Digiqole ad

MINEDUC yahagaritse amashami 3 muri 5 ya Kaminuza ya Gitwe

 MINEDUC yahagaritse amashami 3 muri 5 ya Kaminuza ya Gitwe

Amashami atatu yigagamo benshi muri Kaminuza ya gitwe yahagaritswe

Minisiteri y’Uburezi ngo ishingiye kubyo yabonye mu igenzura yakoze mu mwaka w’amashuri 2016/2017 ku bipimo ngenderwaho byashyizweho na Guverinoma mu mashuri makuru hagamijwe gutanga ireme ry’uburezi yahagaritse amwe mu mashami ya Kaminuza ya Gitwe. Aya niyo ahanini yari agize iyi kaminuza iherereye mu karere ka Ruhango.

Amashami atatu yigagamo benshi muri Kaminuza ya gitwe yahagaritswe
Amashami atatu yigagamo benshi muri Kaminuza ya gitwe yahagaritswe

Ministeri y’uburezi yamenyesheje ko yasanze hari ibipimo iyi kaminuza itagejejeho mu bijyanye n’abarimu , Laboratoire, isomero n’ibikoresho nkenerwa mu kwigisha mu mashami ya “Bachelor of Medicine & surgery”, “Bachelor of science in Medical Laboratory and Technology”, hamwe na “Bachelor of Nursing programs”.

Basabwa guhita bafunga ariya mashami abiri abanza no gutegura ibyangombwa by’abanyeshuri bayigagamo. Ndetse no guhagarika kwandika abanyeshuri bashya muri ishami rya “Nursing programs” bagakurikiza inama bagiriwe n’abakoze igenzura, ngo byabananira n’iryo shami naryo rigafunga.

Igenzura ryakozwe n’itsinda ry’abantu bane.

Aya mashami yafunzwe yigagamo abanyeshuri bagera ku 1 500 harimo n’abari bari muri ‘stage’ ahanyuranye mu gihugu.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe yabwiye Umuseke ko koko Minisiteri yabamenyesheje iki cyemezo kuri uyu wa gatatu.

Umwe mu banyeshuri wiga kuri iyi Kaminuza utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko ari inkuru ibabaje cyane kuri bo.

Avuga ko yiga muri Bac4 ya Medicine, ko bafite Laboratoire ibakwiriye, ko bafite ibitaro iruhande rw’ishuri bakoreramo ‘pratique’ bakanigiramo ibindi, ko kuri bo batunguwe cyane no guhagarika ishami ryabo kuko bo babonaga bahabwa uburezi bukwiriye.

Undi mugenzi we wiga mu ishami rya Laboratoire avuga ko bitangaje kuba Kaminuza yabo yarahawe uburenganzira bwo gukora yitwa Kaminuza n’iteka rya Minisitiri ryo mu 2015 hamaze kubaho igenzura, nyuma y’umwaka umwe ya Minisiteri igahagarika  amashami atatu muri atanu y’iyo kaminuza.

Iyi kaminuza yemejwe nka “University of Gitwe” n’iteka rya Minisitiri ryo mu kwezi kwa mbere 2015.

Mu mpera z’icyumweru gishize Minisiteri y’uburezi yahagaritse by’agateganyo  Kaminuza eshatu;  Nile Source Polytechniques of Applied Arts iri i Butare, Sinhgad Technical Education Society iherereye ku Kicukiro  na Rusizi International University iri i Kamembe mu Karere ka Rusizi. Izi ngo zagaragayemo zigaragayemo ibibazo bikomeye bibangamiye ireme ry’uburezi.

 

Abakoze igenzura ngo bamaze muri Kaminuza amasaha atatu gusa

Dr Jered Rugengande umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe yabwiye Umuseke ko nyuma yo kugirana inama n’abanyeshuri yabasabye kwitegura gutaha, ubu ngo abanyeshuri 1 300 bagiye gutaha bategereze ko ibintu byazasubira mu buryo.

Kaminuza ngo iraba isigayemo abanyeshuri batarenga 250 biga mu mashami y’uburezi na ‘computer science’

Dr Rugengande  yavuze ko itsinda ryakoze ubugenzuri taliki ya25, Ukwakira 2016 ryatanze raporo muri Minisiteri y’uburezi y’uko hari ibintu bitameze neza muri Kaminuza y’i Gitwe.

Uyu muyobozi yavuze ko abantu bakoze iriya raporo bashobora kuba batarabonye byose mu byo bashakaga cyane cyane ko bamaze umwanya w’amasaha nk’atatu kandi ubundi ubugenzuzi bwarakorwaga mu cyumweru cyose.

Dr Rugengande yavuze ko ku ruhande rwa Kaminuza ya Gitwe bari baranogeje ibyo basabwe n’abagenzuzi babanje kandi ngo bari bari ku rwego rwiza.

Yabwiye Umusekeko biteguye kuganira na Minisiteri y’uburezi ikazaza kwirebera amashirakinyoma uko ibintu bimeze muri ariya mashami.

Ngo gufunga ariya mashami bizagira ingaruka mbi ku burezi ikigo cyatangaga n’abo cyabuhaga ndetse n’abakozi batari bacye ubu babuze akazi.

Dr Rugengande ati: “Icyemezo cya Minisiteri turacyubaha ariko tuzaganira tubasabe kuza kwisuzumira ubwabo kandi dufite icyizere ko ariya mashami  azafungura vuba.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

61 Comments

  • Yajyajyajayaaaa, Gitwe barayirangije koko? Mana weee ruswa irarikoze, uriya musaza Gerard erega ibintu bye birafatika gusa yanga gutanga akantu! Mana weeeeee, afurika dutuye niko ikora, ese ibi bintu nyakubahwa arabizi koko?

    Ese abarifunze bafite aho bariya bana bubrwanda bazajya? Bashyize inda zabo nini imbere gusa.

    Gitwe pole sana.

    • Ubundi se ziriya facultes ko bari barazibujije INIR / INES bo bari bazibemereye binyuze muzihe nzira? nuko se babarushaga iki? Cg MINEDUC yari itegereje yo akantu kuko yabonaga abapadiri ari intagondwa ntacyo babapimira none na Gerard yarakemeye ntiyagatanga? mbega! nibihangane na INES yarihanganye

    • IBYO NIKIBAZO GIKOMEYE GUCYURA ABANYESHURI BATITEZE NO KUGARUKAVUBA KWIGA ARIKO DUTEGEREZE HANYUMA UG IKOSORE IMIKORERE YABO NIMYUMVIRE

    • Ariko ntimugakore amakosa ngo muvuge ruswa? Reba kwigisha kubaga ukagira imibiri 2 gusa
      Ikigaragara mbere yo gutangira hari ibyo bababwiye babeshya ko babikoze then baje gukora inspection basanga batarabikoze.nawe ariyemerera ko muri 6 mois aribwo bahinduye ibyo babasabye kandi urumva hari abari bageze mu wa 4..urumva abo baganga bize imyaka 4 imyigire bizemo???
      Ibaze uwo muganga wize gutyo aje kuvura umwana wawe cg kubaga umurwayo wawe.????
      Ahubwo bsnakurikiranye niyo bamuha ibyangombwa abo bize gutyo barogwa bagomba gusubira inyuma ibyo bize nta materiaux zihagije bakabyiga
      Tumaze iminsi tubura abacu kwa muganga kubera abaganga no qualifie nkabo
      Ahubwo mineduc nayo uwabahaye ibyangombwa mbere yakurikiranywa gute usinyira umuntu ubona hari ibyo atujuje????
      Ubuganga butandukanye na computer science please…..
      Kubera mwamenyereye gutanga ruswa cy mwayikuritemo mwumva ko ntawe uhabwa service atujuje ibisabwa?? Mu rwanda byarahindutse iyo wujuje ibikenewe service urayibona kandi yihuse…
      Kuko baba baziko no kwa HE wagerayo usaba drout zawe.
      Naho iki kigo bo ubwabo baremera ko bigishije abantu bari bageze mu mwaks wa nyuma hari ibyo batujuje ..none babikoze muri 6 mois za nyuma nabwo baje kubireba
      Urumva ubwo burozi??? Urumva ubwo bujura ???
      Iki kigo cyishyure aba bana pee kandi gikurikiranwe ibi ni ubujura

      • Reka nibarize ewe wambwira mubanyu mwabuze warababuze kubera abanyeshuri bize muri UG? Ese waba uzi ikibazo murwanda dufite cyabaganga uko kingana? Waruziko hafi 80% zabaganga bari murwanda ari abanyamahanga (congo na burundi) abo baganga ninde waba byibuze yarabashije gukurikirana ireme ry uburezi bwaho bize? Nonese gufunga ishuri urumva aricyo gisubizo nyuma yo kukwereka ibibazo byubuke bwa abaganga dufite . Buriya rero uzakore etude umenue uko abana barangije I gitwe bahagaze ku isoko ry’umurimo nobwonuzabona neza ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ukuri ikiza gusa nzi neza ko ukuri kuzagaragara

    • Mbanje kubifuriza amahoro nimigisha aturuka ku Mana .

      Mbabajwe no kumva inkuru ncamugongo yabanyeshuri biga I Gitwe kuba bahagaritswe gukomeza imyigire yabo namafaranga yabo batanze bakaba batabonye ibyabajyaneyo .
      MINEDUC irebe uko yagikemura kuko abanyeshuri bo bararengana.

  • arikose, nonese bari barabemereye gukora batujuje ibisabwa?

    • Leta yacu ndayizeye ku bushishozi buriya haribyo batujuje, aho kugira ngo bazatange ibintu bidafite ireme rero en plus kubuvuzi, nibabahagarike babe bashaka ibikenewe nibabyuzuza bazabahe uburenganzira bwo gukora.

  • Kudatangaruswa.com, jerard komera komera

  • Ese wamugani ni gute wemerera umuntu gukora wabanje kumugenzura hashira umwaka umwe ukagaruka uti funga?! Ubwo ntuba ugaragaje ikindi kintu?

    • igenzura rihoraho. ushobora gutangira ufite gahunda iri promising ariko nyuma ukaregeza

  • Ubundi se ko babibujije INES kugira medacine bakanabategeka guhindura izina ryari INIR aba bo bari babibemereye muzihe nzira?

  • Ruswa kbss, murumuna wanjye agiye he koko? Mana weeeeeee none se ishuri rifungwa gute? Ryatangiye bareba he? Gitwe tanga akantu niko nashaka Papias feke gusa, MINEDUC WEEEEE

  • Mana we sinigaga murayo mashami ariko birababaje pe kuko mbona practic arinazo bashyira imbere muri byose pe knd niyo ikenewe cyane hanzaha gusa niba ibirikuvugwa byuko banze gutanga ruswa akabaricyo gitumye bahafunga byababaje pe

    • Njye niho nigaga, ibi birababaje peee, ubivuge ubisubire.

  • Ariko ntimukavuge ibyo mutazi. Uwabunva muvuga ruswa yangirango muri sure y’ibyo muvuga. Ntacyo bimaze gusebya igihugu cyanyu, kandi gutanga ibitekerezo ntibivuga gusebya.

    Nge ntekereza ko harimo kok ibitagenda neza muri iyi kaminuza, kandi sintekereza ko Leta igamije kubahombya kuko ni abafatanya bikorwa bakomeye. Buriya nibamara kuzuza ibikenewe bazabemerera bakomeze gutanga ubumenyi

    Nizere ko Leta izafasha abanyeshuri bigaga muri ayo mashami ikabashakira ahandi biga.

  • Mfite ibibazo :

    1. Ufunga ishuri wemereye gukora gute?
    2. Ese abanyeshuri aribo bana b’u Rwanda barajya kwiga he?
    3. Ese ibihe turimo by’amatora iki gikorwa gihatse iki?
    4. Amafaranga abana bishyuye arasubizwa?
    5. Abaturage kaminuza yaribereye urumuri rwa rubanda Barajya he?

    Papias icyo apfa n’abantu ku giti cyabo areke gutuma abanyarwanda bahomba bene aka kageni.

    Ikindi nyabyera ngo de! Gitwe niba hari ibyo ubura pls, pls kora ibishoboka ubyuzuze.

    Abarwanya Gerard, mumenye ko ririya shuri atari gerard. Ninyungu zabanyqrwanda di! Gerard azasaza, namwe musaze maze risigarane a banyan Wanda rubyiruko rwacu.

