Abagore n’abakobwa 200 bari indaya, bahawe amahugurwa na Faith Victory Association ku ngaruka mbi z’ibyo bakora, maze biyemeza kureka aka kazi kugira ngo bakore indi mirimo yabateza imbere itari uwo. Ayo mahugurwa yabaye tariki 28 Ukuboza 2011,yari afite intego yo kongerera ubushobozi abakora ako kazi bakabasha kwihangira imirimo yababyarira inyungu aho gukomezagukwirakwiza cyangwa kwiyongerera ibyago […]Irambuye
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ijambo rye ku banyarwanda abifuriza umwaka mushya muhire wa 2012 ndetse anabashimira ibyagezweho mu myaka ishize. Yanaboneyeho gusaba abanyarwanda gukomeza umurava biteza imbere bazamura imibereho myiza. Yakomeje abibutsa ibyagezweho muri 2011, harimo iterambere ryihuse ndetse n’umubano mwiza n’ibihugu bitandukanye. Kurikira iryo ijambo INEZA Douce UM– USEKE.COMIrambuye
Nduwayezu Evode wari Umuyobozi w’Uruganda rukora ifu y’ibigori rwa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, Intara y’iburengerazuba, yaburiwe irengero nyuma gukekwaho kunyereza akayabo ka miliyoni 495 z’amafaranga y’u Rwanda yari yaratseho nk`inguzanyo yo guteza imbere uruganda. Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imari n’ubukungu, Madamu Angel Mukaminani, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko ibura ry’ayo mafaranga ryatangiye kuvugwa muri […]Irambuye
Senateri Romeo Dallaire, umujenerali w’umunyacanada wari uyuboye ingabo za Loni mu 1994 mu Rwanda, yakoze isezerano mu ijoro ryanyuma ava i Kigali nyuma ya Genocide. “Nasezeranije ko ntazatuma Genocide yo mu Rwanda yibagirana, bitewe nuko u Rwanda nta mbaraga rwari rufite ku rwego mpuzamahanga nta n’ubukungu kamere rwari rufite. Niyo mpamvu yenda nasigaye ngo njye […]Irambuye
Kuri station ya polisi i Remera hafungiye umusore w’ imyaka 34, akaba acyekwaho ubujura bwa mudasobwa zigendanwa 14, n’ibindi bintu bitandukanye bifite agaciro gakabakaba miliyoni 50, muri ubu bujura ngo akaba yifashishiga sheki z’impimbano. Nk’uko bitangazwa na nyiri ukwibwa Chetan, umuhinde ukora ubucuruzi bwa za mudasobwa, ufite sosiyete yitwa MARUTI Computer and General Supply Limited, […]Irambuye
Iminsi ibiri mbere yo gusoza umwaka wa 2011, ibi ni bimwe mu byagarutsweho cyane mu itangazamakuru muri Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Imikino n’ Imyidagaduro, ndetse na tumwe mu dushya twaranze 2011 mu Rwanda. POLITIKI – Mutarama: Grenade yaturikiye i Remera ahitwa mu giporoso – Mutarama: Kayumba, Karegeya, Gahima na Rudasingwa bakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda – […]Irambuye
Kuri station ya Police I Nyagatare hafungiye umugore, ndetse n’undi mugabo bashinjwa ubwicanyi ku buryo butandukanye. Police y’akarere ka Nyagatare yatangaje ko Joseline Mukandayisenga yatawe muri yombi nyuma yo kwicisha uburozi umwana w’imyaka 2 mu murenge wa Tabagwe. Naho Daniel Baziga we arakekwaho kwica umugore w’imyaka 45 mu murenge wa Karama. Uyu mugore wishe umwana […]Irambuye
Raissa Ujeneza, umukobwa wa Ingabire Victoire, muri iyi minsi y’impera z’umwaka yaganiriye na Radio yitwa AfrobeatRadio ikorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agira icyo atangaza ku rubanza rw’umubyeyi we ufungiye mu Rwanda. Ujeneza yatangaje ko ibyaha nyina umubyara ashinjwa byo gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha, gutanya abanyarwanda yifashishije amoko no guhamagarira abantu […]Irambuye
Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, niwe watangaje ko bazakomeza gukurikirana Callixte Mbarushimana uherutse kurekurwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye. Martin Ngoga yatangarije Izuba rirashe ko Mbarushimana azakomeza gukorwaho iperereza ku byaha bya Genocide yaba yarakoreye mu Rwanda mu 1994. Mbarushimana yaburanishwaga i La Haye ku byaha byakorewe muri DRCongo mu 2009, yashinjwaga gutanga […]Irambuye
Impanuka zigera kuri esheshatu nizo zaba zarabaye mu ijoro rya Noheli mu gihugu hose, abantu bane bazitakarijemo ubuzima nkuko byemejwe na Police. Babiri mu bishwe n’izi mpanuka baguye mu mujyi wa Kigali ubwo moto yagwaga mu ikona ku muhanda wa UTEXRWA igahitana umumotari n’uwo yari itwaye ako kanya. Abantu umunani batawe muri yombi ahatandukanye mu […]Irambuye