Digiqole ad

Kujya mu Ubufaransa kuri Mbarushimana ntibirashoboka nyuma yo kurekurwa

Kurekurwa ngo asohoke mu munyururu w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Calixte Mbarushimana kuri uyu wa kabiri byananiranye kuko agifite ubusembwa yashyizweho na loni (UN) bumubuza gukora ingendo uko ashatse.

Mbarushimana aracyari mu munyururu i La Haye
Mbarushimana aracyari mu munyururu i La Haye

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, nibwo urukiko rwanzuye ko Mbarushimana arekurwa kuko nta bimenyetso bihagije byamuhamyaga ibyaha byibasiye inyoko muntu yaba yaratanze amabwiriza ngo bikorwe muri Congo mu 2009.

Mbarushimana narekurwa akagenda, azaba ariwe muntu wambere urekuwe n’uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Ubuholandi kuva rwashyirwaho mu 2002.

Urukiko rwari rwakatishirije Mbarushimana ticket y’indege yereza i Paris kuri uyu wa kabiri, ariko yagumye mu munyururu nyuma y’uko abayobozi i Paris bavuze ko atahakandagira mu gihe agifite ubusembwa yashyizweho na UN bwo kudakora ingendo (U.N. travel ban)

Ibi bivuze ko atemerewe kugira aho ajya mu gihe akanama gashinzwe ibihano ka UN katabitangiye uruhushya.

Abayobozi muri Ministeri y’ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa bakaba banze kugira icyo batangaza ku igaruka rya Mbarushimana muri iki gihugu yafatiwemo mu 2010.

Ubujurire bw’ubushinjacyaha buhagarariwe na Louis Moreno Ocampo, ku cyamezo cyo kurekura Calixte Mbarushimana bukaba bwanzwe n’urukiko kuri uyu wa kabiri. Aho ubushinjacyaha bwasabaga ko yagumishwa mu munyururu kuko narekurwa atazongera kuboneka.

Umwunganizi wa Mbarushimana, Arthur Vercken, akaba avuga ko umukiriya we akwiye kurekurwa ntayandi mananiza.

Mbarushimana,48,  yashwe mu Ukwakira 2010 i Paris aho yabaga nk’impunzi kuva mu 2002.

Yashinjwaga ibyaha bitanu ku nyoko muntu ; ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu, guhohotera abaturage basanzwe n’ubusahuzi.

Source: Associated Press

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • mbona yarekurwa kuko uru rukiko rwarabyitondeye niba ntabimenyetso bigaragara yarekurwa rwose

  • Ntacyo umuzungu akora atazi mutuze!!!!!
    Ariko abazungu noneho aho bazatwerekeza muzaba muhareba, gusa icyo mbona cyo siheza!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish