Digiqole ad

Kenya yagabanyije 30% ku bwikorezi bwa Peteroli yerekeza mu Rwanda, Burundi,Uganda…

 Kenya yagabanyije 30% ku bwikorezi bwa Peteroli yerekeza mu Rwanda, Burundi,Uganda…

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Peteroli muri Kenya “Kenya Pipeline Company Limited (KPC)” cyatangaje ko cyagabanyije 30% ku biciro by’ubwikorezi bwa Peteroli n’ibiyikomokaho byerekeza mu Rwanda, u Burundi, Uganda, DR Congo, na Sudani y’Epfo mu rwego rwo guhanganira iri soko na Tanzania.

Mu mafaranga, ubwikorezi bwa Peteroli yerekeza muri biriya bihugu iturutse ku cyambu cya Mombasa buzava ku madolari ya America 59.32 bugere ku mafaranga 44.55 kuri Litiro 1 000.

Uyu mwanzuro uzatuma, abatumiza Peteroli bo mu Rwanda, u Burundi, Uganda, DR Congo, na Sudani y’Epfo babasha kubika byibura amadolari 14.77 kuri buri Litiro 1 000, mu gihe bafatiye Peteroli ku bigega biri hafi y’umupaka wa Uganda ahitwa Kisumu na Eldoret.

Umuyobozi wa KPC, Joe Sang yavuze ko kugabanya biriya biciro bizabafasha kongera kwisubiza isoko ry’akarere, gakomeje kwiharirwa na Tanzania nk’uko tubikesha ikinyamakuru ‘the-star.co.ke’ cyo muri Kenya.

Ati “Twatakaje isoko cyane cyane mu Rwanda no mu Burundi. Tugomba kuryisubiza, bivuze ko tugomba kugira ingamba dufata kandi tukazishyira mu bikorwa. Ntabwo dushaka kwisubiza isoko gusa, ahubwo harimo no kwagurira ibikorwa byacu ku yindi mipaka yo mu karere.”

Ubusanzwe ibihugu by’u Rwanda, u Burundi n’Uburasirazuba bwa binyuza Peteroli biyinyujije ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania kubera ko kubinyuza muri Kenya byabahendaga cyane.

en_USEnglish