Ngororero: Akarere kubatse imishinga minini ariko idatanga umusaruro
*Uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwa Miliyoni 500 ntabwo rukora
*Isoko ryo mu Murenge wa Kavumu rya Miliyoni 250 naryo ntirirema
*Agakiriro gakorerwamo n’abantu bake katwaye Miliyoni 280
Iyi mishinga niyo abaturage bavuga ko yubatswe Akarere katabanje kubagisha inama kugira ngo bihitiremo aho yagombaga kubakwa habanogeye kuko ngo aho iherereye ari kure ugereranije n’aho batuye.
Emmanuel Kabanda wo mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bucyuye igihe bwagiye buyitekereza bwibereye mu biro bukayitura ku baturage ari igikorwa ngo cyarangiye bityo ntibabifate nk’ibyabo.
Ati “Abayobozi bakora imihigo yabo tukabona bazana ibikorwa tutari tuzi. Njye niyo mpamvu ahanini mbona abakabyitabiriye batabiha agaciro.”
Ibivugwa n’uyu muturage kimwe na bagenzi be, binemezwa na Musine Juvenal, umukozi wo mu rugaga IMBARAGA uvuga ko hari abakozi batekereza imishinga bifashishije abahanga mu gutegura imishinga (consultants) bakibwira ko batekerereje abaturage, nyamara binyuranyije n’ukuri kw’ibintu aho bizakorerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Godfoid Ndayambaje avuga ko bubatse uruganda rutunganya ifu y’imyumbati bizera ko bazabona umusaruro ariko uza kubura.
Yongeyeho ko hari na bamwe mu baturage banze guhinga iki gihingwa kandi gikunze kuhera, ariko ngo ubu bakoze ubukangurambaga ku buryo mu gihe cya vuba imyumbati uruganda ruzaba rwatangiye gukora.
Ati “Uretse uru ruganda rwabuze umusaruro, agakiriro abaturage batangiye kugakoreramo nubwo ari bake, isoko ryo Rwiyemezamirimo hari ibyo yasize atarangije karere kagiye kubyikorera.”
Agakiriro gaherereye mu Murenge wa Ngororero mu birometero 10 uvuye mu mujyi kuzuye mu 2014, kugeza ubu abanyamyuga kubakiwe hakorerwamo mbarwa mu gihe abandi bahisemo gukorera mu ngo bacungana n’abayobozi (babita inyeshyamba), kuko batishimiye aho aka gakiriro kubatswe.
Undi mushinga wadindiye kandi ni isoko rya Mutake ryubatswe mu murenge wa Kavumu mu mwaka wa 2003, n’ubu ntirirarema kuko abaturage batishimiye aho ryashyizwe bakaba bakomeje kurema isoko rya Gashubi mu Murenge wa Bwira bihangiye riri mu birometero 17 uvuye ahubatswe irya Mutake.
Kuri iyi mishinga hiyongeraho ikimoteri cya kijyambere kiri mu murenge wa Ngororero nacyo cyatwaye miliyoni 180, kikaba kimaze imyaka itatu kitarakoreshwa kuko abaturage banze gutanga amafaranga yishyura koperative itwara imyanda kuri icyo kimoteri.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Ngororero
7 Comments
Ibi biroroshye cyane!! Nibatange ibibanza hafi y’ahari ibi bikorwa by’amajyambere ubundi bahashyire kaburimbo babone ko byose bitikora! Niba amafaranga atarariwe rwose abaturage nibitabire ibikorwa by’iterambere!
Ibyo aribyo byose akarere kesheje imihigo kari kihaye nkuko imibare (Statistics) ibigaragaza.
Kandi mbere na mbere nicyo cya ngombwa!!!
