Digiqole ad

Guverineri w’Iburasirazuba UWAMARIYA yakomeje gusura uturere tw’Intara ayoboye

Guverineri w’Itara y’Iburasirazuba Mme UWAMARIYA Odette kuri uyu wa kane yasuye akarere ka Rwamagana muri gahunda yatangiye yo gusura uturere twose mu ntara ayoboye.

Gouverineri n'abandi bayobozi mu rutoki rw'umuhinzi ntangarugero Emmanuel
Gouverineri n'abandi bayobozi mu rutoki rw'umuhinzi ntangarugero Emmanuel

Guverineri  yari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’Intara,Akarere, Ingabo na Polisi. Iki gikorwa kigamije kureba ibikorwa by’Iterambere  mu Karere no kurebera hamwe uko byarushaho gutezwa imbere.

Mu bikorwa byasuwe i Rwamagana harimo uruganda rwa STEEL RWA rukora ‘fer a beton’ ruri mu Murenge wa Munyiginya akagari ka Cyarukamba.

Abayobozi bakaba batambagijwe muri uruganda rufite ubushobozi bwo gukora ‘fer a beton’ toni 36 000 ku mwaka, banasobanurirwa imikorere yarwo.

Basuye kandi Kariyeri yo mu Murenge wa  Mwulire (East Lion civil engeneering) ikora amabuye ndetse n’umucanga bikoreshwa mu bwubatsi.

Aba bayobozi basuye urutoki rw’umuhinzi ntangarugero Bwana Mugabo Emmanuel ruri mu Murenge wa Mwulire, aho afite urutoki rwa hegitari ebyiri (2Ha) banasura Ishuri ry’Agahozo Shaloom Youth Village (ASYV) riri mu Murenge wa Rubona.

Iri shuri ryubatswe ku nkunga y’igihugu cya Israel nyuma ya Genoside yakorewe abatutsi, mu rwego rwo gufasha imfubyi zarokotse Genoside gukomeza ubuzima.

Guverineri UWAMARIYA yashimye ibikorwa iki kigo cyakoze byo gufasha imfubyi, by’umwihariko Anne Heyman washinze iki kigo. Yabasabye kurushaho kureba kure kugirango ibi bikorwa bikwire n’ahandi mu gihugu.

Afande Gapfizi na gouverineri Uwamariya mu ruganda rwa Steel Rwa
Afande Gapfizi na gouverineri Uwamariya mu ruganda rwa Steel Rwa

Mu gusoza urwo ruzinduko, Guverineri yagianye inama n’abayobozi ku nzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rwamagana (opinion leaders), abasaba gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage no kwihutisha  gahunda za Leta, zirimo kwihutira kuzuza amashuri ya 12YBE (12 years Basic Education) n’ubwiherero kugirango abanyeshuri bazatangire amashuri mu mwaka w’amashuri 2012 yaruzuye.

Mme UWAMARIYA yashoje uruzinduko, asaba abayobozi kurushaho gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo no kubakurikirana kugirango batishora mu biyobyabwenge, no kunywa ibisindisha kandi bagashyira imbaraga mu kubungabunga umutekano muri rusange no mu bihe by’iminsi mikuru by’umwihariko.

Rwamagana ni Akarere ka 5 guverineri mushya asuye, mu turere 7 tugize intara y’Iburasirazuba, uru rugendo rukazakomereza no mu turere twa Kirehe na Bugesera mu minsi iri imbere.

Mu kigo Agahozo shalom basobanurirwa imikorere yacyo
Mu kigo Agahozo shalom basobanurirwa imikorere yacyo
Batemberejwe uruganda rwa Steel Rwanda
Batemberejwe uruganda rwa Steel Rwanda

Eric MUVUNYI
Itangazamakuru/ Intara y’Iburasirazuba 

5 Comments

  • Big up Governor wacu, utangiye neza rwose wegera abaturage. Guha urubuga abaturage ni imwe mu nkingi zituma igihugu cyacu kigera kuri byinshi. Turizera ko izi nzinduko zizagira iminduka zisiga muri utu turere. komereza aho

  • mubyukuri abatoza b’ikipe yacu ntibazatezuka kuntego yabo yo kuyobora ikipe itsinda.komerezaho governor.

  • URUTOKI * URUGANDA * KARIYERI * ISHURI

    Mu nkuru y’ubushize “Honorable Governor Odette UWAMARIYA” yari yasuye IVURIRO * URUGANDA RUKORA AMATA * IBIKORWA BYO KURWANYA ISURI.

    Aha rero ndabamenyesha ko Umuseke.com muri abahizi. Ni byiza cyane, kuko mu makuru yanyu habamwo umurongo mwiza uboneye ( Methodology and Structuring of Information)…

    Kuri bene ibi bikorwa mujye mwongeraho akantu gatoya. Nibiba bibashobokeye mujye mwongeramwo ibipimo by’ikoresha-mibare byinshi…

    Urugero:Mwanditse muti RWA STEEL ikora toni 36.000 mu mwaka. Gutanga iki gipimo ni byiza cyane. Byaba byiza ariko mwongeheho utuntu dutatu:

    RWA STEEL ikoresha abakozi bangahe. RWA STEEl ifite inyungu ingana ite muri uyu mwaka. RWA STEEL itanga imisoro ingana ite buri mwaka….

    UMWANZURO. Ntabwo nshaka kubarushya, gusa ndagirango buri musomyi ajye agenda akuye inyungu nini mu makuru mwandika. Kuko nkuko mpora mbivuga, bene izi mbuga za Internet nazo ni “AMATORERO” nka yandi!!!

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza.

  • Nyakubahwa governor of eastern province, mufite gahunda nziza ariko byaba byiza musuye amashuri makuru na za kaminuza biri mu gace mugenzura cyane cyane nursing schools, mukamenya ibibazo abanyeshuri bafite.

  • Igikorwa umuyobozi wintara yatangiye ni gahunda nziza,icyangombwa nugushyira mubikorwa imyanzuro yibyavuye muricyo gikorwa.Turasabako ubwo muzasura AKARERE kA KIREHE mwazakora igishoboka cyose ikibazo cyibiyobya bwenge cyihagaragara cyane cyane(URUMOGI)cyacika burundu kuko kimaze kuba icyorezo gikomeye cyanecyane murubyiruko.Inama nuko mwateganya uburyo abaturage bajya batanga amakuru mwibanga kuko kubikora kumugaragaro byabagiraho ingaruka mbi cyaneko ababikoresha babihinduye ubucuruzi bukomey.

Comments are closed.

en_USEnglish