Digiqole ad

Umugabo ntakwiye kubona umugore nk’uwo kumufasha kuryoshya ubuzima gusa – J. Kamanzi

 Umugabo ntakwiye kubona umugore nk’uwo kumufasha kuryoshya ubuzima gusa – J. Kamanzi

Jackline Kamanzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNF

Mu kwezi kwahariwe iterambere ry’umugore hazakorwamo ibikorwa bitandukanye bijyanye n’iterambere ry’umugore, kuri uyu wa gatanu ku bufafanye bw’inama y’igihugu y’abagore n’umuryango Care Internation bakoze urugendo rugamije guha agaciro ibikorwa by’umugore, Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ikaba isaba ko umugore n’umugabo bashyira imbaraga mu gushakira hamwe iterambere ry’umuryango.

Jackline Kamanzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNF

Mu myaka yashize wasangaga umugabo yiharira umutungo w’urugo ku buryo umugore nta ruhare yabigiragamo, Inama y’igihugu y’Abagore ku bufatanye n’umuryango Care International basaba umugore n’umugabo gufatanyiriza hamwe mu iterambere ry’umuryango bagira ubufatanye n’ubwuzuzanye muri byose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Jackline Kamanzi yasabye ko uburinganire n’ubwuzuzanye bukwiye kujya bujya mu muryango kuko ni cyo kintu kizatuma umuryango nyarwanda utera imbere.

Yagize ati “Icyo dusaba umugabo ni uko yajya areba umugore we nk’umuntu ufite agaciro aho kujya amubona nk’umucakara cyangwa nk’umuntu ushinzwe kumworohereza ubuzima, kandi umutima we awushyire ku muryango kuko umuryango ni wo shingiro ry’iterambere.”

Avuga ko itegeko nshinga ry’u Rwanda rivuga ko umuryango ari wo shingiro ry’imbaga y’Abanyarwarwa, ngo  ni ukuvuga ko umuryango udahagaze neza imbaga y’Abanyarwanda yaba ifite ikibazo.

Umuryango Care International ukora ibikorwa bitandukanye birimo no kongerera ubushobozi umugore mu bikorwa by’iterambere mu bukungu, guharanira uburenganzira bw’abagore  no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa n’irikorerwa abana b’abakobwa.

Rusanganwa Eugene uhagarariye ibikorwa by’abana n’abagore yavuze ko iyi gahunda y’urugendo yiswa Walk in Her Shoes igamije gukangurira abantu kumenya ibibazo umwana w’umukobwa n’umugore uba mu bukene  ibibazo bahura mu buzima bwa buri munsi.

Ibikorwa byagaragajwe n’imirimo ivunanye abagore n’abakobwa bakora mu rugo n’ubukene bwihishe inyuma y’iyo mirimo, kutagira uburenganzira bwo kujya mu ishuri, ihohoterwa ritandukanye bahura na ryo, ibyo byose ni byo iki gikorwa cyari kigamije kwibutsa abantu  banibutsa ko hari igikwiye gukorwa mu gushyigikira ibikorwa by’umugore n’umukobwa.

Ati “Ibi bikorwa bigamije kugabanya ubukene ku bagore, Care International igamije kuzakusanya amadolari ibihumbi magana atatu ($300 000) yo gushyigikira ibikorwa  byo guteza imbere abagore.”

Bamwe mu bagabo bitabiriye iki gikorwa bavugako ari gahunda nziza ibibutsa ko bagomba gushyira hamwe n’abagore babo mu bikorwa byo guteza imbere umuryango nyarwanda.

Nyiribakwe Schadrack wo mu karere ka Bugesera yagize ati “Tumaze kubona amahugurwa twatangiye kujya dushyira hamwe nk’umuryango kuko mbere nta kintu na kimwe nafashaga umugore wanjye, amafaranga yose nabonaga nigiraga mu kabari tugahorana ubukene budashira kandi nkumva ko ari uko umugore wanjye ari umunebwe, ariko ubu dusigaye dufatanya tumaze kwiteza imbere cyane.”

Umuryango Care International ufatanyije n’Akarere ka Kicukiro bahaye imiryango 1 500 itishoboye mutuelle de sante. Uyu muryango ngo uzakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’umugore cyane cyane wo mu cyaro.

