Digiqole ad

Papa Francis yashyizeho intumwa nshya imuhagararira mu Rwanda

 Papa Francis yashyizeho intumwa nshya imuhagararira mu Rwanda

Uje kuba Ambasaderi wa Vatican i Kigali

Ku isaaha ya saa Sita y’i Roma, ikaba saa 13h00 zo mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanadatu Papa Francis yashyizeho intumwa nshya yo kumuhararira mu Rwanda ari we Musenyeri Andrzej Józwowicz.

Uje kuba Ambasaderi wa Vatican i Kigali
Uje kuba Ambasaderi wa Vatican i Kigali

Mu ibaruwa yashyizwe hanze n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda igashyirwaho umukono na Perezida wayo, Musenyeri Philippe Rukanga akaba n’Umwepiscope wa Diyoseze ya Butare, yamenyeshesheje abayoboke ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange iyi nkuru y’iyimikwa ry’Intumwa nshya ya Papa Francis.

Msgr Andrzej Józwowic wagizwe intumwa nshya yo guhagararira Papa Francis mu Rwanda yavutse kuwa 14 Mutarama, 1 965  mu gihugu cya Pologne ahitwa Bocki.

Nyirubutungane Andrzej Józwowic yimitswe nk’Umusaseridoti kuwa 24 Gicurasi 1 990. Afite impamyabumenyi y’ikirenga ya Doctorat mu mategeko y’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika (Droit Canonique) no mu mategeko mbonezamubano (Droit Civil).

Kuva kuwa 01 Nyakanga 1 997 iyi ntumwa nsha ya Papa mu Rwanda yagiye igirwa uhagarariye ibiro bya Kiliziya Gatulika mu bihugu nka Mozambique, Thailande, Hongrie, Syrie, Iran no mu Burusiya.

UM– USEKE.RW 

1 Comment

  • Mu myemerere yanjye , maze gukura nkabona ingaruka zo gusebanya , ndetse nkanimvura ijwi ry’abantu ubona basa nababigize umwuga kubera ubunabi bifitiye ,nahisemo guhagarara ku ijambo rishingiye k’Ukuri.Iyi niyo mpamvu nizera ko niba ko Msgr Andrzej Józwowic afite izo mpamyabumyi kandi akaba anemera ibikubiyemo, azagerageza kugarura imitima y’abayoboke bemera umurongo wa Yohani 6 wo mu gice cya 14 akibutsa abagize uruhare bose rwo konona nkana iryo sezerano ko baza imbere bakihana nkuko oyo kiliziya yabishishikarizaga abanyarwanda hashize imyaka irenga 100.

    Ntarugera François

Comments are closed.

en_USEnglish