    Birababaje kubona za kata zatangiye no kugera muburezi, ibi mbizi muri guma guma.

    • my friend ko ufite ibigambo byinshi kandi bimwe bikaba bidafite aho bihuriye n’ifunga rya faculties. igenzura rihoraho. ushobora gutangira ufite gahunda iri promising ariko nyuma ukaregeza. ntabwo babafungiye burundi baberetse ibitagenda nibabikosora barabafungurira.

  • Abadepite basuzume ibyo bintu niba koko iryo shuri ryaratangiye gukora bahawe uburenganzira n’iteka rya Minisitiri ryo mu 2015 hamaze kandi no gukorwa igenzura kuko haba harimo akarengane ku bana baryinjiyemo bazi ko bujuje ibyangombwa.

    Twe twari tuzi neza ko I Gitwe biga cyane ahubwo biratangaje kubona abana baho bafite ubumenyi bukataje kandi nta byangombwa bafite. Ubundi bagenzure neza ikibazo gihari cy’uko abaganga ( Medecins) bakiri bake mu Rwanda kuko tugikoresha abanyamahanga ( abadoctors b’abakongomani,… ) mu gihe ku bantu 1000 hakagombye kuba 1 doctor,harebwe uburyo ayo makosa yakosorwa kugira ngo duhe agaciro iby’iwacu kuko abo dukoresha bavuye hanze bashobora kuba bafite amashuri atameze nk’ayo y’ I Gitwe kandi iyo bageze mu Rwanda bo ntibakumirwa mu guhabwa akazi.

    GITWE n’ikosore ireme ry’Uburezi na ryo rirakenewe kugira ngo abahiga bazatange umusaruro mwiza nibagera mu Kazi. Gufunga burundu ntibyaba umuti ahubwo umuti waba gukosora ibitanoze.

    Mushyireho akete (GITWE) abana bakomeze bige cyangwa MINEDUC ibimurire NUR uretse ko ibyo kwimurwa ataba ari igisubizo cyo kwagura umubare w’abaganga bakenewe.

    DUFATANYE KUBAKA IGIHUGU CYIZA
    MURAKOZE

  • This news is unbelievable,why Gitwe?may be something going wrong in our country education.

    We as student we spent a lot of time and money why didn’t they ingorm us before this?

  • Yee wewe.Ibi bintu ni bibi cyane ndababaye rwose.Ibi ni ukwica itera mbere ry’igihugu.Ese kubera iki batagiye aho i Gitwe gusuzuma niba ibyo bari basabye byarujujwe n’iyo kaminuza?Ko Kaminuza yemeza ko yanditse inshuro 2 ibasaba kugaruka kubireba ntibajyeyo,aho murumva hatarimo tena (ikibazo) peeeee!!!!!!!!!!!.Cyangwa ayo mabaruwa ntabwo yahawe uyagenewe?Iki kibazo gikwiye kwiganwa ubushishozi

  • yewe bafunge nizindi nyinshi pe izitujuje ubuzianenge zo zirahari kaminuza zabaye nka za secondaires bakurikirane n”andi mashuri bagarure ishema ry’abantu bize kaminuza pe umuntu asigaye avuga ngo yiga kaminuza ukabona ntacyo bikivue kuko ntacyo abantu bakurayo upfa kuba ufite ayawe pe

  • Made in Rwanda y’abaganga iranze irasenyutse ubwo nta kundi bagenzi Nanjye Ndabona ari agakino kihishemo

  • Akavuyo kari muri Higher Education Council (HEC) kararambiranye. Niba HEC yarabonaga ko ririya shuri ritujuje ibyangombwa kuki yaryemereye gufungura ariya mashami ajyanye n’ubuganga n’ubuzima. Niba se mu gihe cyo kubemerera gufungura ariya mashami barabonaga ko byuzuye kuki bahindukiye uyu munsi bakavuga ko bituzuye kandi wumva ko abanyeshuri ba mbere bari bageze mu mwaka wa kane. Iyo myaka yindi ishize yose HEC yari irihe???

    Iki cyemezo niba kitarimo ubuswa, hashobora kuba harimo n’agahimano. Abantu benshi batangiye kwibaza impamvu Leta yangira amashuri yigenga kwigisha ibijyanye n’ubuganga kandi bizwi neza ko hano mu gihgu dufite abaganga bake cyane.

    Ngo INES yigeze gushaka gufungura ishami ryigisha iby’ubuganga Leta irabyanga kandi nyamara INES yari ifite ubushobozi buhagije bwo kubona ibikoresho byose bikenewe ndetse n’inzobere z’abarimu kugira ngo itangize iryo shami, ndetse hari n’ibitaro bya Ruhengeri hafi aho abanyeshuri bashoboraga gukoreramo umwuga wo kwimenyereza/”pratique”, ariko nyamara Leta yararenze irabyanga ngo ntibashaka ko INES ifungura iryo shami, iyo usuzumye neza ugakora n’ubusesenguzi neza usanga hashobora kuba hari ikindi kibyihishe inyuma.

  • Aka nakarengane gakomeje gukorerwa abana babanyarwanda jye ndibaza nigute mureka abantu bakiga hashize imyaka ine medecine ihari abana biga none ngo batahe ishuli rirafunzwe gusa nizereko aba banyeshuli mubashakira izindi kaminuza bakomerezamo ntibabe victim yashuli kuko bo baje kwiga batanga ibisabwa baremererwa ababyeyi bishyura skull fees. ubuse ibi nyakubahwa president arabizi bana muhaguruke mwivugire kuko nimutegereza icyo ishuli rikora bizarangira bicecetse mwe muhaguruke muharanire uburenganzira bwanyu

  • ariko nkombona ahobukera ibintu baratesha abantu umutwe nibanabyita guhohoterw nibanabyita akarengane byanyobeye wemerako umuntu atangira ibikorwa yaba arikubirangiza ngoyarabyishe kandiyarabikoraga ureba gitwe mwihanga niyomibereho ya Africa uzamukawese bamushakira ibimunaniza cya bikamwaka ubuzima

  • Iki kibazo cya GITWE gisa n’icyakuruye impaka cyane, kubera ko abantu bazi neza ko i GITWE ari ishuri ryiza kandi ryigisha neza bihagije. Abantu rero batangiye kwibaza impamvu y’iki cyemezo. Ese koko HEC yaba yarasanze hari ibya ngombwa by’ingenzi bibura??? niba byaba bihari se kuki itabagiriye inama yo kuzuza ibibura ikabaha n’igihe ntarengwa bagomba kuba babyujuje noneho icyo gihe cyagera batarabyuzuza akaba aribwo HEC ifata umwanzuro wa nyuma wo gufunga ayo mashami. Kuki yahise iyafunga huti huti??? HEC yaba ishaka kwereka rubanda se ko noneho ikora neza nyuma y’uko abantu benshi bavuze ko ikora nabi??? niba ari nako ibitekereza sibyo, yibeshye rwose. GITWE iri mu mashuri azwi ko akora neza kereka niba nabo basigaye baradohotse ariko ubundi abantu bashima abaforomo barangije i GITWE.

