Digiqole ad

Matayo Ngirumpatse na Karemera bakatiwe gufungwa burundu

Kuri uyu wa gatatu, urukiko mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda rw’i Arusha, rwakatiye Mathieu Ngirumpatse na Edouard Karemera igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Genocide.

Ngirumpatse (ibumoso) na Karemera
Ngirumpatse (ibumoso) na Karemera

Ngirumpatse,  wari President w’ishyaka MRND na Karemera wari vice president we, nubwo bahakanaga ibyo baregwa, bahamijwe gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bw’abatutsi n’abahutu batabashyigikiye mu mugambi wabo nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru Hilondelle.

“Urukiko ruhanishije Ngirumpatse igifungo cy’ubuzima we bwose” ni ibyasomwe n’umucamanza Dennis Byron, mbere yo gusomera iki gihano na Karemera.

Matayo Ngirumpatse bivugwa ko ari umwe mu bashinze umutwe wiswe “Interahamwe” wari ugizwe n’urubyiruko, uyu mutwe ukaba warifashishijwe mu gihugu hose mu kurimbura abatutsi n’abahutu batashyigikiye ibyabaga.

Akaba yaregwaga kandi gutanga amabwiriza yo guha ibikoresho by’ubwicanyi ku ‘Nterahamwe’ ngno zijye kwica abatutsi.

Ngirumpatse yafatiwe muri Mali muri Kanama 1998 aho yari yarahungiye.

Karemera, 60, yabaye Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu muri gouverinoma y’Abatabazi, akaba yari na Vice president wa MRND, yari mu bafite ijambo rikomeye ku byaberaga mu Rwanda icyo gihe. We akaba yarafatiwe i Lome muri Togo muri Kanama 1998.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Iki gihano ntigihagije vuraiment!!

  • WAMBWIRA UTE UKUNTU ABA BAKATIRWA BURUNDU BAGOSORA AGAKATIRWA 35 ANS YONYINE?MBEGA UBUTABERA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Vraiment birakwiyeko bakatirwa burundu gusa ntibyumvikanako bagosorawe yahabwa agahenkakariya

  • NIGUTE HAZABONEKA IIHANO KIRUTA GUFUGWA BURUNDU KOKO? NJYE KUBWANJYE BABA BAKAGOBYE GUHANISHWA IKINDI NUKO KITAZWI NAMUNYU KUKO IBYO BAKOZE BIRARENZE NIBIHANO BYAKAGOBYE KURENGA REKAREKAREKA ABANTU NKABA GUSA IMANA NIYO IZAMENYA UKO IBAGENZA NAHO IBIHANO KUBWANJYE BURUNDU NTIGIHANGIJE

  • arusha ikwiye gusubira ku gihano yahaye Babagaosora kuko nacyo ntago kimukwiriye, Bagosora ni interahamwe, kandi yagize uruhare rugaragara muri Genocide yakorewe abatutsi.

  • KO MURI BIBLE BAVUGA NGO UWICISHIJE INKOTA NAWE AZAYICISHWE KUKI BATABIKURIKIZA?KUKO BARIYA BAGABO BESHE BENSHI NABO BAKAGOMBYE GUPFA.

  • Yaah.its ok!because ntakundi byagenda kuko igihano cyo kwica cyakuweho but ubutabera bwisubireho

Comments are closed.

en_USEnglish