Kuri uyu wa gatanu, mu muhango wo gufungura kumugaragaro umuhanda wasubiwemo wa Mbarara-Gatuna ugera n’i Kigali, President Kagame yabanje kuramutsa abagande bo mu majyepfo ya Uganda bari muri uyu muhango mu rurimi rwabo rw’ikinyankole. Yabahaye indamukanyo z’uko abanyarwanda bamutumye ngo abifurize iminsi mikuru myiza y’impera z’umwaka. President Kagame yashimiye President Museveni kuba yamutumiye gufungura uyu […]Irambuye
Abagize ihuriro rya Diaspora bamaze iminsi mu Rwanda, kuri uyu wagatanu basuye ahakorwa imirimo yo kubaka inyubako zatangiye biturutse ku mafaranga yavuye mu mushinga wa One Dollar, inyubako zubakwa i Kagugu mu mujyi wa Kigali. Iri huriro ryari rikuriwe n’umuyobozi mu kuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe diasipora Gahamanyi Parfait, wakanguriye abagize diaspora nyarwanda aho […]Irambuye
Guverineri w’Itara y’Iburasirazuba Mme UWAMARIYA Odette kuri uyu wa kane yasuye akarere ka Rwamagana muri gahunda yatangiye yo gusura uturere twose mu ntara ayoboye. Guverineri yari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’Intara,Akarere, Ingabo na Polisi. Iki gikorwa kigamije kureba ibikorwa by’Iterambere mu Karere no kurebera hamwe uko byarushaho gutezwa imbere. Mu bikorwa byasuwe i […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, zimwe mu mpunzi z’ Abanyarwanda ziba mu gihugu cya mu Camerooon zasuye urwibutso rwa Genoside yakorewe abatutsi ruri Gisozi ho mu Mugi wa Kigali. Izo mpunzi z’ Abanyarwanda zasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi ubwo zahageraga zatemberejwe ibice bitandukanye by’urwibutso. Bamwe muri izo mpunzi z’abanyarwanda bavuze ko bababajwe […]Irambuye
None kuwa gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yatangiye imirimo yayo yishimira igihembo “LifeTime Achievment Award“ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaherewe i Kampala muri Uganda ku wa 11 Ukuboza 2011 kubera uruhare agaragaza mu guteza imbere urubyiruko. Uru ni […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, urukiko mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda rw’i Arusha, rwakatiye Mathieu Ngirumpatse na Edouard Karemera igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Genocide. Ngirumpatse, wari President w’ishyaka MRND na Karemera wari vice president we, nubwo bahakanaga ibyo baregwa, bahamijwe gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bw’abatutsi n’abahutu batabashyigikiye mu mugambi wabo nkuko […]Irambuye
Ku kicaro cy’Urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa kabiri habereye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’Umukuru w’Urukiko rw’ikirenga ucyuye igihe Mme Aloyisie CYANZAYIRE n’uwamusimbuye Professor Sam RUGEGE. Muri uyu muhango, Mme Aloyisie CYANZAYIRE yashyikirije umukuru w’Urukiko rw’ikirenga mushya amadossier akubiyemo ibi bikurikira: -Raporo y’ibikorwa by’inkiko 2004-2011 -Inyandiko ya gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2011-2012 -Gahunda y’ikoranabuhanga mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, impunzi 15 zageze mu Rwanda zivuye I Lusaka muri Zambia ku bushake, zikaba zaje na Bus mpuzamahanga za Taqwa, zabazanye ku buntu. Izi mpunzi zatashye muri gahunda nshya Ministeri yo gucunga ibiza n’ impunzi yashyizeho yo gufasha impunzi gutaha ku bushake, zigategerwa indege za Rwandair cyangwa Bus za Taqwa ku kiguzi […]Irambuye
Kurekurwa ngo asohoke mu munyururu w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Calixte Mbarushimana kuri uyu wa kabiri byananiranye kuko agifite ubusembwa yashyizweho na loni (UN) bumubuza gukora ingendo uko ashatse. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, nibwo urukiko rwanzuye ko Mbarushimana arekurwa kuko nta bimenyetso bihagije byamuhamyaga ibyaha byibasiye inyoko muntu yaba yaratanze amabwiriza ngo bikorwe muri Congo mu […]Irambuye
Muri Serena Hotel i Kigali kuri uyu wa kabiri harangiye inama y’umunsi umwe ku ngamba zafatwa mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko rw’u Rwanda, iyi nama ikaba yari yatumiwemo inzego zose za Leta zaba iza gisivili na gisirikare ndetse n’abafatanyabikorwa. Nk’uko bigaragara mu ngero zagiye zitangwa n’abarezi ndetse n’abapolisi, ntagushidikanya ko mu Rwanda habarizwa ibiyobyabwenge […]Irambuye