Yafashwe akekwaho kwiba ibintu bya miliyoni 50 akoresheje sheki z’impimbano
Kuri station ya polisi i Remera hafungiye umusore w’ imyaka 34, akaba acyekwaho ubujura bwa mudasobwa zigendanwa 14, n’ibindi bintu bitandukanye bifite agaciro gakabakaba miliyoni 50, muri ubu bujura ngo akaba yifashishiga sheki z’impimbano.
Nk’uko bitangazwa na nyiri ukwibwa Chetan, umuhinde ukora ubucuruzi bwa za mudasobwa, ufite sosiyete yitwa MARUTI Computer and General Supply Limited, avugako ku munsi wo kuwa gatanu ubanziriza Noheli, ari bwo uyu musore Shema Jean Remmy ucyekwaho ubu bujura, yaje mu iduka ry’uyu muhinde kureba mudasobwa zihacururizwa. Akaba yaravugaga ko ngo nawe afite sosiyete ye yitwa Computer General Trading.
Ku wa gatandatu Jean Remmy Shema nibwo yagarutse agura Laptops 14 maze yishyura amafaranga angana na miliyoni icyenda n’ibihumbi magana arindwi (9 700 000Frw) by’amanyarwanda akoresheje sheki.
Iyi sheki ikaba ifite kashe za banki ya Kigali zerekanako ari nzima. Ngo ari nacyo cyatumye uyu mucuruzi Chetan ayakira.
Ubwo uyu muhinde Chetan yajyaga kuri banki kubikuza niho yatangajwe no kubwirwa n’umukozi ushinzwe kwakira sheki z’abakiriya ko iyo sheki ari impimbano. Chetan abimenyesha polisi ari nayo yamutaye muri yombi kuri uyu wa kabiri.
Kuri uyu wa kane polisi y’igihugu ikaba yashyikirije Chetan mudasobwa 11 zabashije kuboneka muri 14 zibwe. Chetan yashimye akazi gakomeye polisi yagize mu kumurinda igihombo imusubiza byinshi mubyo yari yibwe.
Yagize ati : “nyuma yo kubona mudasobwa zanjye ndishimye cyane, ndashima cyane aka kazi polisi y’u Rwanda inkoreye”.
Si ubwa mbere SHEMA akora ubujura nk’ubu, ubwo twari kuri station ya polisi hari n’undi muhinde witwa Darjit ucuruza amapine i Gikondo, nawe wari kuri station ya polisi i Remera akaba nawe avugako Shema yamutwaye amapine 56 nyuma yo kumusinyira sheki y’impimbano tariki 23/12/2011, y’amafaranga angana na miliyoni 12,340,000 Rwf. Nawe yaje gusanga sheki impimbano. Kuri ubu ngo akaba amaze kubona amapine 36.
Umuvugizi wa polisi y’ igihugu Spt Theos Badege, akaba asaba abakora ubucuruzi kuba maso no kongera ubushishozi aho umuntu akeka ko yaba abeshywe abimenyeshe polisi.
Yagize ati: “Turasaba ko abacuruzi bashishoza bakoresha sheki nk’izi kandi abaturage bamenya ko hari nk’undi nk’uyu cyagwa bagira uwo bakeka cyangwa ubikora bakabimenyesha polisi cyangwa bakabimenyesha banki yitwa ko yatanze bene iyo sheki.”
Shema Jean Remmy yavugikiye mu karere ka Gisagara mu majyepfo. Yatawe muri yombi nyuma y’uko polisi y’igihugu ihawe amakuru n’umwe mu baturage wo mu karere ka Gasabo wabonaga uyu musore acuruza mudasobwa ku giciro gito cyane.
Spt Theos Badege, yavuze ko Shema atari ubwa mbere yiba kuko yari muri raporo za polisi, aho ngo yaba yarigeze kwiba ibikoresho bitandukanye harimo ibyo ubwubatsi, essence ndetse n’amapine.
Akaba ngo nyuma yo gukora ubujura yarahitaga ajya hanze akabigurisha akoresheje ubu buryo bwa sheki z’impimbano. Badege akaba avugako ibyo Shema yibye byose hamwe bikabakaba miliyoni 50.
SHEMA ugukekwaho ibi byaha arabihakana. Avugako bamubeshyera. Aramutse ahamwe n’iki icyaha akaba yahanwa n’ingingo ya 202 aho yahabwa igihano kiri hagati y’imyaka 5 kugera 10.
Photos: Muhawenimana J
JONAS MUHAWENIMANA.
UMU– USEKE.COM
30 Comments
Ibi bintu bireze ndetse kuburyo bukabije cyane twe dukora mububari batumereye nabi aho bazana abantu bakanywera akayabo bari kumwe numuntu bashaka kwiba cyane amatelefone barangiza bagashyirishaho ninkoko bakabatwara na phone tugasigara twabafashehwingwate washishoza ugasanga batari baziranye gusa bagirango babibe
Banyarwanda banyarwandakazi muha za tephone zanyu abantu bababwira ngo nibatize bihamagarirumuntu mufitibibazo.ikindi bantu mwemera gusengererwa numuntu mutazi akabasiga numazi abira nimwe muzajya mufatwa kandi banabibye.
Ni ukuba maso aba escroc n’abajura bameze nabi kuko basigaye bacura nlimfunguzo ugasanga bureau irafunguye ibintu bifite agaciro byagiye.
Ni ukuri police irakora pe!
ariko mukurikirane neza akenshi umuntu nkuyu aba afite chaine y’abndi akorana nabo, mubashake nabo bafatwe. Kubona umu jeune ukeye nk’uyu naho ni urusambo! yewe birababaje pe! Hari n’abasigaye bahimba imishinga n’ibimina bamara gufata cash bagacaho cg bakariganya bagenzi babo. imitwe yabaye myinshi!! Courrage police!!!
Disi ukuntu ari umusore mwiza;jye nakunze umutwe n’amasoye.ariko birababaje kubona ubwenge akoresha mu guhimba za cheques atabukoresha ikindi kintu cyamugirira akamaro aho kujya gufungwa hagati y’imyaka 5 ni 10.i am so sorry for him.
ndabona youth aribo batangiye neza KUGARAGAZA KO GAHUNDA YO KWIHANGIRA IMIRIMO BAYIKORA FRESH
Nabandi nibakomereze aha bibisha imitwe n’amayeri bihanitse.Polisi nayo ikomeze ibone akazi gakomeye ari nako ihakura ubunararibonye.
uyu musore arakabije pe ITyarayikamiritse arenza urugero gusa afite crew nayo ishakishye bityo tugorore igiti kikiri gito kitazakura kigorama.MURAKOZE.
murakinisha umwana w’i SAVE. yavukanye abili yisumbuye.
ariko aradusebeje kabisa.
RWOSE BIRANSHIMISHIJE UYU MUGABO YATANZE CHEQEU YA 8745000 ARANGIJE ARACIKA,GUSA NASABA POLISI YA MUHIMA IBITSE IYI CHEQUE KO YAKUBURA NICYO KIREGO KUKO JYE MBONYE MUZI NARAMWIBONEYE
IYO CHEQEU NAVUGAGA YAYIZANYE KURI TIGO
Yewe ga Shema ko naherutse wikorera ubushoferi nyuma ukajya dubai kumbi wabaga ugiye kugurisha ibyo wibye? baguhane kabisa wenda uzavayo warikosoye nta mujene nkawe wiba kuki ushaka gukira vuba mu nzira mbi?
Leta nidushingire UMUJURA SACCO tubone aho tubika amafaranga yacu ava mubujura.
ibi bibere isomo umuntu wese ufite umugambi wo guteka umutwe mu rwanda, amenye ko yashakiye inzira aho itari, igipolisi cyacu gihora cy’teguye, nabandi bameze nkawe baza fatwa vubaha bidatinze.
uruzi iyo akagasore keza kaza gukoresha ubwenge gafite muguteza igihugu imbere? none dore kagiye kumara imyaka hafi 10 kari muburoko, birababaje!!!
