Kimihurura– Kuri Hoteli iri kubakwa habonetse imibiri y’abazize Jenoside
*Hafi y’aha mu ngo hahise haboneka indi mibiri ibiri yose iba irindwi
Kuri uyu wa gatatu 15 Werurwe ku murenge wa Kimihurura Akagari ka Kimihurura mu mudugudu w’Umutekano habonetse imibiri y’abantu batanu, bivugwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ku Nyubako iri kubakwa iherereye ku Kimihurura babonye iyi mibiri bari mu mirimo yo gucukura imbere yayo ahajya kuba nka Parking.
Umwe mu bakozi bari mu mirimo yo gucukura wageze bwa mbere ku mibiri babonye yabwiye Umuseke ko yabonye bwa mbere igice cy’amaguru y’umuntu.
Uyu ati “Ni ejo nka saa munani turi gucukura nibwo twabonye umubiri wa mbere tuwuvanamo neza duhamagaza abayobozi bacu nabo babwiye ab’Umurenge, twahabonye imibiri itanu.”
Imibiri babonye ngo bigaragara ko ari iy’abantu bishwe cyera, ari naho aba bakozi bahera bavuga ko igomba kuba ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
No muri iki gitondo cyo kuwa kane hari hagikomeje ibikorwa byo gucukura aha hantu. Birakekwa ko haba hari n’indi mibiri ikiri hano.
Vincent bakunze kwita Mutama uyoboye ibikorwa byo kubakwa hano avuga ko bakomeje gucukura kugira ngo barebe niba hari abandi bakiri munsi y’ubutaka.
Mutama ati “turamutse tubonye abandi turabimenyesha abayobozi.”
Bamwe mu batuye hano hafi babwiye Umuseke ko aha hantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari bariere yiciweho abatari bacye, bityo bashobora guhamya ko aba ari bamwe mu batarabonetse ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Nyuma hafi ya hano habonetse indi mibiri ibiri y’abantu batazwi nayo bikekwa ko ari abishwe muri Jenoside.
Umwe mu bashinzwe IBUKA muri uyu murenge wa Kimihurura yabwiye Umuseke ko iyi mibiri yose izashyingurwa tariki 12 Mata igihe cyo kwibuka ubwicanyi bwakorewe kuri uyu musozi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imyaka hafi 23 nyuma ya Jenoside, hari imibiri y’abishwe itarashyingurwa mu cyubahiro kubera kubura amakuru, cyangwa kudatanga amakuru y’aho iri ku bantu baaba bayafite.
Imibiri yabonetse yajyanywe ku biro by’Akagari ka Kimihurura.
Photos
Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUEKE.RW
5 Comments
birabaje. gusa ntiwahita wemeza ko bazize jenoside reka iperereza rirangire.
Aha ku kimihurura ntabwo higezwe hafatwe ningabo za FAR. Hari ingabo z’inkotanyi.
Ese nta ntamabara yabaye mu Rwanda yamaze imyaka 4 mbere ya jenoside ya 1994?
NONESE YABEREYE KU KIMIHURURA ?
NONESE YABEREYE KU KIMIHURURA ? KONZI YABERAGA ZA BYUMBA NA RUHENGERI ?
Comments are closed.