Digiqole ad

Inyuma mu byaranze 2011 mu Rwanda

Iminsi ibiri mbere yo gusoza umwaka wa 2011, ibi ni bimwe mu byagarutsweho cyane mu itangazamakuru muri Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Imikino n’ Imyidagaduro, ndetse na tumwe mu dushya twaranze 2011 mu Rwanda.

Uruzinduko rwa President Kagame i Paris ni kimwe mu byarvuzwe cyane uyu mwaka
Uruzinduko rwa President Kagame i Paris ni kimwe mu byarvuzwe cyane uyu mwaka

POLITIKI

–          Mutarama: Grenade yaturikiye i Remera ahitwa mu giporoso
–           Mutarama: Kayumba, Karegeya, Gahima na Rudasingwa bakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda

–          Gashyantare: Joseph Habineza wari Ministre w’Urubyiruko umuco na Sport yareguye nyuma y’amafoto yavuzweho byinshi.

–          Mata: Dr Richard Sezibera yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa East African Community.

–          Kamena: Rwanda day yabereye i Chicago, yitabirwa na President Kagame n’abanyarwanda baba hanze.
–          Kamena:Paulina Nyiramasubuko n’umuhungu we i Arusha bakatiwe gufungwa burundu

–          Nyakanga: Perezida Museveni yasuye u Rwanda

–          Kanama:  Major Ntashamaje yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 mu buhungiro
–          Kanama: Runyinya Barabwiriza yagizwe umwere n’urukiko i Huye ku byaha bya Genocide

–          Nzeri: Urubanza rwa Victoire Ingabire rwaratangiye nyuma yo gusubikwa kenshi
–          Nzeri: Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu gihugu cy’ Ubufaransa.
–          Nzeri: Mme Christine Nyatanyi wari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yitabye imana.

Rwigema ati: "Ngarutse gufatanya n'abandi kubaka u Rwanda"
Rwigema ati: "Ngarutse gufatanya n'abandi kubaka u Rwanda"

–          Ukwakira: Pierre Celestin Rwigema nyuma y’imyaka 10 mu buhungiro muri USA
–          Ukwakira:Bwambere President w’u Rwanda yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth
–          Ukwakira: President Goodluck Jonathan wa Nigeria yasuye u Rwanda
–          Ukwakira: Dr Ntawukuliryayo yagizwe umukuru wa Senat
–          Ukwakira: Pierre Damien Habumuremyi yagizwe Ministre w’Intebe asimbye Makuza Bernard
–          Ukwakira: Dr Aissa KIRABO KAKIRA yabaye  umuyobozi wungirije mu ishami ry’ umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire.

Dr Aisa Kirabo  amaze guhabwa imirimo muri UN-HABITAT
Dr Aisa Kirabo muri UN-HABITAT/ Photo UN Archives

–          Ugushyingo: Igihembo cya Lantos Foundation kuri Paul Rusesabagina
–          Ugushyingo: President Denis Sassou N’Guesso wa Congo-Brazzaville yasuye u Rwanda
–          Ukuboza: Urubanza rwa Bogosora, wakatiwe gufungwa 35 nyuma y’uko yari yakatiwe burundu.
–          Ukuboza: Urukiko Mpuzamahanga rw’i La Haye bwambere bwarekuye umuntu, Callixte Mbarushimana

–           Umwaka wa 2011 urangiye umubano w’u Rwanda na Uganda ushimangiwe n’impande zombi

 

Ba president Kagame na Museveni n'imiryango yabo mu majyepfo ya Uganda
Ba president Kagame na Museveni n'imiryango yabo mu majyepfo ya Uganda

UBUKUNGU

–          Werurwe: Ibiciro bya Petrole byatangiye kuzamuka cyane mu Rwanda

–          Mata: RWANDATEL yambuwe na RURA uruhushya rwo gukora

–          Gicurasi: Ambasaderi Gatete Claver yasimbuye Francois Kanimba ku buyobozi bwa BNR

–          Kamena: Bank ya BK yatanze inguzanyo ku bagore benshi

Abagore bitabiriye gufata iyo nguzanyo ku bwinshi
Abagore bitabiriye gufata iyo nguzanyo ku bwinshi

–          Nyakanga : Bralirwa yazamuye igiciro cya Mutzig na Primus
–          Nyakanga: Icyayi cya gisovu cyazanye umwanya wa mbere muri COMESSA

–          Kanama: Indege ifite ikoranabuhanga rya Sky Interior yakoreshejwe bwambere muri Africa na Rwandair
–          Kanama: Igiciro cy’isukari cyarazamutse biravugwa cyane

 

umudendezo mu ndege wa Sky interior ni ubwambere wari ugeze ku ndege itwara abantu muri muri Africa
umudendezo mu ndege wa Sky interior ni ubwambere wari ugeze ku ndege itwara abantu muri muri Africa

IMIKINO

–          Gicurasi:Umukinnyi wakinnye muri Atraco Habumugisha Ismael yitabye Imana i Nairobi

–          Kamena: Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 bwambere yagiye mu gikombe cy’Isi muri Mexique.
–           Kamena: Haruna Niyonzima yavuye muri APR ajya muri Yanga ya Tanzania
–          Kamena: Umutoza Eric Nshimiyimana yashinjwe gukoresha amarozi yirukanwa muri APR FC, ariko nubu ntagihamya APR yatanze

–          Nyakanga: Umunyamakuru w’imikino Regis Muramira yandikiye President Kagame amusaba impinduka mu mikino

–          Kanama: Olivier Karekezi yagarutse muri APR avuye muri  Östers IF muri Swede

–          Nzeri: Brg Gen Jean Bosco Kazura na Julles Karisa beguye mu buyobozi bukuru bwa FERWAFA
–          Nzeri: Cote d’Ivoire ya Gervinho, Salomon Kalou n’ibindi bihangange yatsinze Amavubi 5-0

 

Gervinho amaze guha Amavubi isomo rya ruhago i Remera
Gervinho amaze guha Amavubi isomo rya ruhago i Remera

–          Ugushyingo: Tour du Rwanda yegukanywe n’ Umunyamerika Kiel Reijnen
–          Ugushyingo: Eric Kalisa Salongo wari umuyobozi wa FERWABA yareguye

–          Ukuboza: Amavubi yatsinzwe na Uganda ku mukino wanyuma wa CECAFA i Dar es Salaam

 

IMYIDAGADURO

–          Mutarama: Umuhanzi Jean Christophe Matata yitabye Imana

–          Werurwe: Umuhanzikazi w’umunyamerika Jordin Sparks yaje mu Rwanda.

Jordin Sparks ku Gisozi muri stade ya ULK/ Photo Irakoze R
Jordin Sparks ku Gisozi muri stade ya ULK/ Steve Terrill (AFP)

–          Gicurasi: i Gikondo muri Expo ground habereye Salax Music Awards

–          Kamena: Karengera Innocent umufasha wa Cecile Kayirebwa yitabye Imana

–          Kanama: Alpha Rwirangira we na bagenzi babiri babaye abambere muri Tusker Project fame zabayeho
–          Kanama: Tom Close yegukanye miliyoni 6 za Guma Guma Superstar

–          Nzeri: Sean Kingston yaje mu Rwanda muri Primus Guma Guma
–          Nzeri: Rafiki yakoze igitaramo i Musanze cyo kwizihiza imyaka 6 Coga Style imaze

–          Ukuboza: Umuhanzi King James yakoze Launch ya Album ye kuri Radio Live. Ni ubwambere ibi byari bibaye mu Rwanda, yaririmbye indirimbo za Album ye Live kuri Radio.

Sean Kingston (iburyo) agera i Kigali/ Photo Muzogeye P
Sean Kingston (iburyo) agera i Kigali/ Photo Muzogeye P

UBUZIMA

–          Mutarama: Mutuel de Sante yatangiye gutangwa hakurikijwe ubushobozi bw’umuryango

–          Gashyantare: Ministre Sezibera yavuze ko abagabo 700 000 bashobora kwifungisha mu kuringaniza imbyaro.
–          Gashyantare :Ibitaro byitiriwe Umwami Fayçal byemewe ku rwego mpuzamahanga

–          Gicurasi: Dr Agnes Binagwaho yagizwe Ministre w’Ubuzima asimbuye Dr Sezibera R.