    Hari za Kaminuza zigenga hanze aha usanga zipfunyikira abanyeshuri amazi, ukabona zisa naho zikorera business gusa nyamara izo ntabwo HEC izikangara, izigeraho ikaruma igahuha, ariko wareba GITWE iri muri Kaminuza zimwe abantu bavuga ko ziri “sérieux” ukabona niyo bari kwinnyogoreraho bayibuzabuza, bayitesha umurongo. Biteye kwibaza!!!!!

    Nibyo koko tuzi neza ko ibyo kwiga ibijyanye n’ubuganga ari ibintu bidapfa gukinishwa uko umuntu yiboneye kuko iryo shami rireba cyane ubuzima bwa muntu ku buryo urirangijemo aba asabwa kuba koko afite ubumenyi n’ubushobozi bihagije bituma akora akazi ke neza ko kubungabunga amagara n’ubuzima bw’abantu.

    Uko wahangika uwiga Sociologie/Sociology cyangwa Economie/Economy cyangwa Droit/Law urangijemo akarangiza ntacyo azi hanyuma akajya mu kazi ko mu biro akagakora nabi ibintu bikazamba, ntabwo ari kimwe n’uko wahangika uwiga Medecine yarangiza akaba ntacyo azi akajya mu kazi akagakora nabi noneho abantu bagapfa. Hari koko amashami amwe afite uburemere n’akamaro kanini kuruta ayandi ku buryo ari ngombwa kuyashyiraho ijisho cyane bitewe n’icyo tuyatezeho.

    Twese dusigaye tubona ukuntu abana barangiza muri Kaminuza za hano mu Rwanda bagahabwa akazi, wareba imikorere yabo mu kazi bahawe ukibaza koko niba barize Kaminuza. Iyo ari akazi ko mu biro bahawe bakagakora nabi wenda hari uko wapfa kugoragoza ukaba wakagorora,ibyakosamye ukaba wabiha undi akabigorora, ariko iyo ari akazi ko kwa muganga noneho wa muganga akavura nabi umuntu agapfa biba byarangiye uwo muntu ntiwamugarura/ntiwamuzura, niyo mpamvu rero abiga ibijyanye n’ubuganga hasabwa ko amashuri makuru yigisha ayo masomo aba koko afite ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo abanyeshuri bazahiga bazarangize bafite “Profil” nyayo kandi yuzuye y’umuganga nyawe uri “well qualified” ku buryo najya kw’isoko ry’umurimo akabona akazi ko kuvura azabikora neza.

    Ariko rero na none, ntabwo Leta ikwiye kwishyira mu mutwe ko abiga Medecine bose bagomba gusa kuyiga mu mashuri ya Leta, ko amashuri yigenga adashobora kwigisha ibya Medecine. Aho kwaba ari ukwibeshya cyane. Ntabwo University of Rwanda ariyo yonyine yakwigisha Medecine ngo iki gihugu kizabone abaganga bahagije, byazafata imyaka myinshi cyane. Leta nireke rero na za Kaminuza zigenga zigishe Medecine, zipfa kuba gusa zujuje ibya ngombwa byose bisabwa kandi tuzi neza ko hari zimwe zishobora kubyuzuza. Ese haba hari abantu bemerewe kwiga ibya Medecine abandi bakaba batabyemerewe??? Iki kibazo hari abantu bari kucyibazaho hano mu Rwanda….

    Ibyo aribyo byose, twese nk’abana b’u Rwanda, twese nk’abanyarwanda, buri wese ufite ububasha n’ubushobozi bwo kwigisha cyangwa kwiga ibijyanye na Medecine, afite uburenganzira ntavogerwa bwo kubikora mu gihe yujuje ibya ngombwa byose bisabwa. kandi ushyiraho umurongo-ngenderwaho n’ibyo bya ngombwa bisabwa ni Leta. Birasabwa ko Leta nayo idatandukira ngo ishyire amananiza ku bantu ibizi neza kandi ibishaka.

  • birababajerwose kubabarizwaga murariyamashami gusahajyeharebwa kumpandezombi abanyeshyuli ntitukarengane kdi abobafunga aribobatanze uburenganzira tukiga none ngodutahe nakayabo kqmafranga tubatwaratanze.
    hakenewe ubushishozirwose
    leta yacu yubumwe turayizeye ntakurengana kuzabamo.

    • Oya abana babashakire abandi bitabaye ibyo baba babahohoteye kk bo ntaruhare babafitemo

    • Oya abana babashakire ahandi bitabaye ibyo baba babahohoteye kk bo ntaruhare babafitemo

  • ibi bintu birababaje rowse. ark c ubundi nigute univercity yemererwa gutang amasomo the; igahagarikwa nyuma yumwak umwe gusa?. gusa twebwe nkabanyeshuri, turifuza ko minisiteri ituzirikana kuburyo bwihuse kugira ngo tudasigar inyuma yabandi.

    ark ngewe ndumva ibyo bibazo byakemurwa vuba kugira ngo dukomeze kwiga bitagoranye

  • kiretse arindi minister…
    naho iyuburezi yo ibyayo ntawe utazi ko arakavuyo gusa.
    none c nigute wakwemerera umuntu gukora ikintu ukamuha nibyemezo… warangiza nyuma yamezi angahe ukagaruka ngo funga… murumva ibyo aribintu umuntu yabasha gusobanura
    ..