Abana beza b'abakobwa muri protocol
Abana beza b’abakobwa muri protocol
MissRwanda 2017  Iradukunda Elissa
MissRwanda 2017 Iradukunda Elissa
Jacqueline Kamanzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNF atanga mutuelle kuri umwe mu baturage batishoboye
Jacqueline Kamanzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNF atanga mutuelle kuri umwe mu baturage batishoboye
Batangiwe umusanzu wo kwivuza banahabwa ibikoresho by'ibanze
Batangiwe umusanzu wo kwivuza banahabwa ibikoresho by’ibanze
Uyu ni umwe mu bana b'abakobwa bafashijwe kwiga imyuga na CARE International
Uyu ni umwe mu bana b’abakobwa bafashijwe kwiga imyuga na CARE International
Miss Karimpinya Queen n'abandi bakobwa bari baje gushyigikira abagore
Miss Karimpinya Queen n’abandi bakobwa bari baje gushyigikira abagore
Abagore bamuritse bimwe mu byo bakora mu makoperative
Abagore bamuritse bimwe mu byo bakora mu makoperative
Umugore ngo akwiye gushyigikirwa aho kubonwa n'umugabo nk'umufasha kuryoshya ubuzima
Umugore ngo akwiye gushyigikirwa aho kubonwa n’umugabo nk’umufasha kuryoshya ubuzima
Walk on her shoes, igikorwa cyo gushyigikira abagore
Walk on her shoes, igikorwa cyo gushyigikira abagore
Abamotari bakoze akarasisi ko gushyigikira abagore baturutse kuri Petit Stade bazenguruka Stade-Control Technique -  bagera kwa Rwahama bazamuka kuri Stade
Abamotari bakoze akarasisi ko gushyigikira abagore baturutse kuri Petit Stade bazenguruka Stade-Control Technique – bagera kwa Rwahama bazamuka kuri Stade
Bamwe mu rubyiruko abahungu n'abakobwa bitabiriye uru rugendo
Bamwe mu rubyiruko abahungu n’abakobwa bitabiriye uru rugendo
Uyu mugabo ntavuye cyangwa ntajya kuvoma ni ukwerekana uko umugore yarushye mu mirimo yo mu rugo
Uyu mugabo ntavuye cyangwa ntajya kuvoma ni ukwerekana uko umugore yarushye mu mirimo yo mu rugo
Eugene Rusanganwa ushinzwe ibikorwa by'abagore n'abana b'abakobwa muri Care International Rwanda
Eugene Rusanganwa ushinzwe ibikorwa by’abagore n’abana b’abakobwa muri Care International Rwanda
Hafi yo kwa Rwahama abakora urugendo basubira muri Stade
Hafi yo kwa Rwahama abakora urugendo basubira muri Stade

Andi mafoto ushobora kuyasanga hano: 

Amafoto @MUGUNGA Evode/UM– USEKE

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW 

1 Comment

  • Ntabwo abagore bo mu Rwanda bari barakandamijwe nk’uko bamwe babivuga. Kuva kera umugore wo mu Rwanda yari afite ijambo iwe mu rugo ndetse no mu buyobozi. Umugabekazi n’umwamikazi burya bari bafite uruhare rugaragara mu kugira inama umwami.

    Abagore ba kera bari babayeho neza mu ngo zabo no mu miryango yabo. Niba hari ushaka kubinyomoza nakore ubushakashatsi arebe ingo zisigaye zisenyuka muri iki gihe kandi nyamara kera mu bihe byo hambere nta ngo zasenyukaga.None se ubwo twavuga ko abagore basigaye basenya ingo muri iki gihe aribo babayeho neza kurusha abakera?, simbihamya.

    Ibyo ari byose, buri gihe kigira ibyacyo, ariko abagore babayeho mu bihe byashize abenshi muri bo ubabajije bakubwira ko ibyo bababeshyera ngo bari barakandamijwe atari byo. Niba kera umugore yarabaga iwe mu rugo akita ku bana be no ku bindi bireba urugo kandi byose akabikora neza, akibera neza mu rugo rwe rwizihiye umugore n’umugabo, bakibanira mu mahoro, ntabure icyo kurya ntabure icyo kunywa, ntabure umwenda, ntabure uko yivuza, umwana akajya ku ishuri, akajya inama n’umugabo we ku bijyanye n’urugo rwabo kandi akemera ko umugabo we ariwe mutware w’urugo, Ubwo ikibazo kindi cyaba ari ikihe???

    Abagore ba kera wasangaga ari abana beza cyane bubaha abagabo babo kandi bagira urugwiro, ugasanga bafite ubumuntu muri bo. Bahaga abana babo uburere bukwiye, ibyo bigatuma ubona ko Societe Nyarwanda ifite umuco nyamuco wa kimuntu. Abagore b’ubu bamwe muri bo usanga barakakaye abandi bikakaza, ugasanga mu ngo zabo hari amakimbirane y’urudaca, ugasanga n’abana babo nta burere bahabonera.

    Ibyo kuvuga ngo ubu uburinganira bwaraje, ngo abagore ubu bihangira imishinga ibaha amafaranga, ibyo kuvuga ngo abagore b’ubu basigaye bakirigita ifaranga, ngo batunze ingo zabo, ibyo byose ntacyo bivuze mu gihe mu ngo zabo hatari amahoro. Ibintu byo guhangana mu ngo bije vuba aha kera nta mugore watinyukaga guhangana n’umugabo we, uwo niwo wari umuco nyarwanda. Ntabwo ibyo kugabana amasambu yo kwa se aricyo kibazo, nta nubwo yari abikeneye kuko umugabo we yabaga afite amasambu ahagije we yagabanye kwa se cyangwa yiguriye.

    Abagore benshi ubu basigaye bajya mu myanya y’ubuyobozi nibyo, kandi niho isi igeze, kuba abakobwa benshi ubu biga amashuri bakaminuza nibyo, kandi niho isi igeze, ariko ibyo kuvuga ko igitsina-gore mu Rwanda cyari cyarakandamijwe, ibyo ni “propagande politique” gusa, kandi biroroshye kubivuga. Ikibabaje ni uko hari abagore bamwe ubu basigaye babyuririraho bagakora amarorerwa ngo nibwo buringanire. Birababaje.

Comments are closed.

en_USEnglish