Digiqole ad

Umuyobozi w’uruganda rw’ibigori rwa Mukamira yaburiwe irengero nyuma yo kurigisa miliyoni 495

Nduwayezu Evode wari Umuyobozi w’Uruganda rukora ifu y’ibigori rwa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, Intara y’iburengerazuba, yaburiwe irengero nyuma gukekwaho kunyereza akayabo ka miliyoni 495 z’amafaranga y’u Rwanda yari yaratseho nk`inguzanyo yo guteza imbere uruganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imari n’ubukungu, Madamu Angel Mukaminani, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko ibura ry’ayo mafaranga ryatangiye kuvugwa muri Nyakanga uyu mwaka wa 2011, aho urwo ruganda rwatangiye kugaragaza imikorere mibi. Avuga ko ubu harimo gukorwa ibishoboka byose ngo rwongere gukora imirimo yarwo nyuma yo kubura irengero ry’ayo mafaranga.

Ayo mafaranga y’inguzanyo, yahawe urwo ruganda na Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi muri gahunda yo guteza imbere inganda nto n’iziciriritse hirya no hino mu gihugu.

Muri ako Karere, yatanzwe kugira ngo hagurwe imbuto y’igihingwa cy’ibigori hagamijwe kongera umusaruro uva mu bigori nyuma yaho ukajyanwa ku ruganda.

Urwo ruganda rwamaze kwishyura iyo nguzanyo, aho amafaranga agera kuri miliyoni 219 yishyuwe, mu gihe ariko ubwo Minisitiri w’Intebe yasuraga urwo ruganda agasanga hari ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo, yasabye inama y’ubutegetsi y’urwo ruganda ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere gutanga ibisobanuro, hemezwa ko iyo nguzanyo yose yaba yishyuwe mu gihe kitarenze icyumweru kimwe uhereye uwo munsi.

Kugeza ubu, urwo ruganda rurakoresha abakozi bagera kuri 30 mu gihe umusaruro warwo wagabanutse kuva kuri toni 12.000 kugera hasi ya toni imwe ku munsi.

Uyu nuyobozi wabuze akaba kugeza nubu agishakishwa n´inzego zibishinzwe.

Source: Izuba rirashe

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

10 Comments

  • Ibi bintu birababaje,cyane ndetse.Niba ikibazo cyaratangiye kugaragara muri Nyakanga umuntu akagera iyo acika ubwo nta bushake bucye mubonamo.Tuzemere se koko bibe ihame ko umuntu utwaye amafranga menshi atajya afatwa.Ayo se si amafranga y’U Rwanda n’abanyarwanda.Bikomeje bityo umuntu nk’uwo ngo akurikiranwe afatwe byaba akamenyero maze umutungo munini w’igihugu ukigabizwa n’abajura nk’uwo.Uwo muntu nashakishwe na Police niba yaragiye n’ahandi Interpol ikore akazi kayo.UMWAKA MWIZA KURI MWESE!

  • Ibi si ukuburirwa irengero kuko yaburiwe n’uwamubwiye kwishyura mu cyumweru kimwe kuko yagombaga guhita atambwa muri yombi nta nteguza!

  • muzabeshye abahinde nibo batagira ambasade mu Rwanda! kubikuza 495 million byonyine niyo haba ari kuri compte yawe muzi imbaraga bisaba?

  • ndumiwe koko, ariko perezida wacu ibyo ahora ababwira bica inyuma y’amatwe kweli??? jye kuri iki kibazo haruburangare cyane kuri MINICOM. UBUYOBOZI BW’AKARERE. rero premier Minister nawe ibyo bimaze kugaragara bari buhie bamuta muri yombi hanyuma ipererezwa rigakorwa. rero mujye mureka kudushyushya imitwe ubwo niyirire nyine naho bene ngofero dukomeze twipfire nabi.
    nimutareba neza abo bayobozi bameze nk’ibyapa batagira icyo bakora ingaruka nawe zizabageraho. ngo ntimwaduha iyo mwanya ngo dukore.
    ahaaaaaaa
    mbabazwa gusa nuko bavangira muzehe wacu Paul Kagame. imana ijye imurinda muri byose.

  • Ese noneho bibaye bite ko Leta yafashe gahunda ya privatisation ngo “ibya Leta bicungwa nabi” none n’abashoramari bakaba batangiye kurangara umutungo ukanyerezwa, finally ndabona bitazoroha.Njye nzi ko uru Ruganda rwaguzwe n’abantu bazi gucunga umutungo (Catholics)kdi bazwi kugira rigeur muri gahunda zabo none sinibaza uko umuntu yacikanye frw angana kuriya (about 495 million)!!!Birababaje!!!!!!

  • Bjr ,
    nawe Ministre w’ubutabera azamusabira imbabazi da .
    ariko se koko kuva muri Nyakanga 2011-2012 ubwo koko nta burangare burimo.none se umuyobozi mukuru niwe usinya kuri compte wenyine , ubwo nta bandi babyihishe inyuma ? ese ibigo bya Leta bigenzurwa ryari tujya twumva za rapport za Auditor general isohoka nyuma y’imyaka n’imyaka bene kurya barijuse. ahaaaa nimwicecekere sha .umutungo wa rubanda wa rubanda nyine uzaseswa kugera………………

  • Mu turere bararangaye pee, uwo si umutungo ubacitse kandi biri munshingano zanyu ? ese ubu hari ibye bishinganywe kuburyo nabyo atabigurisha atarafatwa ?

  • Njye ndabibonamo kubiri nsinshyigikiye kunyereza umutungo wa leta ariko nanone nigute uwanyereje make akurikiranwa uwamemshi agasabibirwa imbabazi na Leta uyu se anyereje menshi kurusha uwubatse Rukarara power plant?, kurenza se uwaguze mudasobwa zabana 4bn nta mubare wazo atanze?, nakurikiranwe ariko nabanyereje amamiliyali bahererwe ho kuko akayabo banyereje kagomye kuba karadufashije kurenga 8% twagize umwaka ushije kurenza uyu.

  • ariko kuki ibibazo byinshi bitangiye kujya bigaragara cyane aho Premier ministre mushya agiyeho, uyu mugabo ashobora kuba ari mukozi pe,Bravo Damien, ese uwo yasimbuye we ntiyakurikiranaga?

  • None se minisitiri w’inganda ubwo aherutse gusura urwo ruganda mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi w urwo ruganda ko badutangarije ko ayo mafranga arimo akorehswa neza akabayaratangiye nokwishyrwa yaba yaribwe ryari mudushyize mu rujijo.

Comments are closed.

en_USEnglish