Digiqole ad

President Kagame na Museveni bafunguye umuhanda Mbarara-Gatuna-Kigali

Kuri uyu wa gatanu, mu muhango wo gufungura kumugaragaro umuhanda wasubiwemo wa Mbarara-Gatuna ugera n’i Kigali, President Kagame yabanje kuramutsa abagande bo mu majyepfo ya Uganda bari muri uyu muhango mu rurimi rwabo rw’ikinyankole.

Paul Kagame na Museveni basobanurirwa ibyakozwe kuri uwo muhanda
Paul Kagame na Museveni basobanurirwa ibyakozwe kuri uwo muhanda

Yabahaye indamukanyo z’uko abanyarwanda bamutumye ngo abifurize iminsi mikuru myiza y’impera z’umwaka.

President Kagame yashimiye President Museveni kuba yamutumiye gufungura uyu muhanda unahuza ibihugu byombi, yemeza ko uzagira akamaro ku bihugu byombi.

President Kagame yaboneyeho kwemerera Museveni ko we n’umuryango we bari busure Museveni n’umuryango we iwe muri iyi minsi mikuru.

Kuby’uyu muhanda, President Kagame yashimangiye ko uyu muhanda uzarushaho gufasha abawukoresha b’ibihugu byombi ndetse n’iby’aka karere kuko ubu umeze neza kurushaho.

Yasabye ko impande zombi zafata neza uyu muhanda, ukaramba, ugakomeza kubaha umusaruro.

President Kagame yashimiye European Union ku nkunga yatanze ngo uyu muhanda usubirwemo neza, ariko ko noneho ibihugu byombi aribyo bizimenyera ibyo kuwubungabunga.

ba Ministre Rwangombwa, Musoni na Mukaruriza bari baherekeje President Kagame
ba Ministre Rwangombwa, Dr Alexis NZAHABWANIMANA na Mukaruriza bari baherekeje President Kagame
Jeannette Kagame nawe yari muri uyu muhango
Jeannette Kagame nawe yari muri uyu muhango

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Waooooooooooooooooooouh!imibanire y’aba bayobozi irimo irampumuriza ds l’avenir de notre pays!mukomereze aho muri abagabo bazahindura byinshi kugeza kurugero rushimishije!je suis vraiment tres fiere de vs!Du courage…

  • imibanire y,yibihugu byombi igomba gushingira kubuvandimwe kuko abagande baradutabaye muburyo buhagije kuva muri 1959 kugeza nubu so birenze ubuturanyi cyangwa politique mpuzamahana twe na bagande turi abavandimwe so turashimira abaayobozi bacu ko baturebera kure imana ihe umugisha ibihugu byombi.shalom

  • birashimishije cyane kandi ni urugero rwiza baduhaye natwe abanyarwanda n’abagande duhuje urugwiro nk’uko abatuyoboye babidutoza.peace in RWANDA peace in UGANDA.

Comments are closed.

en_USEnglish