Digiqole ad

Icyo umukobwa wa Ingabire Victoire avuga ku rubanza rwa nyina

Raissa Ujeneza, umukobwa wa Ingabire Victoire, muri iyi minsi y’impera z’umwaka yaganiriye na Radio yitwa AfrobeatRadio ikorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agira icyo atangaza ku rubanza rw’umubyeyi we ufungiye mu Rwanda.

Raissa Ujeneza na Ingabire Victoire mu 2010
Raissa Ujeneza na Ingabire Victoire mu 2010

Ujeneza yatangaje ko ibyaha nyina umubyara ashinjwa byo gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha, gutanya abanyarwanda yifashishije amoko no guhamagarira abantu kwanga Leta iriho atari byo.

Uyu mukobwa wa Ingabire wiga amategeko mpuzamahanga n’ay’Uburayi muri Kaminuza ya La Haye mu Ubuholandi, yavuze ko amakuru afite ku rubanza rwa Ingabire ari uko ubu ategereje kongera kuburanishwa kuko urubanza rwe rwasubitswe. Akaba yavuze ko atarongera kuvugana na nyina kuva yafungwa mu Ukwakira umwaka ushize.

Ujeneza yavuze ko we na basaza be babiri na se bandikira nyina, ariko batabasha kumwandikira ibyihariye (privé) kuko inzandiko zabo zibanza guca ku bashinzwe kurinda gereza afungiyemo.

Raissa Ujeneza yavuze ko babajwe cyane no kuba ibyo ababuranira Ingabire basabye ko yarekurwa byagateganyo akajya kwizihiza Noheli n’umuryango we mu Ubuholandi, byaje kwangwa n’urukiko. Yatangarije iyi Radio ko yumva afite ikizere ko nyina azarekurwa kuko ibyo aregwa atari ukuri.

Raissa kandi yatangaje ko musaza we Riszt Shimwa w’imyaka 9, amaze kumenyera kutaba kumwe na nyina, kandi azi neza ibyabaye, nubwo ngo ku myaka ye adahita abyiyumvisha.

Uyu mukobwa w’imfura ya Ingabire Victoire, akaba yavuze ko yumva Umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo mama we arekurwe.

Urubanza rwa Victoire Ingabire rukaba rwarasubitswe kugirango inzandiko zaturutse mu Ubuholandi zitanzwe n’inzego z’iperereza zaho ku byakorwaga na Ingabire igihe yari muri icyo gihugu, zibanze zishyirwe mu ndimi zikoreshwa mu nkiko z’u Rwanda, zivanwa mu kidage.

Urubanza rukazasubukurwa tariki 16 Mutarama 2012.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

29 Comments

  • Twizere ko ibyo uwo mwana avuga, bihamanya n’umutima we ko ari ukuri

    MURAKOZE

  • Uyu mukobwa ni uwanyina neza neza!!ntawujya yemera ko nyina aroga!birunvikana kuko ibyaha nyina yakoze ntiyakwiyunvisha ubukana bwabyo atarigeze abona aho amajosi yaciwe n’abo nyina yasabiye gushyingurwa iruhande rw’abo bishe. ibi ni ubutesi bubiuvugisha aba ahaze

    • Kuki uvuga gutyo utabanje gutekereza koko,ubwo se wowe ubwawe ntabwo wabanza ngo urye imboga ureke kwambara lunette fumé la vie nous reserve de surprise

    • nuko ngo namwe mwateye imbere.
      iterambere si telephone mobile zageze ku baturage bose ,
      si internet isigaye igerwaho na bose,
      iterambere dukeneye ni mu mitwe yabantu.

      ubwo se nkawe urumva isi itaragusize koko??

  • Kuki urubanza rwuyu mutegarugoli rutihutishwa ibi bitanga isura yubutabera murwanda icyaha nikimuhama ahanwe naba umwere arekurwe yisangire abana natwe turi ababyeyi tuzi ukuntu dukunda abana nabo bakadukunda.

    • rwihutishwa se nirwo rwonyine ruri mu nkiko?hari abandi bategereje imyaka none uyu we nta n’umwe yategereje,niba ari uko arusha abandi ubumara wenda byakunvikana ariko iyo si iturufu yarisha

  • @Rwakagara,
    Mwagiye muvuga ibyo muzahagararaho cg ibyo muzasubiramo?
    Reka ubutabera bukore akazi kabwo. Uriya mubyeyi uramushinja iki ko ubwicanyi bwabaye ataba mu Rwanda?
    Uzagire umwaka mwiza w’ 2012, urwo rwango ufite ruzarangirane na 2011.

