Digiqole ad

Abantu 4 bishwe mu mpanuka zo mw’ijoro rya Noheli

Impanuka zigera kuri esheshatu nizo zaba zarabaye mu ijoro rya Noheli mu gihugu hose, abantu bane bazitakarijemo ubuzima nkuko byemejwe na Police.

Impanuka za nijoro ziterwa n'uburangare no gutwara wasinze
Impanuka za nijoro ziterwa n'uburangare no gutwara wasinze

Babiri mu bishwe n’izi mpanuka baguye mu mujyi wa Kigali ubwo moto yagwaga mu ikona ku muhanda wa UTEXRWA igahitana umumotari n’uwo yari itwaye ako kanya.

Abantu umunani batawe muri yombi ahatandukanye mu gihugu bazira gutwara imodoka basinze, batandatu muribo bafatiwe mu mujyi wa Kigali.

Iki cyaha kikaba ubusanzwe gihanishwa amande y’ibihumbi 180 000Frw n’igifungo cyo kugeza igihe uwari utwaye yongeye kumera neza.

Abantu 15 biganjemo urubyiruko batawe muri yombi mu mujyi wa Kigali kubera ubusinzi bukabije mu ijoro rya Noheli.

Umuvugizi wa Police Theos Badege, yavuze ko nubwo hari amwe mu mabi yabaye mu ijoro rya Noheli, muri rusange umutekano wifashe neza kuri uwo mugoroba wa Noheli ndetse no muri iyi minsi mikuru kugeza ubu, ugereranyije n’umwaka ushize.

Badege akaba avuga ko ibi babikesha gukangurira abantu kwitwararika ndetse no kuba harashyizwe abapolisi benshi ku mihanda muri iki gihe cy’impera z’umwaka.

Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa 11, impanuka 4 000 nizo zari zimaze kubarwa mu gihugu hose, izi zaguyemo abantu bose hamwe 355.

Badege akaba yavuze ko impanuka nyinshi zatewe n’uburangare, umuvuduko ukabije, ndetse no gutwara banyoye inzoga.

Umuvugizi wa Police akaba kandi yanasabye abanyatubari kwirinda guha inzoga abana batagejeje ku mwaka 21 y’amavuko.

Source: Newtimes

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Nyagatare hari uwapfuye muri iryo joro rya Noheli azize abagizi ba nabi bamunize kugeza igihe ashiriyemo umwuka.

  • Inyanza abagizi ba nabi bari bivuganye umusore wo mukigero cyimyaka 20 ans nitwe twamukijije twiviriye muminsi mikuru hali nko muma saa tatu kdi ubwo bari bahagalikiwe numusilikare ufite imbunda(twaramugaye cyane yasebeje ingabo za RDF zitajyaga zirangwa niyo myifatire)ingabo nkizo zitubahiriza indanga gaciro ka RDF zisimbuzwe abandi bafite ubumuntu.

  • Nibyoroshye gsa abeshi babiterwa nubusinzi rero bajye bagabanya amayoga

Comments are closed.

en_USEnglish