Reka reka ntimukabeshye, twamenye neza neza uko ibintu bikorwa: Umuyobozi w’akarere, afatanije n’abandi bantu bake, basigaye batekereza aho bakwibira mu buryo butazagira ingaruka kandi butanga Frw atubutse, bagahimba imishinga ya baringa (white elephants) kandi babizi neza ko icyo kintu kidateze kuzana inyungu na mba. Bagashaka consultat wiga uwo mushinga, akemeza ko ushoboka, bagaha isoko Rwiyemezamirimo wabo, agatangira akubaka, noneho bakamutinza muri process yose harimo no kumwishyura, hanyuma bakamugira inama yo gusaba kuvugurirwa amasezerano yitwaje ko ngo ibiciro by’ibikoresho biba byarazamutse ku isoko, akarere kakabyanga, hanyuma rwiyemezamirimo yamara kugabana nabo ayo yishyuwe, nawe agahita acahao (byitwa guta imirimo), ariko kandi ntakurikiranwe mu amtegeko. Hanyuma ibintu bikaryama, barangiza bagashaka umuntu utumiza intangazamakuru ngo ribitareho inkuru ribigaragaze ko ari ikibazo…bikarangira noneho akarere kiyemeje gushaka undi rwiyemezamirimo kugirango katagira isura mbi mu baturage, nuko kakamenamo andi Frw gahawe na MINECOFIN….Umushinga ujya kurangira utwaye inshuro z’agaciro nyakuri kawo, kandi wanarangira ntutange umusaruro kuko ntuba warizwe mu nyungu z’umuturage.
Ibi bintu byo gusahura igihugu mu buryo bumeze gutya byabaye ibintu byemewe kuva hejuru kugera hasi, ari MINECOFIN irabizi, ndetse n’abandi bayobozi bo hejuru barabizi kugera aho Leta itakaza milliards 20 mu gucukura amashyuza yo kubyazamo amashanyarazi, ariko bikarangira bavuze ngo basanze baribeshye nta mashyuza ahari, ariko nyamara milliards 20 za Frw zaramaze gutangwa, ntihagire umuntu n’umwe usabwa ibisobanuro n’abadepite bakabyakira bakabyemera.
ibi birakabije, nawe ndebera koko umuntu yubaka uruganda rutunganya ifu y’imyumbati atazi aho azavana imyumbati gute? ese barwubatse babona imyumbari ifite ikibazo cy’isoko mu ngororero? ese ko isoko rikoreshwa n’abaturage kuki batabagisha inama y’ahaboneye rigomba kubakwa! namwe ni mundorere gukora 17 km ujya mu isoko kdi twibukiranye ko amasoko yo mu cyaro kuyarema ni ukuba wikoreye agatebo, umufuka w’ibicuruzwa! ibi birarambiranye rwose ababigiramo uruhare bajye babibazwa, izi miliyoni ni nyinshi cyane!
Ibintu usobanura nibyo rwose abatanze urugero rwuruganda rusya imyumbati, nakongeraho kujya kubaka hoteli yonyenyeri ahantu hatarangwa na kimwe ngo bategereje ba mukerarugendo.Ukibaza niba koko abaturage bahatuye niba nta kindi gikorwa cyari kubakorerwa atarayo mahoteli atagira abashyitsi na rimwe?
Ibi bintu bireze cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (Pays en voie de dévelopement).Abaturage bagomba kugira uruhare mu mishinga ibagenerwa (participation des bénéficiaires) bitabaye ibyo imishinga iba (white elephants). Ndebera nawe kubaka uruganda rusya imyumbati ntayihari.Ibi ntaho bitaniye na ya politiki y’ubuhinzi igomba kuba yarizwe na ba bahungu baturuka London batazi igiturage, bagakora imibare, bakabishyira muri computers,bakemeza ko akarere aka n’aka kagomba guhinga indabo cyangwa ibitunguru aho guhinga ibijumba n’amasaka.Ikibazo nka kiriya gifite ingaruka ku baturage ari mu Busuwisi bagikorera REFERENDUM, iby’iwacu rero ni ugutekerereza abaturage, kubabaza icyo babitekerezaho ashwi!
BARIRA HE AMAFARANGA Y’IGIHUGU KO KWIBA UMUTUNGO WA LETA BABIGIZE IMIHIGO UBUNDI SE AKARERE KUBAKA URUGANDA GATE???? ABIKORERA SE BAGAKORA IKI??? BABURA KUBAKA IBIKORWA REMEZO NGO BANASHAKE IBIKORWA BIHA ABATURAGE AKAZI GAHORAHO. ARIKO BARARYE BARI MENGE.
TURASABA H E GUKURIKIRANA ABAYOBOZI BUBATSE IBINTU BYATWAYE AMAFARANGA MENSHI NTIBIBYARE INYUNGU
Comments are closed.