Urukiko rwashyiriweho kuburanisha abakekwaho gukora Genocide mu Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania, rwanze ibyasabwe na Jean UWINKINDI ko atakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda kuko atahizeye ubutabera. Tariki 28 Kamena uyu mwaka, urukiko rwa Arusha rwanzuye ko urubanza rwa Jean UWINKINDI wahoze ari umuvugabutumwa, rujya kuburanishirizwa mu Rwanda. Iki cyari icyemezo cyamebere gifashwe n’uru rukiko cyo kohereza […]Irambuye
Mu nzu y’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura kuri uyu wambere nibwo abunganira bakanaburanira abantu munkiko (Avoca) barahiriye gukora umwuga wabo. Aba bunganizi barahiye, bakaba basabwe kutabangikanya uyu mwuga wabo n’indi, kudakorera Leta, no kuba inyangamugayo mu kazi kabo ko kunganira no kuburanira abaturage cyangwa undi wese mu nkiko. RUTAGENGWA Athanas e, ukuriye urugaga rw’abavoca mu Rwanda, […]Irambuye
Muri Nyakanga uyu mwaka, nibwo imodoka zitwara abagenzi bajya cyangwa bava hanze ya Kigali zimuriwe muri Gare ya Nyabugogo. Iki cyemezo kikaba cyaratumye iyi gare ya Nyabugogo ihuza urujya n’uruza rw’amamodoka n’abantu benshi. Iyo bigeze mu ijoro, abakoresha iyi Gare, batangarije UM– USEKE.COM ko bagira ikibazo gikomeye cy’umwijima, uteza impanuka nto zimwe na zimwe ndetse […]Irambuye
Abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Ubuholandi, rwavuze ko nta bimenyetso bifatika ku byaha biregwa Mbarushimana wari umwe mu bayobozi b’umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya DRCongo. Aba bacamanza bakaba bategetse ko Callixte Mbarushimana ufungiye i La Haye kuva muri Mutarama uyu mwaka, ahita arekurwa. Ubushinjacyaha ngo bushobora kujuririra iki cyemezo ariko […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza Inama ya cyenda y’umushyikirano, President Kagame mu ijambo rye yavuze ko atumvise bimwe mu bibazo yatekerezaga ko ari bwumve. Yavuze ko yaje no kubaza Ministre w’Intebe niba ntamuntu waniganywe ijambo, uyu aramuhakanira ndetse amuha n’ibimenyetso ko ntamuntu waniganywe ijambo mu kubaza icyo yifuza. Muri iyi nama ya cyenda y’umushyikirano, ibibazo byabajijwe […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, urukiko rukuru rwanze ikifuzo cya Victoire Ingabire n’abunganizi be cyo kurekurwa by’agateganyo ngo ajye kwizihiza Noheli n’Ubunani n’umuryango we mu Ubuholandi. Takiri 13 Ukuboza 2011, Maitre Gatera Gashabana yishingikirije “Code du procedure Penal” ingingo y’101, yasabye ko uwo yunganira yarekurwa by’agateganyo kuko amaze umwaka urenga muri Gereza atabonana n’umuryango we. Muri […]Irambuye
Mu nama y’umushyikirano yatangiye i Kigali kuri uyu wa kane, yatumiwemo abayobozi kuva ku nzego zo hasi kugeza kuri President w’igihugu, mu byavuzwe, havuzwe n’ikibazo cy’imirire mibi, aho President Kagame yavuze ko iki kibazo kitakabaye kivugwa mu Rwanda. Ministre w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho kuri iki kibazo, yasobanuye ko koko iki kibazo gihari, gusa gishingiye ahanini […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Akarere ka Nyarugenge kasoje imirimo yo kubaka ibyumba by’ amashuri ndetse n’ ubwiherero bw’ Uburezi bw’ imyaka 12. Iki gikorwa kikaba cyabereye ku mugaragaro mu Murenge wa Mageragere ahatashywe ibyumba by’ amashuri 15 n’ ubwiherero 24 byuzuye bitwaye akayabo k’ amafaranga Miliyoni 69,381,800, yavuye mu bufatanye bw’ abaturage n’ inzego zitandukanye […]Irambuye
Arusha – Mu rugereko rw’ubujurire mu urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera I Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa gatatu nibwo rwagabanyije igihano cyo gufungwa burundu cyari cyarahawe Theoneste Bagosora gishyirwa ku gifungo cy’imyaka 35, naho Colonel Anatole Nsengiyumva akatirwa igifungo cy’imyaka 15 . Theoneste Bagosora yarafite ipeti rya Colonel mu ngabo zahoze zitwa FAR, […]Irambuye
Akarere ka Gisagara n’ubwo kaje ku mwanya wambere mu kurwanya ruswa n’akarengane, kakanabihererwa igikombe, icyegeranyo cya Minisiteri y’Ubuzima gikorwa buri cyumweru kigaragaza ko aka karere kaza ku mwanya wanyuma mu turere twose mu kugira umubare w’abaturage bakoresha kandi bakanivuriza ku bwisungane mu kwivuza(mituelle de santé). KAREKEZI Léandre, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara aganira n’UM– USEKE.COM, yawutangarije […]Irambuye