Digiqole ad

Nyagatare: Ishyari ryatumye yica umwana wa mukeba we

Kuri station ya Police I Nyagatare hafungiye umugore, ndetse n’undi mugabo bashinjwa ubwicanyi ku buryo butandukanye.

Police y’akarere ka Nyagatare yatangaje ko Joseline Mukandayisenga yatawe muri yombi nyuma yo kwicisha uburozi umwana w’imyaka 2 mu murenge wa Tabagwe. Naho Daniel Baziga we arakekwaho kwica umugore w’imyaka 45 mu murenge wa Karama.

Uyu mugore wishe umwana wa mukeba we yiyemerera icyaha, avuga ko yamwishe agirango yihorere umugabo we wamushakiyeho undi mugore, ari nawe nyina w’uwo mwana wishwe.

Uyu mugore ufunze yatangaje ko umugabo we, Jean de la Paix Manirakiza, yamuciye inyuma agashaka undi mugore, ndetse bakanabyarana, akaba aricyo cyamuteye uyu mujinya wo gukora ibi.

Abaturanyi buyu muryango bavuze ko Mukandayisenga na Manirakiza bari batarabona gatanya. Bakaba bari bakibana nubwo uyu mugabo yari afite n’uwo mugore wundi kuruhande.

Source: Newtimes

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • ego Mana isumba byose, icyo kibondo se data weee umubyeyi wabyaye uzi uburyohe bw’umwana akamenya ububabare bw’igise ariko Mana Nyagasani shitani uzabazwa ibirenze ibyo ukeka ko uzabazwa. ahaaaaaaaaa

  • YEWE UWICA IKIBONDO BATAVUGANYE NABI UMUKURU YAMUSIGA BURIYA! AHUBWO NTABWO ARI UMUJINYA NI UBUGOME YIFITEMO.

  • Yewe ubu si ubumuntu ! none se uyu mwana ko atariwe wamuciye inyuma iyo amureka!!!!!!!! Ikindi kandi umugabo yego sinashyigikira ko bashaka abagore barenze umwe ariko nanone ntiwamuragira aho agiye hose nawe ni umuntu mukuru uzi ibyo akora n’impamvu yabyo. Uwo mugore reka mugire inama nubwo yarangije kwisiga icyasha cy’amaraso iyo umugabo agushakiyeho undi mugore nuko hari ibyo uba utuzuza neza bityo ukaba wari ukwiye kumuha uburenganzira bwe ahubwo wowe ukigendera mu maguru mashya!

  • ARIKO SE NUWO MWANA ABA AZIRA IKI KOKO? AHAAAA URIYA MUGORE AMENYE YUKO UWICISHA INKOTA ARIYO AZAZIRA. IMANA IHE IRUHUKO RIDASHIRA URIYA MWANA.

  • ariko mana koko ntibatumye arangiza umwaka mana ubabaririre

  • mana azaze ubusa ubahe iruhuko ridashira (RIP) mbabajye nicyo cyibondo cyizize ibyo kitazi

  • arikose abagore bagiye bisubraho batarabashakiraho abandi koko ariko uyu we uriya mugabo aramukize naho ubundi nawe yari kuzamuvangira.

Comments are closed.

en_USEnglish