  • Raissa Ujeneza!!! ntawanga nyina ntanuvuga nyina nabi kertse ikigoryi, nibyo ugomba kuvugira maman wawe ibitekerezo byiza, gusa ntiwirengagize uko wowe na maman wawe mwabaga muzunguruka mubintu bibi byo gusebya igihugu, nogushaka uko nyoko yaba umu president reka ackatirw eurumukwiye nahabw aimbabazi azarekurwe naho natazihabwa agahamwa nicyaha azabhanirwe, mumukumbure urukumbuzi rwanyu ariko ntimunabure kwibuka ibyo yakoraga munzu mwicayemo nukorera politique munzu yanyu??????????????????+

    • ikibazo cyo gukora politique se kirihe??
      ntibibagirwa ibyo birirwagamo byo gushaka uko nyina yaba president??ubuse nkawe urumva nta probleme ufite koko? umuntu aje kwiyamamaza ngo aziyandikishe mu matora none ngo nakanyirwe urumukwiye! ubwo se ugerageje gutekereza koko niba nta kibazo ufite urumva icyatuma akanyirwa ari ikihe??
      ariko se koko nyagasani ubujiji buri mu mubare munini w’abanyafurika buzabashiramo ryari??

  • Bibiliya iravuga iti igisesekara ku munwa nicyo kiba kiri kumutima we.

  • wa mwana we reka kwigira ay’icyana cy’inyoni?urasabira nyoko kuza kurya noheli mu gihe abagizwe imfubyi,abandi bagapfakazwa,abandi inshike,abandi ntibanamenya ko noheli yabayeho,none urimo kubarengerwaho!!umurengwe wica nk’inzara koko!!!

    • mwagerageje kugabanya ubujiji bubarimo ariko ,ibyo byasabwe mu rukiko urukiko ntirwabitanga c’est tout urukiko rufite impamvu rwafashe uwo mwanzuro.
      et puis ndagira ngo nkubwire ko abantu benshi bazi icyo kubura ababi bisobanura nuburyo bitera agahinda ariko nanakwibutse ibyo bitagomba kubuza ibyishimo mu gihe cyo kwishima.
      mujye mucisha make isi imana niyo igenga.

  • Ntakundi yavuga,biragoye kuvuga nyoko nabi!!

  • NA….NAKO NABANDI BARI BAFUTE BANYINA BEZA KANDI BAZIZE UBWIZA BAHAWE KANDI NIBA INGABIRE ATARI MURWANDA NYIRAKURU WA RAISSA IBYO YAKOREYE ABABYEYI BABYRAGA 1994 KUBITARI YARASHINZWE KUYOBORA UBWABYO BYAGARUKA UWASHAKA KUBISHIGIKIRA .NAHO UWO MWANA W’UMUKOBWA IMANA IMUHE UMUTIMA WO KWIYAKIRA BYIBURAWE YAGIZE AMAHIRWE YO KUMURERA IYO MYAKA YOSE ABANDI………NTAWAMENYE NUKO YASAGA .URUBANZA NI URW’IMANA ISUMBABYOSE KANDI BAZASURA BYANGA BIKUNDA IBYO BABIBYE

  • Erega bakubwiye ngo 4gukuba 4=16 ntabwo bihinduka kandi iyo ushatse guhiinyuza utanga umugabo wa9. Igisubizo watanga ntutange umugabo ntabwo cyizerwa na namba. Amatora ya 2003 na 2010 yabaye umugabo wa 9 kuki mwanga?.kandi iyo umwarimu mwiza yereka umunyeshuri inzira kugirango abone igisubizo.ingabire abaye ko nta DEMOKARASI irangwa na busa mu Rwanda,Martin king yaravuze ngo(hari igihe abaturage bavuga ngo turarambwiwe) icyo gihe ntawabuza kurambirwa.nko mu bihugu by ,abarabu ndetse vuba na Congo kinshasa birigaragaza,mugire umwaka mwiza .

  • uriya mwana aravuga ibyo atazi kuko ntago yari ahari nyina abikora

    • Wowe se wari uhari nyina abikora? byose ni ibihuha ntawahahagaze, maze n’ubucamanza bwaracanganyikiwe! Dukeneye ikoranabuhanga mu bucamanza bwacu kuko amarangamutima ntaho azatugeza. Ngo uriya ni iki ntakavuge, ayo ni amarangamutima! Ngo uyu ntakagenerwe iki ni iki. Oya rwose kuko urakimwima wagiha uwo kitari kigenewe ntikimare kabiri kuko kiba cyuzuyemo imivumo iterwa n’ubugome n’ishyari! Umbabarire kuba ngusomeye nanga amarangamutima mubyo tutazi aho byerekera!