  • Ngaho da, nimukomeze musenye tuzareba amaherezo, Ibyo mu Rwanda ntibyoroshye, bananiwe gufunga kaminuza bahereye kuri imwe y’ikiryabarezi isigaye yitwa UR, ngo bafunge ULK, Unilk naza zindi zose zinyanyagiye iKigali none bagiye kwanduranya iGitwe? Uziko nyinshi muzo mwita kaminuza wongeyeho niriya UR zose zirutwa na Gitwe mu kwigisha? Gerard niba adaheruka kugira icyo yibwira nanyaruke kuko hari abiyemeje kunyunyuza abandi imitsi upfa kuba ufite ka business runaka. Muri UR umwarimu yigisha iminsi 2 amasomo yigwa mu kwezi kose ubundi akabura abanyeshuri bakirirwa biryamiye none ngo Gitwe? Mbega iyo tugana ko umenya ari habi n’inda iri hano iwacu? Ariko mbere yo gufunga amashami runaka no guhangayikisha abanyeshuri bayigamo mwajya mukora igenzura rihoraho kuburyo ibitagenda neza bikosorwa ariko ntawe bihutaje? Mineduc nigire ifunge rero amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza bya leta kuko niho uburezi bwatangiriye bupfa. Uyu mwaka cash zirakenewe abafite amashuri nibikoreho barebeko bakora kabiri, erega uriya jama uhora muri rutemikirere aba ashaka cash hamwe nabwa bwato bwe butwaye bose. Yewe ubwo imbeba igeze kuri Gitwe iguguna ubwo hazasigara bande ra? Ariko nari nibagiweko medicine na nursing byinjiza akamiya kenshi, mugomba kukagabana da. Naho biriya byavuye mu igenzura ni urwitwazo kuko Gitwe irigisha pe.

  • Reka mbabwire vandi buriya hari igihe umuntu afata icyemezo ahubutse cyikagira ingaruka nyinshi cyane kurenza izo yashatse gukemura! Icyo ngaya nuko bahamagawe kugaruka kureba niba ibyo bari basabye UG gukosora yaba itarabikosora! Barangiza ahubwo bakihutira gufunga ziriya fuculty mugihe nkicyi harimo abana biga muwa 4 ntibafate umwanya wo gutekereza cyane kungaruka bizagira ese ubwo niyo bakubwirako utakoze inshingano zawe neza uhita uzana umujinya uwutura abantu kandi utabanje gushishoza jye mbona ababishinzwe mbere yo kuza gufunga ahubwo yari kwibutira kuza mubanza kureba ko ibyo UG yasabwe yabyujuje cg itabyujuje! Ndumva haza abandi bataje bw’ambere kandi bakabikora byihuse abana baba nyarwanda bagakomeza bakiga badataye igihe kuko no kubajyana ahandi nabyo sinabishyigikira burya hari ibindi mwaba mutabafashije kandi nti mwirengagize ko umuntu ajya kwiga yigomwe ibindi byinshi reka amagambo abe make ahubwo iki kibazo gihagurumirwe ninzego zose kumo kirakomeye barebe ko ntakarengane kabirimo kandi abAyobozo bajye bareka guhubuka kuko ingaruka zabyo zigaruka k’umuturage kurenza uwabikoze ubundi zimuyobozi mwiza arangwa n’ubushishozi mbere yo gufata ibyemezo kabone niyo yaba afite ikimusunika gukora ibyo yakagombye gutanga igitekerezo gikwiriye naho we ubwe cyamugiraho ingaruka ntabwo akwiriye kuba ro bort.

  • Imana niyo izi ikihishe inyuma yibi byose, Reka dutuze nyuma yibiruhije, kuruha cg kurira hari ibyishimo. Iyakoze ibyabanje nibindi izabikora, Amen

    • Abanyarwanda muragorana, muririrwa musakuza ngo nta reme ry’uburezi, ngo MINEDUC ntacyo ikora, ariko HEC yatangira gufunga izi boutiques name mugasakuza….harya aba bana b’i Gitwe sibo ejobundi bari bahanganye n’ishule babasubirishijemo umwaka wa 4 kuko hari ngo ibyo batize, harya abize aha i Gitwe bagiye gukora exams muri ya associations y’abize ibya nursing batsinzwe ku rugro rungana gute ? ….Ntimukaruhanye kabisa, muhe agahenge MINEDUC isukure uburezi bwanyu busigaye bumeze nka ba bandi Yesu yirukanye muri Hekaru, atera imigeri….!

  • Ariko Mana dusenga, nyine nanjye icyo nibaza abanyeshuri turabuhimberamo cyangwa biragenda gute kweri? Siniga I GITWE niga RUSIZI International University by’ukuri nta bikoresho bihagije tugira gusa GAHUTU nawe gerageza utubonere ibisabwa bongere badukomorere ariko na HEC ice inkoni izamba

  • Ariko konumva amatiku yabamaze??? Arimwe na MINEDUC ninde ushinzwe kugenzura? Mushaka kuba mugihugu kitagendera kumategeko? Muribeshya cyane. Muravuga RUSWA mufite gihamya? Niba koko ariho mwigaga ikwiye gufungwa kuko ntacyo yabamariye pe. Urumva icyemezo gikomeye gutya ari icy’umuntu umwe adafite report kuburyo wamuha ruswa?

    Iyi kaminuza abantu benshi bibazaga impamvu adahagarika kwigisha iby’ubuganga kuko buri mwaka baba bari mu manza n’abanyeshuli bagiwe gukora umwuga w’ubuvuzi bw’abantu n’urugaga rw’abaganga mu Rwanda kubera gutsindwa ibizame ku buryo buteye isoni kandi bafite Degrees.

    Igenzura ryatangiye umwaka ushize mukwa cyenda mu mashuli makuru naza kaminuza nta munyarwanda numwe wari uririmo nk’uko bisanzwe. Bafashe inzobere mw’igenzura ry’uburezi bose b’abanyamahanga kandi ndumva byavuzwe neza ko aribyo byagendeweho bafata ikicyemezo.

    Mwibuke ko muby’ubuvuzi bw’abantu nta guhengekereza kugomba kubamo kuko ni ubuzima bw’abantu. Muravuga UR muzasome reports zose z’urugaga rw’abaganga abanyeshuli ba UR baratsinda.

    Ntimukumve ko itegeko rigomba kugendera ku marangamutima yanyu yo kwikubiraho di…….

    • YOU NEED TO KEEP IN MIND THAT YOU ARE IN RWANDA, NOT SOME WHERE ELSE, SO, REVISIT YOUR WAY OF REACTING.

  • Ubwo abo bana batakaje umwanya n’amafranga
    cg kaminuza yanze gutanga akantu hahandi

    • N’ubundi bari basanzwe bayatakaza, kuko barangizagayo bagera hanze bagatsindwa ibizami bahawe. Nibafunge iyo cyamunara y’ibipapuro byitwa ngo ni diplomes. It is criminal, ubundi ari ahandi bajijutse bajyana abajura mu nkiko.

  • baravuga ngo aho inzovu zirwaniye inshishi zibigwamo!!!abanyeshuli barahahombeye gusa namwe muze mwihangire imirimo ntakundi wenda kera kabaye bizacamo.nanabwira uriya uvuga ngo bagomba kurifunga ko akabije ubugome kuko na nyina wundi yabyara umuhungu

  • University of Gitwe school of medicine ntabwo itandukanye niya UR:
    1. zombi zikurikiza curriculum imwe
    2. abarimu ni bamwe cyangwa bafite qualification zimwe
    3. labo hari naho Gitwe isumbya UR
    4. stage bakora ni zimwe usibye i Gitwe bakora 4 mois full-time bingane nukwezi kose buri service 4 (medicine internet, Chirurgie, obstetrique no pediatrie) naho UR bagakora ibyumweru 2 buri service.
    Medicine kuyigira i Gitwe ntabwo birushwa no kuyigira UR usibye ko UR ari public

  • gitwe narahize gusa wenda sinahamya ko ibikoresho byose byuzuye ark kwiga ho bariga pe gusa ntangazwa no kubona batsindwa ibizamini bya leta bitegurwa nurugaga rwabaganga murwanda aho usanga hakora abantu nkijana hagatsinda barindwi gusa urumva ko arikibazo..medicine promotion yambere iri muwa kane rero ntawamenya urwego rwubumenyi bwabo badakoze icyo kizami..gusa usanga mubitaro bya leta nka CHUK,KANOMBE,CHUB,.. aho bakorera ama stage babafeka kuko baba baturutse I gitwe bakavugako ntabumenyi bafite buhagije.Ariko nanone ikicyemezo abanyeshuri barakirenganiramo kuko rwose medicine irahenze cyane aho uzanga umunyeshuri yishura amafaranga angana na 15000000 yamanyarwanda kumwaka..ibaze nawe imyaka ine yose rero.ubuse ababyeyi babobana barabyifatamo bate. gusa nanone sindenganye MINEDUC,kuko urebye ishuri rya gitwe ni nka business ya Gerard n”umuryango we baba bishakira akantu gusa.

    • Ntawarwanya Leta kuko leta zijyaho ari uko Imana yabyemeye, kandi abayobozi nibo bareberera leta niyo mpamvu nicyemezo kigomba gukurikizwa uko Nyakubahwa Minister yagitangaje. Ariko nubwo bimeze bityo ntabwo abayobozi bakwiriye kwicara Kigali ngo bategereze Rapports gusa, nazo ninziza ariko barakwiriye kujya bamanuka bakareba niba ibyavuye muri izo rapports aribyo koko cyane cyane iyo bisabako hafatwa ibyemezo bizagira ingaruka kubantu benshi nkiki, ndatanga ingero: Agnes Binagwaho akiri Minister of Health yaje i Gitwe azanwe no kureba iri shuri baramubwiyeko ngo ari abatekamutwe ntanahantu ho kwigishiriza hahari ahageze yaratangaye, kandi aracyahari nubwo atakiri Minister ariko mumubajije yabibabwira, uretse ko no hari nabandi bari bahari. None simvugako wenda icyemezo leta yafashe ihagarariwe na Minister Musafiri ari ukwihuta ariko hari icyo nibajije: Nyakubahwa Minister w’uburezi yaba yaramanutse akagera i Gitwe agasanga ibyo bamubwira aribyo ? Yaba yarahageze ? Nonese ko n’Imana ubwayo ariyo yaremye abantu twese ko mbere yo kurimbura Sodomu yabanje kumanuka ikareba ? Ubwose abayobozi bo mu Rwanda ntibwakwiriye kuyigana ? Nye nifuzako na Nyakubahwa Paul Kagame yazaza gusura iryo shuri nubwo aba afite akazi kenshi, akirebera nawe niba uko barivuga ariko biri, kandi nanone abanyeshuri 1300 bavuzwe hamwe n’imiryango yabo utirengagije n’abakozi n’imiryango yabo si bake nahagera azaba abafashije bose. Dukwiriye kugendera kubintu by’impapuro ariko tugomba no kuhagera. Uretse ko nokuba abanyamahanga bashobora gusuzuma ibyo murwanda bakabona bidatunganye bakurikije uko iwabo bimeze cyangwa izindi indicators si igitangaza kuko tumaze imyaka itari myinshi twiyubaka ntabwo twahitatugera aha South Africa, Kenya etc.., ndavuga abarimu mubikoresho n’ibindi. Aha rero hakenewe ko abayobozi baza bakirebera.

      Ahari mvuze byinshi ariko reka nshimire Nyakubahwa President wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame ko azaza kudukemurira icyo kibazo kuko nacyo burya ni umutekano muke igihe abantu badatekanye, badatuje. Murakoze cyane.

      • Visite ya minister ntabwo irusha agaciro igenzura rya ministeri y’uburezi, icyo ni kimwe ucyandike ahantu, icya kabiri birazwi ko abayobozi bamwe b’ibigo bumva ko bazasurwa, bakihutira kujya gutira ibitabo, computers, microscopes,….ahandi iki nacyo kizirikane, icya 3 Wirushya umusaza umusaba kuza gusura ayo mashule yanyu atujuje ibisabwa kuko Presedent ntasimbura inzego, kugirango avuguruze kiriya cyemezo byamusaba ko nawe abanza akohereza abantu be nabo bagakora igenzura…Byonyine urebeye inyuma, inyubako wagiramgo ni secondaire (actually nka Lycee nizemo irayaruta), njye ahubwo nabanje no gukeka ko ari ya mazu ya Gisozi y’amashyirahamwe bacururizamo, uretse byose nyine ari ubucuruzi.