Dr Sezibera ahererekanya ububasha na Dr Binagwaho
Dr Sezibera ahererekanya ububasha na Dr Binagwaho

–          Ugushyingo: Ambasaderi Susan Rice nyuma yo gusura ibitaro bya Masaka na Butaro yashimye uko Ubuzima mu Rwanda buhagaze
–          Ugushyingo: byatangajwe ko abakobwa batwaye inda mu mashuri yisumbuye ni 614
–          Ugushyingo: Ishimwe Igihozo Jessica yitabye Imana nyuma y’uurwayi bw’igihe kinini

–          Ukuboza: Kagame yafunguye ibitaro bya Burera

–          Gukebwa  (Circoncision)  yahawe ingufu.

–          Hashinzwe ishyirahamwe ry’abaforomo nababyazaritabagaho

–          Inama y’abashakashatsi i Kigali yigaga ku rukingo rwa SIDA

 

UBUREZI

–          Mutarama: Ikurwaho rya Buruse (Bourse) ku banyeshuri ryari rikivugwaho byinshi

–          Nzeri:  Mellon University  yavuze ko izafugura ishami mu Rwanda

–          Ukuboza: Dr Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w’ Uburezi.

 

Tumwe mu dushya:

–          Uwari depite ASHINZWUWERA Alexandre yirukanwe mu nteko nyuma yo gukubita murumuna we akanaruma umupolisi

–          Umunyamari Rumanyika yatawe muri yombi kubera imisoro

–          Umunyemari Majyambere Silas yagarutse gusura u Rwanda nyuma y’imyaka myinshi atarubamo

–          Umukinnyi wa Inter Milan Mc Donald Mariga yasabye umukobwa w’umunyarwandakazi ku Kimihurura.

–          Imiturirwa 2 miremire yuzuye mu mujyi wa Kigali (Kigali City Tour, Grand Pension Plaza)

–          Daddy de Maximo byanditswe ko yakubiswe, byaba ngo byari umukino.

Iyo nyubako iri hakurya ni Kigali City Tour
Iyo nyubako iri hakurya ni Kigali City Tour
Iyo nyubako iri iburyo ni Pension Plaza
Iyo nyubako iri iburyo ni Grand Pension Plaza
Yaba ngo yarabifashijwemo n'itangazamakuru atari ukuri
Yaba ngo yarabifashijwemo n'itangazamakuru atari ukuri/ Foto : Daddy de Maximo

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

9 Comments

  • Ubwose yashakaga kuera kuki? Gusa uyu muhungu ndavuga Daddy de Maximo ntakigenda niba ariko yabigenje tu ubwose yumva afite mumutwe hazima? sha nagende yarahemutse gusa abeshya abantu.

  • Turashimira BK uburyo ikomeje kuba ku isonga mu guteza imbere abanyarwanda

  • Umuseke muri abantu b’abagabo rwose, mutwibukije ibyaranze 2011 neza kandi muri make.
    Ibya Daddy nanjye nari narabiketse rwose, yari imitwe batekinitse rwose nabyiyumvagamo, none koko byarangiye agiye. Ese buriya koko ntayindi mitwe wateka ukigendera utabeshye abanyarwanda koko?

  • courage ,bigup.mukomereze aho muracyari abambere

  • Muduhaye amakuru meza Muri aba hatali

  • Abandi banyamakuru barebereho! Umuseke…. félicitations! Bon travail et… meilleurs voeux à toute l’équipe et umwaka mwiza wa 2012! Muzawurye ntuzabarye!

    • Urakoze cyane gushima. Nawe umwaka uzakubere uw’Imigisha.

  • Ndabemeye cyane mugutanga amakuru ari détaillé ARIKO byaba byiza mushyizehona date kuri buri kintu cyabaye nabyo byadufasha!

  • Murah=koze cyane muri abagabo mwakoze neza nimwisengerere Happy new year 2012

Comments are closed.

en_USEnglish