UWO BNR NIMUHE AKAZI.
ndamwemeye kabisa
nizereko umuntu nkuriya bataribumufunge
ahubwo akwiriye akazi muri BNR KUKO NAHUBU
NDI NIBACUNGA NABI AZAYAMARA AZIHIMBA KUKO ARARENZE YANYEMEJE
EREGA NIMBA UKORA IBINTU BIBI NIYO BYAMARA IGIHE UBIKORA MENYAKO AMAHEREZO BIZAKUGARUKA,KANDI NABANDI BAKORA MURUBUBURYO BABIREKA ESE NIYO UTAFATWA NTIWAGATINYE IMANA
Ndumiwe pe!Umusore ufite uburanga nkaburiya abukomatanya ate n’ubujura? Cyangwa n’imwe muri facteur favorisant imufasha kwizerwa akavaho yiba. arasemye apfuye ubusa kuko ashatse gukira vuba none arabizize.
Sha,uyu nawe abaye ubwiza bupfuye ubusa.aho guteka imitwe nk’uyu mukoboyi rero nayoboka sako nkaka inguzanyo ngatangira gushyushya ubwonko ariko nikorera aho gushyushya ubwonko niba abagerageje gushora ayabo. sha,uwutazi uburoko arabubwirwa!!!!niyinjire muririya kaminuza buriya arasangamo abandi bamurenzeho bamucure azavamo yarabaye muzima nk’umusore ubereye urwanda
reka nzinduke mumuseke ngira nti:birababaje kubona umujene nk’uyu abyuka ashyushya umutwe wo kwiba mugihe twe tuba twawushyuhije dukora wenda ntitunayabone ariko umuti si ukwiba, kandi bigaragare ko uwo musore adafite ubuzima bubi ,ahubwo afite ingeso mbi.ni ahanwe .
ATWANDURIJE IZINA GUSA BA SHEMA BOSE MWIHANGANE
umugabombwa aseka imbohe nshuti
Ebana Police yi gihugu ikora akazi kayo neza Birashimishije kuba uwo mujura yaragaragaye kandi birababaje uwo mutipe yashatse gutera igisebo URwanda.Abanyoni nkabo bage bakurikiranwa babihanirwe byintanga rugero.Birirwabarera amaboko ngobategereje kunyona.Birangire none.
azi kwirwanaho wagirango ni imfubyi ni umuhanga pe
yewe ni akumiro shema sinarinziko ari umujuru bigezaho muzashake n’uwitwa Aimable TUZAMUKUNDA barafatanya yibishe cheque zimeze zityo wagera kuri banki bakagushwishuriza twarumiwe jye yandiye miliyoni yose nubu cheque narayumanye ndarekera kandi bahora bimuka ntiwamenya aho ubashakira nubwo baba mu Rwanda
Uyu Shema ndamuzi kuva ari umwana; afungwa afungurwa nk’umuryango wa toilet kubera amanyanga ye.Isubiracyaha ubundi irahanwa cyane.
Kuki iyo umuntu akiri gukekwaho ko ari umunyabyaha mwe mwerekana ifoto ye koko collegues changeons la facon de travailler bon travail
ntawe nacyira uryogupfa ariko ibihugu nabayemo byese ibisambo biraraswa cyngwa bigatwikwa.: muri kenya,malawi,mozambique so babitaga munyanja.
tuzatera imbere gute abasore ariba basubiza igihugu inyuma kandi bagombye kumba urugero kubandi?
Umuseke.com ndabemera. Yahishe isura. Ariko ku museke ngo Bah! Icyo bita professionalism. keep it up! Niba ibyo Shema akora aziko bimuteye isoni yarangije igifungo cye agasubira ku murongo.
Thanks
Comments are closed.