaha.

Raporo ya komisiyo y’Abakozi ya 2015/2016 igaragaza ko kuva 2012-2015  Leta imaze gutakaza asaga miliyoni 530 Frw bivuye ku myanzuro idakurikije amategeko iba yafatiwe abakozi bakoze amakosa ariko bakarega Leta mu nkiko bakayitsinda.

Iki gihombo Leta yagize cyo kibasha kubonerwa imibare ariko kiba kije kiyongera ku cyo utabonera igipimo iba yatewe n’abo bahindukiye bakayitsinda mu nkiko.

Abenshi bareze inzego za Leta kuko zabahagaritse bakekwaho kurya ruswa, gukoresha umutungo nabi, kunyereza ibya rubanda n’andi makosa ateza Leta igihombo kinini utabonera igipimo.

Ababakuriye akenshi babafatira icyemezo bitewe n’ayo makosa bagafata ikidakurikije amategeko ndetse ntibanubahirize inama bagiriwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta.

Abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza bagiriye inama abayobozi b’utu turere bakiriye uyu munsi kujya birinda gufata imyanzuro ihubukiwe bitewe n’uburemere bw’ikosa babonye ku mukozi.

Hon. Murangwayire Christine agira ati: “Hari ikintu kibabaza kubona umukozi akora amakosa ndengakamere, wowe umuyobora kuko utubahirije amategeko ejo ugasabwa kumusubiza mu kazi ukanagerekaho za miliyoni mwaciwe kuko utubahirije amategeko mu kumuhana. Kandi iyo ukurikiza amategeko hari uburyo yakwirukanwa ndetse akanashyirwa ku rutonde rw’umukara ntabe yagira ahandi akora byaba no gukurikiranwa akaba yakurikiranwa.”

Uwambajemariya Frolence mayor wa Burera nawe avuga ko ubu bakangutse ubu ngo ntibazongera gutuma leta ihomba kuko ngo bizajya bibazwa uwabaye nyirabayazana
Uwambajemariya Frolence uyobora Akarere ka Burera nawe avuga ko ubu bakangutse ngo ntibazongera gutuma leta ihomba ngo bizajya bibazwa  nyirabayazana

Utu turere twose kimwe n’utundi tuzitaba iminsi ikurikira twatumijwe kubera twagaragaye mu igenzura ryakozwe inshuro ebyiri irya 2009-2012 nirya 2012-2015 hose tugaraga ko twagiye ducibwa amafaranga kubera gutsindwa mu nkiko bitewe n’abayobizi bagiye bafatira ibyemezo abakozi akenshi bakoze amakosa ariko bagakora ibidakurikije amategeko.

Abadepite bavuga ko mu mategeko haba hari uburyo buboneye bwo guhana umukozi wakoze amakosa. Bagiriye inama abayobozi b’utu turere kutajya bakurikiza amarangamutima ngo bafate umwanzuro uhutiyeho bitewe n’uko abonye ikosa umukozi yakoze rikomeye.

Basabye aba bayobozi kandi kuzirikana amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutabera agena uburyo bwo gukurikirana uwabaye nyirabayazana agatuma Leta ihomba.

Gusa aya mabwiriza ya Minisitiri w’Ubutabera areba uwateza Leta igihombo nyuma y’uko aya mabwiriza atangazwa, bivuze ko uwabikoze mbere atamureba.

Ibi bivuga ko iki gihombo cya miliyoni zisaga 520 frw Leta yagize muri iyi myaka ya 2012-2015 bitewe n’imyanzuro yagiye ifatwa n’abayobozi bakanga gushyira mu bikorwa inama za Komisiyo y’Abakozi ba Leta nta uzabibazwa kuko byakozwe mbere yuko aya mabwiriza asohoka mu mpera za 2015.

Utu turere uko ari dutatu Nyarugenge, Rwamagana na Burera twose hamwe twatakaje asaga miliyoni 49 muri ku bakozi bagiye bafatirwa imyanzuro bakoze amakosa barega bakarega ko hatubahirijwe amategeko.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Rajab Mbonyumuvunyi yemeye ko habaye amakosa yatumye miliyoni zisaga 40 zitikira ariko ngo bafashe ingambo ko leta itazongera kujyanwa mu nkiko
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Rajab Mbonyumuvunyi yemeye ko habaye amakosa yatumye miliyoni zisaga 40 zitikira ariko ngo bafashe ingambo ko leta itazongera kujyanwa mu nkiko

Callixte NDWUYO
UM– USEKO.RW

3 Comments

  • NTANGAMBA ZINDI BAFASHE URETSE AMAYERI YOGUHATIRA ABANTU KWANDIKA NGO ATAZABAREGA, ARIKO NABYO BIZABAKORAHO!!! HON CHRISTINE KOYAGIYE NYARUGURU IBIHABERA YAHAVUYE ABIMENYE! KO NTACYO ABIVUGAHO!

  • Hon,Christine se amenya ibya Nyaruguru afite umwanya wo Gutega amatwi abamutumye,niyicare yirire amafaranga naho ibibera muri Nyaruguru nabyihorere HABITEGEKO nakomeze yangize,avangure abanyarwanda n,andi marorerwa yose yirirwamo,Ariko ntukavuge ngo uvuge abitwa INTUMWA za rubanda cyangwa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yo iteye agahinda abanyarwanda gusa,ibaze kwanga kuryamana n,umukoresha wawe Akakwirukana watakira Komisiyo ikananirwa gufata icyemezo.

  • Vice Mayor wa Kicukiro nawe agiriwe inama yo kudahubukira kwiha guhagarika abanyarwanda biguriye ibibibanza ku Nunga. Ruswa ashaka ntayo azabona nareba nabi ntazamenya ikimukubise mbiswa si ngaha aho nibereye

Comments are closed.

en_USEnglish