Kuri uyu wa kane, tariki 5 Mutarama 2012, Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, nyuma yo kumva ibisobanuro ku isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, yatowe itegeko rivugurura kandi ryuzuza itegeko no 24/2011 ryo kuwa 29/06/2011 rigena ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2011/2012. Miliyari igihumbi n’ijana na mirongo icyenda n’enye, miliyoni ijana na mirongo […]Irambuye
Mu miterere y’u Rwanda, hari ibyaro umuntu uba mu mujyi cyangwa mu mahanga atakwibaza ko byaba bifite ibikorwa remezo nk’amashanyarazi. Kuba bisa n’ibitangaje kumuntu utari uwaho, ni nako bitangaje ku baturage batuye ku dusanteri (centre) twa Rwanteru, Kiyanzi, Rwantonde n’ahandi hirya cyane mu burasirazuba mu karere ka Kirehe, mu mirenge ihana imbibi n’Uburundi na Tanzania. […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 5, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, MAKOMBE JMV, yasuye Akarere ka Bugesera, aho abaturage bahawe umwanya wo kumugezaho, we n’abayobozi b’imirenge n’akarere ka Bugesera, ibibazo bitandukanye. Mu bibazo byagiye bibabazwa, icyashimishije benshi ni uko hari ibyahise bikemukira aho. Gusa hari n’ibindi bitakemutse ariko MAKOMBE yasabye ko byihutishwa bigakemuka. Umugore utashatse ko […]Irambuye
Bamwe mu baturage baturiye umupaka wa Rusumo ugabanya u Rwanda na Tanzaniya, mu karere ka Kirehe, barasaba kwishyurwa amafaranga babariwe ku bikorwa bari bafite ahazubakwa ibiro bishya bya gasutamo, umuhanda uzajya ujyayo ndetse n’ahazubakwa parking y’amakamyo. Birasanzwe ko mu Rwanda iyo hari igikorwa remezo kigiye kubakwa ahantu hari hatuwe, banyiraho babarirwa agaciro k’imitungo bari bahafite […]Irambuye
Kugeza ubu abakomerekejwe na Granade yatewe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, benshi muri bo bamaze gusezererwa abandi bazasezererwa kuwa kane kuko batamerewe nabi cyane. Inkomere zigera kuri 35 nizo zagejejwe ku bitaro bya Kibagabaga nyuma yo guturika kw’iyo Grenade, abagera kuri 25 bari bakomeretse ku buryo bworoheje bahise bataha kuri uyu wa gatatu, […]Irambuye
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere mu murenge wa Kigabiro ahitwa i Rutonde, ubwo Karuranga Emmanuel yari avuye aho yororera inka ze (farm) ataha, ategwa n’abantu baramutemagura kugeza yitabye Imana. Rwamagana: Karuranga yatemwe n’abantu kugeza apfuye Umuryango we wabonye umubiri wa nyakwigendera mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 03 Mutarama, mu gihe bari baraye […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mutarama nibwo ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda cyamuritse impampuro nshya z’inzira (Laissez-Passer). Izi mpapuro zimeze nk’agatabo ka Passport gasanzwe zatangiye gutangwa guhera kuwa mbere tariki ya 02 Mutarama. Anaclet KALIBATA, umuyobozi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, yavuze ko aka gatabo ka Laissez-Passer katekerejwe kakanakorwa mu rwego rwo gutanga servisi […]Irambuye
Ahagana saa saa moya na 25 z’ijoro kuri uyu wa kabiri, mu mudugudu wa Marembo, Umurenge wa Remera, ahitwa i Nyabisindu mu gace kari mu kabande hagati ya Remera, Kibagabaga na Nyarutarama haturikiye Grenade yakomerekeje abantu bagera kuri 16 ihitana 2. Kugeza ubu biri kuvugwa babiri mu bakomeretse bamaze kwita Imana ariko imyirondoro yabitabye Imana […]Irambuye
Nyiricyubahiro Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, Vice President kandi ministre w’intebe wa UAE, akaba n’umuyobozi wa Emirat ya Dubai yakiriye President Kagame kuri uyu wa kabiri. President Kagame ari mu ruzinduko mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu, United Arab Emirates, UAE. Aba bagabo bombi bagize ibiganiro ku kwagura ubufatanye mu bukungu hagati y’u Rwanda na United […]Irambuye
Leon Mugesera agiye kuzanwa mu Rwanda kuburanishwa ku cyaha yakoze mu myaka 20 ishize, ni nyuma y’uko ibiro bishinzwe imipaka bya Canada bivuze ko tariki 12 Mutarama uyu mwaka ari itariki yo gukura Mugesera ku butaka bwa Canada. Uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, mu 1992 ashinjwa kuba yaravuze ijambo (discours) […]Irambuye