Digiqole ad

Aloyisie CYANZAYIRE yashyikirije ububasha Prof Sam RUGEGE

Ku kicaro cy’Urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa kabiri habereye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’Umukuru w’Urukiko rw’ikirenga ucyuye igihe Mme Aloyisie CYANZAYIRE n’uwamusimbuye Professor Sam RUGEGE.

CYANZAYIRE ashyikiriza amadosiye y'urukiko RUGEGE wamusimbuye
CYANZAYIRE ashyikiriza amadosiye y'urukiko RUGEGE wamusimbuye

Muri uyu muhango, Mme Aloyisie CYANZAYIRE yashyikirije umukuru w’Urukiko rw’ikirenga mushya amadossier akubiyemo ibi bikurikira:

-Raporo y’ibikorwa by’inkiko 2004-2011

-Inyandiko ya gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2011-2012

-Gahunda y’ikoranabuhanga mu nkiko

-Dosiye zikenewe gukurikiranwa

-Raporo igaragaza ibikoresho biri mu nkiko zitandukanye

-Raporo zinyuranye  zirimo icungamari, umutungo, n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

-Raporo ku mahugurwa

N’ibindi…

Bafashe ifoto nyuma yo guhererekanya ububasha
Bafashe ifoto nyuma yo guhererekanya ububasha

Mu ijambo rya Aloyisie CYANZAYIRE  yagize ati: “kuba narashoboye kuzuza inshingano zanjye, ni uko nabifashijwemo n’abo twakoranaga

Akaba yaboneyeho gusaba abamusimbuye kuzarangawa n’imikoranire myiza n’abo bazakorana muri uru rukiko rw’ikirenga.

Professor Sam RUGEGE, we yashimye cyane akazi kakozwe na CYANZAYIRE,  RUGEGE avuga ko igihe yamaze amwungirije yamwigiyeho byinshi, ko agiye kubakira ku ntambwe CYANZAYIRE yari amaze kugeza ku rukiko rw’ikirenga.

Sam RUGEGE nawe yasabye inkunga y’ibitekerezo  yabo bazakorana yo gufatanya ngo batazasubira inyuma.

Ifoto n'abandi bakozi bo mu rukiko rw'Ikirenga
Ifoto n'abandi bakozi bo mu rukiko rw'Ikirenga
Cyanzayire asinya ko atanze ububasha
Cyanzayire asinya ko atanze ububasha
Prof Sam Rugege asinyira ko yakiriye ububasha
Prof Sam Rugege asinyira ko yakiriye ububasha

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • uko biri uyu mudamu yagaragaje ko abadamu bafite ubushobozi bwo gukora byinshi kandi by’ingirakamaro.umusimbuye nawe agonba kumenya ko atagiye gufata adresse ahubwo agiye ghangana n’inshingano zikomeye.hakuna kulala.

  • Nibwo bwambere nabona Cyanzayire aseka… lol

  • Wonderful, absolutely wonderful….

    They call it good governance, they call it reliability, they call it accountability and they call it continuity….
    ++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++

    AYiiiii*Ayiiiii*Ayiiiiiii…..

    Yaba wowe Aloyizia, yaba wowe Sam. Mwembi muragahorana ubugingo, muragahorana Imana….

    Mwembi mwambaye IKAMBA RY’UBUTABERA I RWANDA. Bambe weee, lirababereye ubu n’ejo hazaza….

    Jyewe Ingabire-Ubazineza, mbatuye urukundo, mbatuye icyubahiro, mbatuye impuhwe, mbatuye umugisha. Mbatuye IMANA-RUREMA, bambe weee, yo yabiremeye izabaduhembereeeeee……

    Murakoze cyaneeee. Mugire Amahoro.

  • uyu mu maman cyanzayire yari umuntu uberewe nukuyobora haba hari indi mirimo yahinduriwe murakoze

  • Yo birashimishije rwose Mwembi muri inyangamugayo.Imana Ishoboze Prof. Sam Rugege kuri iyi mirimo Mishyashya

Comments are closed.

en_USEnglish