        • Gasarabwe sinzi niba ariwowe Rwanda niba twe tutari abanyarwanda kuburyo wavuga utyo. Don’t think that you are special kuko nawe ntukunda u Rwanda kuturusha. Ibyo kurusha umusaza ko ari uwacu twese nuwawe wenyine cyangwa yabigutumye ? You need to be serious of what you want to suggest.

          • Uburyo unandika Ikinyarwanda burerekana ko utakandagiye muri university cg se koko ukaba wigaga aho i Gitwe nyine; But know that you can’t promote and foster mediocrity and just hope that the Government will and should turn a blind eye. I suggest you to abide and instead cause your institution, if it can, to genuinely invest in the quality of the education they provide. Otherwise you are just being insane and irresponsible; the president can not overturn the decision, unless you provide him with factual evidences to that effect, that the minister’s decision is biased and unwarranted. I believe you can’t, the thing looks like a scam designed to siphon money from an unsuspecting and desperate populace. I advise the university to just improve on what they offer, then the Ministry will again inspect and issue the permission to operate, if it is satisfied that they meet the requirements.

        • Gasarabwe urajye wubaha ibitekerezo byaburi wese! Ibyo gutira ibikoresho ntibirangwa muri UG naho ibyo kwizera ibya audite ndakeka ko ahibwo iyo rapport ya audit uwayikwereka wakimirwa wakwibaza uwayikoze uwo ariwe nimba yarize cyagwa atarageze mubishuri aho agira atya akavuga zimwe muri za universite zo murwanda kandi mukandi kanya akazitiranya na UG Kandi rapport ari iya UG. Kubijyanye no kuvuga ngo nyakubahwa ye kuzaza ibyobyo ari wowe president ushobora kuba ariko ubikora nubwo utabawe ariko tuzi neza ko nyakubahwa preesident wacu akunda umunyarwanda aho ava akagera atakwemera ko aba banyarwanda bakomeza kurira amarira nkayo papiyasi yabarijije. Ahubwo rero nyakubahwa perezida wacu intore izisumbya intabwe atabare aba banyeshuri nabaturage ba ruhango aho bari kurira ayo kwarika cyane ko ari nabaturanyi be kandi beza imana ibane nawe

  • IREME RY.UBUREZI RISHYIRWE MUBIKORWA

  • Uwiyise “Ukuri” abivuze neza rwose: abenshi musigaye muva ku mavuriro atandukanye mwitotomba ngo abaganga dufite hanze aha nta bumenyi, none barasaba ababyigisha nta byangombwa byuzuye gufunga mugatera hejuru ngo abana banyu bagomba kwiga, ngo nuko batatanze akantu, ngo nyamara labo irahari, ngo amatora, …. abanyarwanda mukunda iki, mushaka iki?

    • Nonese ko UG Ntamunyeshuri irasohora bafunze ayo yamaze gusohora abaganga urumva ari ikibazo cya UG?

  • Ubundi u Rwanda nta bushobozi rufite bwo kugira Kaminuza zingana kuriya twebwe tureba umubare tukidogera amahanga ko twazanye uburezi ukagirango kera nta bwabagaho ndetse bamwe murabo bizemo.Kaminuza samazu gusa numubare usohokamo bijyana n’inyigisho,Abigisha,ibikoresho,Ubufatanye izo kaminuza ziba zifitanye nizindi kwisi.Mu Rwanda nta mikoro dufite yo gushyiraho kaminuza zirenze 4.Zigenzurwa buri gihe, zifite ubushobozi bwo kujya batumira abarimu hirya no hino nkuko kera byakorwaga.Umuntu usohotsemo akaba yajya guhangana kwisoko mpuzamahanga ry’umurimo agahanga n’abandi afite amahirwe ikindi abantu babonye diplomes burya zigomba guhuzwa gato n’isoko ry’umurimo mu gihugu.Ibi byemezo ndabishyigikiye gusa aho mfite ikibazo, ababyeyi boherejeyo abana babo ndetse bamwe bakaba bari hafi kurangizayo bite?

  • Ngaho ra nimumbabarire mumbwire ibya leta ituyoboye bene aka kageni.ibintu bigakorwa n’umuntu ku giti cye byarangiza ngo Leta mbi. Ubu se barashaka kuvangira ibihe byiza abanyarwanda twibereye mo???

    Munsobanurire none se niba Kaminuza itujuje ibisabwa hanyuma bakayemerera gukora Graduation muri amwe mu mashami bafunze bivuze ko na Diplome babonye zitakaje agaciro? Mbega Rwanda weeeeeee??!!!!!!!!!

  • Reka dutuze Imana irahari, kandi nibitaramenyekana bizajyahagaragara, kuko ibya Gitwe bishobora ndavuga bishobora kuba hari ikindi kibyihishe inyuma. Haruwavuze ngo ibyabaganga ngo batuma ubuvuzi bugenda nabi Gitwe yigeze isohora abaganga ? Abakora ibyo bavahe, bigiye he ? Ntabwo ntekerezako ariyo solution yo gutesha umutwe abanyeshuri no gutuma abanyarwanda bata igihe baganira kuri ibi nkaho ntacya bakagombye kuba bakora. Muha Gitwe uburenganzira bwo kwigisha Medicine ntimwadutumyeho mwaricaye muragenzura mubona ningombwa hashize 4 years abana biga kandi mwagombye kuba mukora continuous assessment, so Political issues !!!!! Ntabwo ari ikibazo cya Medicine mufitiye impuhwe kandi nababikoze bashobora kubababizi neza uretse ko udukingirizo tutazabura. Mutange rero umwanzuro wuko abanyeshuri baziga kandi niba bataziga nabyo bimenyekane. Kandi mumenyeko namwe mutazahoraho ntimukwiriye kurwanya rero ko ibintu byahinduka kuko hari uwavuze ko na nyina wundi abyara umuhungu. Njye kandi mbona na Nyakubahwa Perezida wa Rep

    • BIRUMVIKANA Rwose

      Uburezi bufite Ireme “Isoko y’Iterambere rirambye”

