Umunya-Tunisia yapfiriye mu mpanuka akora amashanyarazi i Rwamagana
Iburasirazuba – Abakoranaga n’uyu mukozi babwiye Umuseke ko uyu mugabo witwa Mondher Kharrat ukomoka muri Tunisia yitabye Imana agwiriwe n’icyuma cy’ipoto y’amashanyarazi ubwo bariho bayasana i Rwamagana mu murenge wa Munyaga.
Ipoto ngo yamwituye ku mutwe ubwo we na bagenzi be bari bayifashe ikabarusha imbaraga ikagwa. Ibi ngo byabaye nk’impanuka, uyu mugabo ahita ahasiga ubuzima.
Uyu mugabo yari mu Rwanda mu bikorwa by’umushinga w’ibikorwa ikigo cy’amashanyarazi cyo muri Tunisia (STEG – Tunisian Company of Electricity & Gas) gikorera mu mahanga; STEG International Services.
Aba ngo bari mu bikorwa byo gusana amapoto y’amashanyarazi mu murenge wa Munyaga bageze mu kagari ka Rweru.
UM– USEKE.RW
6 Comments
RIP
Imana imwakire mubayo kdi imuhe iruhuko ridashira.
RIP
RIP
yoo turababaye cyane rwose umuryango we ukomeze kwihangana kandi iyo company nayo yihangane ariko nticike intege ibyago bibaho kandi ntibiteguza
RIP
Comments are closed.