  • AMAGAMBO MABI SINGOMBWA, YEGO URWANDA RUFITE IMFUBYI ZA JENOSIDE N’IZINTAMBARA, ARIKO KUBA LETA Y’URWANDA IGERAGEZA GUTANGA UBUTABERA NI KIMWE MUBIMPUMURIZA KO 70% BY’ABANYARWANDA BAZUMVA UKURI KWIBIBERA MU RWANDA. REKA TWIHANGANISHE UMURYANGO WA NGABIRE KUKO ICYAHA NI GATOZI KANDI NGABIRE IBYO AKURIKIRANWEHO BIFITE ISHINGIRO MURI LOGIQUE ISANZWE, NTIBIVANYEHO UBUSHISHOZI BW’INKIKO. ASHOBORA GUHAMWA N’IBYAHA, KUBA UMWERE CG AGAKATIRWA NYUMA Y’IGIHE AKAZAHABWA IMBABAZI N’UMUKURU W’IGIHUGU KUKO BIKORERWA N’ABANDI. UMWAKA MWIZA KU BAKUNZI B’UM– USEKE.COM

  • Dutegereze Ifilimbi rya nyuma

  • None se hari iyima nyina akabara ?

  • Wowe Tembo rata turavuga rumwe,ubwo se Shandy arigira ibiki?niba abafitiye impuhwe nabasange abe abasigaranye mu mwanya wa nyina,nibe na Raissa aravuga aziko nyina ahaei isaha ni isaha bazabonana,ubu se ababuze ba nyina kubera bo kdi ari impinja bavuge iki?muge mukura sentiments z’amafuti aho.

  • njye mbona igikwiye ari uko ubucamanza bwakora akazi kabwo butabogamye sauf ke bidashoboka n’abayobozi niyiziye,nakorera mu kwaha arinacyo gituma afrika yacu idatera imbere, nzineza ko hari abagabo b’indakoreka bafite ububasha muri byose, naabasaba kurekura uriya mubyeyi, ariko niba yarakosheje bafite gihamya atari uko yari aje kwiyamamaza, byo yafungwa daa nta kosa ririmo mais niba arengana bamurekure vuba peeeee

  • Navane imbabazi aho ngaho kuko hari abababuze burundu yiba nawe afite ikizere ko azagaruka amaherezo! ariko hari abababuze burundu, gusa nibaharre ubutabera urubanz naho Raissa we ari mu ya ndongo!

  • ubucamanza bwacu turabwizeye cyane kandi buzagaragaza ukuri kose kuri ingabire natsinda arekurwe natsindwa ubutabera bwubahirizwe cyangwa asabe imbabazi abanyarwannda, kuko Imana nyir’Ijuru izitura umuntu wese ibihwanye nibyo yakoze. Mdangije mbifuriza umwaka mushya muhire muzawurye ntuzabarye.

  • Ariko ko se kuki bamwe mucira uriya mudamu urubanza abandi mugakwena uriya mwana we. Nyamara toute personne est présumée innocent avant sa comparission devant le juge. Rwose ntimukaganzwe n’uburakari bw’ibyabaye kuko nicyo ubutabera bubereyeho niba yarakosheje cg atarakosheje bizagagazwa n’icyemezo cy’umucamanza. Imana ifashe abacamanza bacu kurangwa n’ubushishozi n’ukuri.

  • Ntamarangamutima muri politique, sha mujye mumbabarira!!!!!!!!!.Kandi gukumbura umubyeyi ntawe bitabaho ,kiruta byose ni ugukurikira match nka bari inyuma y’ikibuga.

  • murapfa ubusa bavandimwe.

  • Uwo mukobwa wa IVU nareke gutera impyisi ikirungurira kuko natwe twari dufite ababyeyi bene wabo babacuza ubuzima batarabubahaye. Nibura nawe afite basaza be na se di naho twe twasigaye turi inkeho. Niyitondeshe Leta y’u Rwanda izi icyo gukora kandi ntabwo dukorera ku jisho ry’Umuryango mpuzamahanga ari gusaba ngo wotse igitutu Leta yacu kuko bene wabo barimo na nyirakuru batwiciye abacu uwo muryango uhari ntacyo wamaze keretse niba uzakomeza kurengera inyungu za rubanda nyamwinshi nkuko wakunze kugaragaza ukubogama kwawo. U Rwanda ni agati kateretswe n’Imana nta muntu tugomba gutinya kuko ntacyo abtumariye abo banyagwa.

    Kamirika ube ureze bene nyoko wumve icyo kuba utarikumwe n’umubyeyi uburyo bibabaza kandi uzagezaho ukanamubona di.

  • Twese tujye twitonda kuvuga kuko havuga ushyigikiwe niwe igitekerezocye cyumvikana bitewe n’aho ari. ariko uzi gupfusha ,uwakwiciye ahari umureba ntugire n’uburenganzira bwo kwibuka uwawe kandi abandi babufite?tujye twemera ko hari bimwe bivugwa ari ukuri usibye guceceka ngo utabizira.

Comments are closed.

en_USEnglish