      Ndemeranya cyane na “Ewe. March 16, 2017 at 12:57 pm”; Ese hagamijwe gutegurwa aba Medecins en papier/DEGREE” ku mazina cyangwa ni abaganga b’umwuga? Nawe wakwishimira ko bakuvura. Aha njye narumiwe ahubwo numvise ko I Gitwe bemerewe kwigisha Medecine, jUST NAHISE NIBAZA NIBA BUJUJE IBISABWA BYO KURWEGO RWO KWEMERERWA KUYIGISHA. Nongeye gutungurwa na bamwe mu banyeshuli numvise ko bayihiga bamwe na Secondaire barayize ari uguhata, bwacya ngo ari Kwiga Medecine i Gitwe. Ukibaza umuganga uzamuvamo, ukibaza niba ari business yo kwiyinjiriza amafaranga. Ahubwo MINEDUC izakurikirane na conditions de recruitement zikurikizwa kugira ngo umunyeshuli yemererwe kwiga iyo MEDECIN i Gitwe, EJO AZAZA KUVURA ABANTU. Ese bazaba ari qualified Vraiment? Abari kubasabira ko bayibafungurira batekereze no kungaruka z’imikorere nk’iyo ku bo bazavura, bashobora kubamo wowe, njye, umubyeyi wawe, umwana wawe cyangwa umuvandimwe wawe.

  • Jye narahigereye nyuma yo kumva ibivugwa,dore uko nabisanze:
    Ibisabwa byose birahari,ntabwo wakora igenzura amasaha 3 ngo uvuge ngo ubonye byose ndetse ngo ufate n’umwanzuro nk’uriya.
    1.Laboratwari zirahari zihagije kandi zitandukanye ukurikije ibyo zigisha
    2.Skills labs zirahari zihagije zitandukanye ukurikije ibyo zigisha
    3.Isomero ( Library)ririmo ibitabo bihagije kandi bigezweho ndetse birenze ibikenewe
    muri iryo somero harimo computers zifite connection yihuta,zitizwa buri munyeshuri wese uyikeneye
    kandi n’abafite Laptops zabo babona connection mu kigo hose no mu nkengero z’ikigo ndetse hari na Computer Labs
    4.Hari Conference Room ku buryo n’abarimu baba mu mahanga bigisha bigisha bitagoranye.
    5.Hari abarimu bahagije babifitiye ubushobozi kandi bitanga bakorana umurava bize mu bihugu binyuranye byo kuri iyi si.
    6.Abahiga bahabwa n’ubumenyi bw’ukuntu Imana ari urukundo
    7.Abana bahiga ni intore zitari intoraguramayugi ndetse bafite n’Abatoza.

    Nkurikije uko nabibonye Kaminuza ya Gitwe nta kibazo ifite ahubwo ni “Bandebereho Role Model”.

    Gusa mfite impungenge ko Ministre yaba ataragejejweho amabaruwa bavuga yo gukora igenzura rireba ko ibyo irya mbere ryari ryasabye byakozwe.

    • Ese wowe uvuga ngo wagiye Gitwe ufite ubuhe bushobozi bukora evaluation y’ishuri? Ubwo nawe bakuguze cyangwa urumwe mubo muri iryo university! Mbwira ukuntu wamenya ibiri muri labaratwori nahandi! Kubona ibizu bihagaze ntacyo bimaze wakwigishiriza no hanze aliko ufite amaikoro! Ese ingaga zaba abize ubuvuzi ko arizo zizi ibyo abanyeshuri biga nuko babyiga baba baregeze i Gitwe? Niba barahageze bo baba barabonye iki? Bakoze iki? Bakorana bate na minisiteri y’uburezi? Bagenzi bacu harya ngo twaciye mwitorero ry’igihugu? None se twatahanye ikiite niba tudashobora kuvugisha ukuli tukubaka igihugu gifite nabantu batanga services ziite ireme? Arega abarangiza muri gitwe bazavura mwese nabanyu nabaturarwanda bose! Reka twese dushire hamwe tuve mu maranganutima ngo gitwe irangwa! Bayanga bayihora iki? Bapfa iki nabo? Njyewe mbona Inzego nyinshi zakabaye zikorana nka za security na minisiteri y’imibereho myiza bibareba. Nizo nzego zindi zikurikirane kuko kwigisha nabi no kuvura nabi ni insecurity kubaturarwanda nabandi bose basura Urwanda! Nibabafungire bose abatigisha neza.Gered nakerekeraho kwica abana babanyarwa rwose kuko turambiwe! Harubwo yibagirwa ko nawe azavurwa nabo bantu yigishije bakaba banamwica ngo baramuvura!

      • Menya ahubwo ari wowe utarageze mu itorero ahobutazi gusigasira ibyagezweho

  • Bravo Minisitiri w’uburezi! Murakoze cyaneee! Uzi gushishoza rwose!Kuva kera Ireme ry’uburezi mu buvuzi ryafatwaga kibindi byose kandi atariko byakagyenze aliyo mpamvu tuvurwa nabi! Arega nabobigishwa ntiwabarenganya kukoumuntu atanga icyo afite mugabo! Muzarebe nabigisha ngo bibitseho za masters na za PHD!Turasaba nazokujya zigenzurwa neza nabanyirazo bagakurikiranwa tukamenya uko batwigishiriza abavuzi!
    Gitwe yabize business mbiiiiii!Kuko bareba ifaraga ntibarebe qualite y’umuntu uzavura!Ntekereza ko abasakuza batazi ibyo barimo cyangwa ubuyobozi bwa Gitwe bwabatamitse dore ko ariko bemye!! SYKI gariwe turarambiwe no kutwicara abana ngo murigisha abavuzi! Ese abo bana bo kuki bajyayo! Bafite amafaranga yo kumena! Arege bamenye ko no mubindi bihugu ko iyo wakurikiye amasomo nabi aliwowe utakaza! Gitwe niyishyure byose abanye shuri bajye mu bindi bitari ubuvuzi. Ubwo abageze muwa kane bageranyeyo iki ko ntacyo! Ngo buzuze ibyangombwa! None se nibabyuzuza bazatangirira muwa mbere! Ahubwo nibafatate andi mashami maze Gered abishyurire. Ngayo nguko

  • Mbega we! Gerad narenganurwe kbs, kuko harimo akarengane gakabije. uziko iyo kaminuza ya gitwe iri muri kaminuza 5 dufite murwanda zikaze% nukuri minisiteri y’uburezi nigenzure vuba irwane kuri abo bana babanyarwanda kuko icyo n’ikibazo gikomeye cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish