Digiqole ad

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateraniye muri village urugwiro ku wa 21/12/2011

None kuwa gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Inama y’Abaminisitiri yatangiye imirimo yayo yishimira igihembo “LifeTime Achievment Award“ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaherewe i Kampala muri Uganda ku wa 11 Ukuboza 2011 kubera uruhare agaragaza mu guteza imbere urubyiruko. Uru ni urundi rugero rugaragaza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akomeje guhesha u Rwanda n‘Abanyarwanda ishema n‘agaciro.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 07/12/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku bibazo byagaragaye mu ngendo zinyuranye Minisitiri w’Intebe yakoze mu mezi ya Ugushyingo n’Ukuboza isaba ko ingamba zo kubikemura zihutishwa.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda z’Iterambere zikurikira :

  • Gahunda ya NICI II isaba ko abaturage bashishikarizwa kurushaho gukoresha ikoranabuhanga;
  • Raporo y’ibimaze gukorwa ku isozwa ry’Inkiko Gacaca, yemeze ko itariki yo kuzisoza ku mugaragaro ari 04 Gicurasi 2012;
  • Raporo ku nguzanyo zatanzwe muri Gahunda ya Girinka; isaba ko inenge zagaragaye zikosorwa;
  • Gahunda yo gushishikariza abana by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange kunywa amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi;isaba ko inzego bireba zikorera hamwe gahunda ikihutishwa;
  • Raporo kubimaze gukorwa mu gusimbura amabati ya asbestos/fibrocement, isaba ababishinzwe gushyiraho ingamba zo kubyihutisha.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho inyandiko y’aho imyiteguro yo gutangiza amasomo ya Kaminuza ya Carnegie Mellon mu Rwanda igeze, irayishima, isaba kwihutisha ibitaranozwa.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo gutunganya imihanda ku buryo busanzwe, hakoreshwa abaturage mu rwego rwo kubashakira akazi.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ubutaka bwa hegitari 50 na are 27 bukodeshwa umushoramari “East African Growers“ ugamije guhinga avoka mu Karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’Amategeko ikurikira :

  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°24/2011 ryo kuwa 29/06/2011 rigena imari ya Leta y’umwaka wa 2011/2012;
  • Umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza amasezerano y’umuryango w’Abibumbye yerekeranye n’amasezerano ku bucuruzi mpuzamahanga yemerejwe i Vienna mu mwaka wa 1980;
  • Umushinga w’Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga n°06/2009/OL ryo kuwa 21/12/2009 rishyiraho amategeko rusange yerekeye Ibigo bya Leta;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko n°62/2007 ryo kuwa 30/12/2007 rishyiraho kandi rigena imiterere n’imicungire y’ubwisungane mu kwivuza.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:

  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr. KARENGERA Stephen : Umujyanama wa Minisitiri guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana BUTERA Anthony :Umuyobozi w’Ishami ry’Icyayi muri NAEB guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Minisitiri akurikira :

  • Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’ikarita n’irage ry’uwemeye gutanga umubiri we kugira ngo uzakoreshwe mu bushakashatsi, ubuvuzi, ubumenyi no mu kwigisha;
  • Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’ifishi yuzuzwa n’uwemewe guhabwa urugingo cyangwa tisi z’umubiri;
  • Iteka rya Minisitiri rishyiraho urutonde rw’indwara zipimwa umuntu utanga cyangwa wakira urugingo cyangwa tisi z’umubiri;
  • Iteka rya Minisitiri rigena uburyo itumizwa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ingingo, tisi z’umubiri n’ibiwukomokaho by’umuntu wapfuye bikorwa hagamijwe ubuvuzi;
  • Iteka rya Minisitiri rishyiraho Komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa bijyanye no gukuramo no gusimbura ingingo na tisi z’umubiri w’umuntu n’ibiwukomokaho hagamijwe ubuvuzi rikanagena inshingano n’imikorere yayo;
  • Iteka rya Minisitiri rigena uko imirimo y’ubuforomo n’ububyaza ikorwa.

10. Inama y’Abaminisitiri yashyize abakozi mu myanya ku buryo bukurikira:

RWANDAIR

Bwana NYIRUBUTAMA Jean Paul, Deputy CEO

RWANDA DEVELOPMENT BOARD (RDB)

  • Madamu KAYIHURA Vivian KAYITESI: Head of Investment Promotion and Implementation Department
  • Bwana NSANGANIRA Tony Roberto, Head of Agriculture Development department

MINAFFET

Madamu MUHONGERWA FURAHA Patricia: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abakozi n’Imiyoborere.

11. Mu bindi

a) Minisitiri w’Intebe, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 9 Ukuboza 2011 yahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu muhango wo Kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 50 y’Ubwigenge bwa Tanzania. Ministiri w’Intebe yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri kandi ko ku itariki ya 20 Ukuboza 2011 yahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu muhango wo kurahira kwa Nyakubahwa Joseph KABIRA, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

b) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Nyakubahwa Mampouya, Minisitiri ushinzwe Uburobyi n’Ubworozi bwo mu Mazi wa Congo Brazzaville yasuye u Rwanda kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2011. Uruzinduko rwe rwari rugamije gushyira umukono ku Masezerano y’Ubwumvikane yerekeye ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane Uburobyi bw’Amafi n’Ubworozi bwo mu Mazi.

c) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko muri Gahunda ya Perezida wa Amerika yo Kurwanya Icyorezo cya SIDA (PEPFAR), hari Gahunda y’Ibikorwa mu Gihugu itegurwa buri mwaka ku bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa ba Sosiyete Civile yo mu Rwanda. Icyo gahunda y’uyu mwaka izibandaho ni ukubaka uburyo bufite ireme mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage hagamijwe kugira gahunda zirambye kandi igihugu kikazigira izacyo.

d) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano Abanyarwanda bo muri Diaspora hafi 200 bitabiriye iyo nama basuye ibikorwa na gahunda biteza imbere Ubumwe, Ubwiyunge, Amahoro n’Amajyambere arambye mu Rwanda. Bashimye ibyo biboneye kandi bizeza ababatumiye kuzageza ku banyarwanda bataje mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano intambwe imaze guterwa mu Bumwe, Ubwiyunge ndetse n’Iterambere mu Rwanda.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

3 Comments

  • Muraho? Mbashimiye amakuru mutugezaho ,kuko nkunda gukurikirana amakuru y’ikinyamakuru cyacu. Murakoze

  • good,gooooooooooooooooooooooooood

    mugerena Rusizi

  • Turishimiye uburyo leta y’u Rwanda ikurikirana imibereho y’abanyarwanda mukomereze aho.

Comments are closed.

en_USEnglish