Diaspora : Ibyo biyemeje batangiza 1$ campaign ngo bagomba kubirangiza
Abagize ihuriro rya Diaspora bamaze iminsi mu Rwanda, kuri uyu wagatanu basuye ahakorwa imirimo yo kubaka inyubako zatangiye biturutse ku mafaranga yavuye mu mushinga wa One Dollar, inyubako zubakwa i Kagugu mu mujyi wa Kigali.
Iri huriro ryari rikuriwe n’umuyobozi mu kuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe diasipora Gahamanyi Parfait, wakanguriye abagize diaspora nyarwanda aho bari hose kongera gushyira ingufu mu gukusanya inkunga bakarangiza igikorwa batangiye.
Gahamanyi ubwo yaganiraga n’UM– USEKE.COM yagize ati : « Ibyakozwe ni ¼ cy’ibitarakorwa, tugomba gukuba 2 tukarangiza ibyo twatangiye».
Inzu ziteganwa ku bakwa ni imiturirwa 3 ikazaba ifite ubusitani buyikikije ndetse n’imihanda irimo kaburimbo nk’uko bigaragazwa n’igishushanyo mbonera.
Aya mazu akazajya yakira abana b’imfubyi za Genoside batagira imiryango babamo mu bihe by’ibiruhuko, ariko nabo bakajya basimburana na barumunababo mu gihe barangije kwiga babonye izabo ngo.
Byashimangiwe na Gahamanyi wagize ati : « Uyu mushinga watekerejwe ku buryo bwo gushakira amacumbi abana b’abanyeshuri badafite imiryango, uzajya agera mu gihe cyo gushaka urugo rwe azajya avamo ajye mu rugo rwe ».
Uwareba ibiteganyijwe gukorwa n’ibimaze gukorwa doreko mu miturirwa 3 hazamuwe 1 n’inzu nto, haracyabura byinshi ngo umushinga wa One Dollar campaign ugere kubyo wiyemeje.
Ibi kandi ni ibyagaragajwe n’umuyobozi uhagarariye Diaspora wavuze ko amafaranga angana na miliyari n’igice (1,5 bilion frw) ari make cyane ugereranyije n’ibikorwa bashaka gukora.
Bibuze ngo hakenewe miliyari 4 (4 bilion frw) kugira ngo ziriya nyubako zirangire, mu kubaka ibibuga n’ubusitani ndetse no gushyiramo ibikoresho nkenerwa nk’ibiryamirwa n’ibindi.
Abari basuye ayo mazu ya One Dollar Campaign biyemeje gukora ibishoboka umwaka utaha bakazahahurira haramaze kurangira ndetse habamo abo yateganyirijwe.
N’ubwo uyu mushinga watangijwe na diaspora ngo bisa n’inzozi, hari ibyo umaze kugeraho bifatika, gusa urasaba ubundi bw’itange bw’Umunyarwanda ubishaka kugirango urangire.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
1 Comment
ibyubwitange ku banyarwanda mwibuke ko na buri munyarwanda hari icyo yatanze kandi gitubutse surtout nkabakozi twaritanze rwose, ahubwo wasanga harabayeho gukora ibirenze ubushobozi.
Comments are closed.