Digiqole ad

Bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda baba muri Cameroun basuye urwibutso rwa Gisozi

Kuri uyu wa kabiri, zimwe mu mpunzi z’ Abanyarwanda ziba mu gihugu cya  mu Camerooon  zasuye urwibutso rwa Genoside yakorewe abatutsi ruri Gisozi ho mu Mugi wa Kigali.

Bamwe mu banyarwanda baba muri Cameroun basuye urwibutso
Bamwe mu banyarwanda baba muri Cameroun basuye urwibutso

Izo mpunzi z’ Abanyarwanda zasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi ubwo zahageraga  zatemberejwe ibice  bitandukanye  by’urwibutso.

Bamwe muri izo mpunzi z’abanyarwanda bavuze ko  bababajwe n‘ibyo baboneye mu rwibutso. Gusa bashimira intambwe babonye imaze guterwa nyuma ya Genoside.

Usibye gusura urwibutso, aba banyarwanda bahungiye muri Cameroun bakaba barageze mu tundi duce tw’igihugu ariho bavuga ko bahereye batangaza ko babona hari intambwe yatewe.

Aba banyarwanda babarizwa muri Cameroun bari kumwe n‘umukozi w’ishami ry’umuryango w’ abibumye ryita ku mpunzi UNHCR  madame KOMGUERA  Lienou Valerie waje abaherekeje.

Aime Christian Dushime, umwe muri abo banyarwanda yatangaje ko yavuye mu Rwanda akiri muto. Yavuzeko ibyo yiboneye birenz euko yabyumvaga.

Aime Christian Dushime n'umukozi wa UNHCR waje abaherekeje
Aime Christian Dushime yavuze ko ibyo abonye birenze ukwemera

Yagize ati : ‘’ibyo nabonyemo aha birenze ukwemera,  ariko nanone nabonye u Rwanda ruteye   imbere, nabonye ubuyobozi bubafasha abaturage gutera imbere byatumye numva nshaka kurushaho  kuba umuyarwanda’’.

Domithile Niyitegeka, umwe mu mpunzi ziba muri Cameroon, nubwo yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje, yashimye ibimaze kugerwaho yabonye.

Yagize ati: ‘’ikintu cyambabaje byanyibukije ibyo twanyuzemo, byanyibukije ibyabaye, nabonye umwana wanganaga n’ uwanjye. (ҫa, m’a fait mal ) gusa icyo nzabwira abandi ni uko nabonye ko abantu mu Rwanda babana ntakibazo ,mu Rwanda ni amahoro’’

Umukozi muri Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza no gucyura impunzi, Gaspard Murekezi wari muri iki gikorwa, akaba avugako izi mpunzi zaje mu rwego rwo kwirebera uko u Rwanda rumeze no kujya kubwira abo basize icyo babonye mu rwego rwo kubashishikariza gutaha iwabo.

Benshi mu banyarwanda bahungiye hanze ngo bakaba babona amakuru y’impuha ababwira ko nta mahoro ari iwabo.

Izi mpunzi zaje kuwa gatandatu w’icyumweru gishize. Zikaba zaratemberejwe ibice bitandukanye by’ igihugu harimo: Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Kaminuza y’i Kibungo (INATEK).   Zasuye kandi  uturere twa Ngoma, Nyaruguru, Bugesera  ndetse   n’aho zivuka.

Biteganijwe ko zisubirayo gutanga amakuru kuri bagenzi babo basigaye mu buhungiro.

Domitelle nawe yavuze ko ibyo abonye bibabaje ariko ashimishijwe n'uko igihugu cyateye imbere
Domitelle nawe yavuze ko ibyo abonye bibabaje ariko ashimishijwe n'uko yabonye u Rwanda rwarateye imbere

Jonas MUHAWENIMANA.
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • RPF mukomereze aho kuko twese turi abana b’u Rwanda. The RPF PR machine is second to none. Ariko bishoboka kubera ko RPF ifete a people-based ideology hamwe na winning message.ALUTA CONTINUA!!

  • Ubwo bishimira ibyagezeho, kandi bakemeza ko mu Rwanda ari amahoro, byababyiza na bo batashye iwabo tugafatanya kuko amahanga arahanda. Nanjye ndabizi wa mugani w’umushinwa. Nizere ko batazarindira ko ubuhunzi buvanwaho.

  • Dushyigikire ukuri twiheshe agaciro. Icyo izindi leta zisabwa iyacu yarakiduhaye: umutekano, ibikorwa- remezo. dokore rero dutere imbere, kandi buri wese akomeze akine neza ku nimero ye. ikitakungura kireke sha: kwigaragambya, ishyari, amatiku,kwivanga mu bitakureba n’utundi nk’utwo.

  • Let me say it, again and again: “That is the right way. This is true understanding. This is a genuine people-based approach….”

    Na njye rero IMPUNZI zirimwo zitahuka, nzihaye “IKAZE NZIZA” mbikuye ku mutima….

    MURAKAZA NEZA BANA B’U RWANDA. MURAKAZA NEZA, MURISANGA IWANYU….

    Kandi ndashimira ubuyobozi n’abakozi bo kwa Honorable General Marcel GATSINZI. Ndabashimira mwese mbikuye ku mutima. Kuko buri munsi murimwo muraha ISHEMA N’AGACIRO twebwe twese ABAVUKARWANDA….

    Jyewe Ingabire-Ubazineza, ntabwo ari amakabyo cyangwa guhakirizwa, ntabwo mpfa gushimishwa na buri gakorwa ako ariko kose….ahubwo mbanza kwitegereza bihagije, mbanza gusesengura no kugereranya…..

    HARIYA MURI MIDIMAR HARIMWO AKARUSHO. IMIHIGO MURIMWO MURAYESA KABISA. MUTEYE ISHEMA * ISHEMA * ISHEMA.

    IMANA IBARINDE, IBAHOZEHO AMASO, UMUNSI N’IJORO.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Ndahamya ko igihe kigeze ngo duhuze umutima nk’abanyarwanda. Ndaguka umunsi ku munsi pe! Icyampa abana b’uRWANDA bakemera leur identite ubundi aho ushaka ukahaba. Rwose byumvikane neza, ntagishimisha kurusha igihugu kandi ineza yacyo niyo yawe oringa oringa te wa mugani w’umukongomani

  • ESE uriya ni ADN watashye?

  • Niko ye ko mbona bariya baje gusura urwababyaye basa natwe, ubundi bajyaga hehe?Nibagire vuba bafate umwanzuro baze batwigishe congossa bakuye muri cameroun.mbabajwe n’uriya mwana wavuze ko yavuye ino akiri muto, akwiye conselling kugira ngo asobanukirwe, azabifashwamo na nde? na niyitegeka cg na mme rufangura?
    barakaza neza barisanga iwabo.

  • vous conaissez seulement convaincre ariko nge ndabona ishyamba atari ryeru.kuko nzi ko umuntu atigeze agirira impuhwe inzoka .

Comments are closed.

en_USEnglish