Evode Imena wari Minisitiri afungiye Itonesha yakoze akiri umuyobozi
Evode Imena wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) ari mu maboko ya Police kuva kuwa gatanu akurikiranyweho icyaha cy’itonesha yakoze akiri muri izi nshingano.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Theos Badege amaze gutangariza Umuseke ko uyu wari umuyobozi afunze kuva kuwa gatanu.
ACP Theos Badege yabwiye Umuseke ko Evode Imena akurikiranywe hamwe n’abandi bantu babiri bafatanyije muri ibi byaha bakekwaho.
ACP Badege ati « Ni ibyangombwa batanze hashingiye ku itonesha cyangwa ku bucuti, batanga zimwe mu nyandiko zitari zikwiye. »
Evode Imena yavuye muri Guverinoma mu mpinduka zabaye mu Ukwakira 2016.
Evode Imena w’imyaka 32 yabaye uwinjiye muri Guverinoma akiri muto, hari mu 2013.
ACP Badege avuga ko nta bukererwe bwabaye mu ikurikiranacyaha kuri ibi bikorwa bikekwa ko byakozwe na Evode Imena umaze amezi atatu yambuwe inshingano ze.
Ati “Igihe ibimenyetso bigaragariye ni bwo bikurikiranwa, iyo ibimenyetso bibonetse umuntu arakurikiranwa.”
ACP Theos Badege wirinze kugira byinshi avuga kuri iri tabwa muri yombi ry’uwahoze ari umuyobozi muri MINIRENA, avuga ko iperereza rigikomeje. Yirinze kandi kuvuga station yaba icumbikiye Evode Imena. Ati « Ni mu mujyi wa Kigali ashobora gufungirwa aho ari ho hose. »
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
12 Comments
oh lala, mbega kuzamuka vuba bikarangira nabi!
Umugabombwa aseka Imbohe! KandiIsi ntisakaye! Icyenewabo ko ntaho kitari!
hhh nicyo nkundira u rwanda kbsa ufite ikosa arahanywa!bamara kugera muntebe zubuyobozi bagatangira kuturira utwacu abaturage!bamukanire urumukwiye
NON Sicyo wagomba kuvuga bitekerezehoo uracyari muto ndakeka
Ngo ibifi binini akabyo kashobotse, ahubwo nsomye ku Igihe ko ni Abandi babista ibifaranga byabo hanze yi Igihugu cyane cyane UGANDA, KENYA na TANZANIYA ngo akabo nako karaza gushoboka.
Nicyo ngundira Leta yacu, Abantu bigize IBITANGAZA baraza kukabona
Bazajya babafata aruko babakuyeho nabandi baherutse kuva muri guverinoma dutegereje kumva ko haribyo mubarega kandi ntibyabura
Ibyo nabyo ni ukuvodavoda?
kuzamuka vuba bikarangirira muri PRISON BIRAGOYE Ihangane ibyisi niko bigenda
Mwari mwaradutundiye kubashyira muri mabuso.
Nta minister wa 28 ans najye mu gihome nka ba ingabire yarahubutse.bajye batubaza twe twarukoreye imyaka 25
Ntacyo byatumariye
Baravuga ngo umugabo mbwa aseka imbohe. Si we wa mbere utonesheje ubayeho nyamara harababigize umwuga batajya bakorwaho, isi niko iteye kandi abatubwira ko bashaka kuyigira nziza nibo bayigira mbi, Bibiliya ivuga ko urenganya abantu akarengane kakageraho kakakugarukira.
Ikimenyane kiri hose no mwiposita y urwanda umuyobozi waho aragikoresha aha akazi abakobwa kugirango baryamane yabagize abagore be iposita yayigize company ye rwose ni mumukurikirane asebya leta
Comments are closed.