Digiqole ad

Muri Gashyantare 2017 ibiciro ku masoko byarazamutse biteye impungenge

 Muri Gashyantare 2017 ibiciro ku masoko byarazamutse biteye impungenge

Imbonerahamwe iragaragaza uburyo ibiciro ku masoko biri kuzamuka cyane.

Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (National Institute of Statistics/NISR) iragaragaza ko uyu mwaka wa 2017 utangiranye izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko nubwo byari byitezwe ko bizamanuka kubera umusaruro w’igihembwe cy’ihinga A cy’uyu mwaka wa 2017. Muri Gashyantare ibiciro ku masoko ku rwego rw’igihugu byazamutseho 13.4%.

Imbonerahamwe iragaragaza uburyo ibiciro ku masoko biri kuzamuka cyane.
Imbonerahamwe iragaragaza uburyo ibiciro ku masoko biri kuzamuka cyane.

Ni izamuka ridatangiranye na Gashyantare kuko no muri Mutarama 2017, ibiciro byari byazamutseho 12.0% ugereranyije n’uko ibiciro byari byifashe muri Mutarama 2016.

Iri zamuka ry’ibiciro rya 12.0% muri Mutarama 2017, na 13.4% muri Gashyantare 2017 ririhejuru cyane ugereranyije n’uburyo ibiciro byazamutse mu mwaka ushize wa 2016 igihugu cyagizemo amapfa.

Mu mwaka ushize ukwezi ibiciro byazamutsemo cyane ni Ukuboza 2016, aho ibiciro ku masoko byazamutse 11.0% ugereranyije n’uko byari byifashe mu ukuboza 2015. Gusa, muri rusange, kuva muri Kamena 2016 kugeza muri Gashyantare 2017 ibiciro byakomeje kuzamuka cyane.

Nk’uko bigaragazwa na Raporo ya NISR, mu cyaro niho ibiciro byatumbagiye cyane, kuko byazamutseho 16.2% ugereranyije na Gashyantare 2016, ndetse bizamukaho 2.3% ugereranyije n’uko ibiciro byari byifashe muri Mutarama 2017.

Naho mu mijyiho ibiciro muri Gashyantare 2017 byazamutseho 8.1% ugereranyije na Gashyantare 2016, gusa nanone bizamukaho 1.1% ugereranyije na Mutarama 2017.

Iri zamuka ry’ibiciro mu mijyi ryatewe ahanini n’izamuka ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 17.6%, ibiciro by’ubwikorezi n’ibiciro by’itumanaho byombi byazamutseho 8.3%, Ibiciro by’imyenda n’inkweto byazamutseho 7.5%, ibiciro by’inzoga n’itabi byazamutseho 6.5%, ibiciro by’amazi, icumbi, umuriro w’amashanyarazi, Gazi, n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.1%, n’ibindi.

Iri zamuka ry’ibiciro ku masoko rya buri kwezi, nyamara imishahara n’ubundi buryo bwinjiriza abaturage amafaranga butazamuka, bikomatanyije no kuba agaciro k’amafaranga y’u Rwanda nako gakomeje kumanuka uyagereranyije n’amadolari, biri gutuma ubuzima bw’abatura Rwanda burushaho guhenda.

Tugendeye ku izamuka ry’ibiciro muri rusange, k’urugorwinjizaga umushahara w’ibihumbi 100 muri Gahysntare 2016, rukishyuramo inzu y’amafaranga ibihumbi 40, rugahahisha ibihumbi 50, andi ibihumbi 10 rukayakoresha mu ngendo n’itumanaho, umushahara winjiraga muri uru rugo ukaba utarazamutse, bivuze ko ubu rwa rugo rusabwa byibura andi mafaranga 10 470 rudafite, kugira ngo rubashe kubaho ubuzima nk’ubwo rwabagaho muri Gashyantare 2016.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • mbega inkuru nziza ifite ubusesenguzi,kandi aya yose namakuru aturuka muri NISR ubwo ukibaza impamvu ki leta itayiha agaciro ukayibura cg nuko wa mugani turi muri système oligarchique de fait

  • mbega inkuru nziza ifite ubusesenguzi,kandi aya yose namakuru aturuka muri NISR ubwo ukibaza impamvu ki leta itayiha agaciro ukayibura cg nuko wa mugani turi muri système oligarchique de fait

  • Hanyuma se ba banyakubahwa bateretse hariya munteko ibyo ntabwo babizi?

  • byari byazamuka se!dore ibikomoka kuri petrole noneho byatumbagiye! essance ya 1022 frw/l birakabije! ikindi giteye impungenge ni uko ibiribwa bikomeza kuzamura ibiciro kandi ari igihe cy’isarura! dore abongezwa imishahara ni babandi n’ubundi bahemberwa ku gitiyo kdi bakagira avantages nyinshi! nibo bakaturengeye ariko nyine ibibazo byabo byarakemutse!

  • Ubu bushakashatsi burimo ukuri, ibiribwa birahenze ku buryo hari imiryango itabasha kurya 2 ku munsi, dufashe urugero rw’isukari,abadepite na senat bakore ubuvugizi naho ubundi birakomeye.

  • erega hakwiye guhinduka uburyo bwo kuyobora kuko urebye ubuhinzi,ubuvuzi,ubwikorezi,amazi hose aho ntakigenda utabyemera nuri kwikuriramo aye ariko ukuguru kumwe kurimo ukundi kukaba iyo

  • Abaturage babayeho nabitsa cyane ko Leta irimo guteza umushoferi se

  • Abaturage babayeho nabitsa cyane ko Leta irimo guteza umushomeri abaturage, ya mirimo yo guhangwa barimo kuyikuraho

Comments are closed.

en_USEnglish