Digiqole ad

Rusizi: Babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyeka undi umwe arakomerekera

 Rusizi: Babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyeka undi umwe arakomerekera

Mu ijoro rishyira kuri iki cyumweru, mu mu kagali ka Ryankana mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, abantu bataramenyekana barashe abantu batatu, babiri barimo umwana bahita bitaba Imana undi umwe arakomereka bikabije.

Abatuye muri aka gace babwiye Umuseke ko ahagana saa 01h30 z’ijoro aba bagizi ba nabi baraye bigabye muri aka gace  batera urugo rumwe.

Umwana wo muri uru rugo wabonye aba bantu n’undi umwe bahise baraswa bitaba Imana, undi umwe arakomereka.

Nyuma yo kurasa aba baturage, aba bagizi banabi bataramenyekana bahise biruka, inzego z’umutekano zihita zitangira kubashakisha.

Karangwa Adolphe utuye muri aka gace yabwiye Umuseke ko bumvise urusaku rw’amasasu bagahinda umushyitsi, ariko bakihutira kujya kureba ibibaye.

Ati ” Twakanguwe n’imbunda nyuma y’uko tubyumviye hafi y’umuturanyi wacu tubanza kugira ubwoba bwinshi twaje kujyayo dusanga barashe abantu.”

Imibiri ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu bitaro bya Gihundwe kugira ngo ikorerwe isuzuma naho uwakomeretse ajyanwa kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Bugarama.

Inzego z’ubuyobozi zazindukiye ahabereye ubu bwicanyi zihumuriza abaturage, zinabasaba kwirindira umutekano, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ndetse bakihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye hari ugambiriye guhungabanya umutekano.

Mu karere ka Rusizi
Mu karere ka Rusizi
Mu murenge wa Bugarama
Mu murenge wa Bugarama

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • mbere y’amatora? nibwo ibi bibaye? ahubwo mukenyere kuko mugiye kubona amagorwa mu minsi mikeya

  • Nkawe wiyise byumba imvugo yawe iragaragaza ko utifuriza u Rwanda ibyiza,nyamara rurabifite kuko atari wowe ubigaba.PROPHETE DU MALHEUR COMME L’HIBOUX.

  • Byumba Wapi no no no

    Nta magorwa ntayo reka iterabwoba.

    Ubonye iyo mutera igotero gifatika kikagerageza gufata defence nko kubutaka bwu Rwanda maze ngo tujye mu mitsi imbwa yubahe umugabo.

    Bwira bagenzi bawe badashaka ineza ku rwababyaye uti muzemezwa ni kibatsi cyu muriro RDF iri tayari kubakubita umuliro upfa apfa ukira ayoboke inzira yu mubano mu banyarwanda.

    Utwo dutero ni nku twa bana bi bihomora biba amapera biruka.

    Ntaho bitaba isi yose yugarijwe nu rugomo.

    Burundi ibacumbikiye irebere kuri Zaire yabacumbikiye ntibyatinze kuyigaruka.

    Sisi tunacapa kazi ya kujenga inci yetu ,mwe tubateguriye RDF

  • Kuva igihe mwarwaniye muri Congo nako mwibye muri Congo, iyo mutaza kuba muhagarikiwe na lucufer ibyanyu biba byaramaze kurangira kera: nta byaha Charles Taylor yigeze akora biruta ibyo amabandi yanyu yakoreye muri Congo! U Burundi si Congo kandi situation ya kiriya gihe yarahindutse cyaaaaneee rwose: muzibeshye se murebe; intambara murwana twese ndetse n’amahanga yose arazizi—embargo—gucengezwa muri CND n’ahandi mwarangiza mukirata ngo muzi kurwana, iri ni ishyano rwose!

  • MWIBESHYE muzashotore BURUNDI ubundi muzahita mwibonera uko imbwa zambarwa. Burya sibuno sha. Iyaba gusa mwari mushotoye ngo natwe twese tubonereho. Amatora ari hafi? mukenyere mwibonere. GUSA MWIRINDE GUTEKINIKA. Kuki mwavuze ngo hapfuye 2 gusa kandi hapfuye 56

  • RUSIZI hapfuye 56 ariko RDF ilimo gutekinika ikavuga ngo hapfuye 2 gusa? ayi ayinyaaa

  • Ingabo z’u Rwanda turazizeye ziryamiye amajanja, ndabizi bariya bantu ntibazongera kutumeneramo, uretse n’ingabo zacu tuziko ziturinze n’ubusugire by’igihugu cyacu natwe tugiye gukaza amarondo tuzajya tubakumira. cyane cyane mu murenge wacu wa Kamembe ntibazatumeneramo kuko dufatanya n’abasirikare ndetse na Polisi kwicungira umutekano, Hakorwe iperereza rwose hamenyekane aho aba bagizi ba nabi baje baturuka.naho wowe Byumba uvuga ngo dukenyere tuzabona aamagorwa mbere y’amatora urishuka rwose kandi ntugire ubwoba. ibuye ryagaragaye ntiryica isuka, naho ubundi turarizwe rwose abasirikare na Polisi bari tayar

  • ariko se nkawe wiyise Byumba KOKO umutekano w’u Rwanda umeze neza rwose ayo magorwa uvuga ubona yavahe kweli!

Comments are closed.

en_USEnglish