Digiqole ad

“Tuzaruhuka ari uko Mbarushimana ageze mu rukiko” – Martin Ngoga

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, niwe watangaje ko bazakomeza gukurikirana Callixte Mbarushimana uherutse kurekurwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye.

Callixte Mbarushimana
Callixte Mbarushimana

Martin Ngoga yatangarije Izuba rirashe ko Mbarushimana azakomeza gukorwaho iperereza ku byaha bya Genocide yaba yarakoreye mu Rwanda mu 1994.

Mbarushimana yaburanishwaga i La Haye ku byaha byakorewe muri DRCongo mu 2009, yashinjwaga gutanga amabwiriza yo kwica no guhohotera abaturage ku mutwe wa FDLR yari abereye umunyamabanga mukuru.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda we akavuga ko agomba no kubazwa ibyaha bya Genocide, ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butazacika intege kugeza igihe uyu mugabo agejejwe imbere y’inkiko.

Mbarushimana,48, wahise asubira mu Ubufaransa nyuma yo kurekurwa tariki 23 Ukuboza, mu 2001 yagizwe umwere ku byaha yaba yarakoze muri Genocide byo kwica abakozi ba Loni (UN) yari ashinzwe kugemurira ibifungurwa.

Uyu mugabo kandi, nubwo yashinjwaga kugira uruhare rufatika mu rupfu rwa Florence Ngirumpatse (wari ushinzwe abakozi mu biro bya Loni i Kigali), yagizwe umwere n’inkiko, ndetse asaba indishyi z’akababaro mu 2004.

Uyu mugabo niwe muntu wambere urekuwe n’uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Ubuholandi kuva rwashyirwaho mu 2002.

Urukiko rw’i La Haye rwamurekuye ruvuga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwa Louis Moreno Ocampo butanga bimuhamya ibyaha byo mu 2009 byakorewe muri Congo Kinshasa.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish