Kuva kuri uyu wa kane mu ngoro y’inteko ishingamategeko ku Kimihurura, hateraniye inama ya kane y’abakuru bahagarariye inteko nshingamategeko zo mu muryango w’ibihugu bivuga igifaransa muri Africa. Mu gufungura iyi nama yitabiriwe n’ibihugu 14, Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien HABUMUREMYI, wafunguye iyi nama, yasabye abari aho gufatira muri iyi nama ibyemezo bishimangira umuco wa demokarasi […]Irambuye
Louise MUSHIKIWABO,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, yatangaje kuri uyu wagatatu ko u Rwanda rwatanzwe n’ibihugu 12 byo muri Afurika y’uburasirazuba kubihagararira mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano,ariko rukazaba runahagarariye umugabane w’Afurika muri rusange. Ibi yabitangaje ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y’ibikorwa bitandukanye by’iterambere bihuriweho n’ibihugu by’Ubuhinde n’u Rwanda we na Hon PRENEET Kaur Minisitiri wungirije ushinzwe […]Irambuye
Kuri uyu wa kane President Kagame yari mu ruzinduko mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, yabwiye abatuye aka karere ko aje gusohoza ibyo yabijeje mu gihe yiyamamarizaga kuba president wa Republika mu 2010. Nyuma yo kubwirwa n’umuyobozi w’aka karere uko gahagaze, President Kagame yavuze ko ashimishijwe no kuba bimwe mu byo yabasezeranije icyo gihe […]Irambuye
Kuri station ya polisi ya Remera hafungiye abacuruzi batanu, bakekwaho kwigana amakaramu yo mu bwoko bwa BIC ubusanzwe akorwa n’uruganda HACO TIGER BRANDS(EA) LIMITED rwo muri Kenya. Abafashwe uko ari batanu basanzwe bacururiza mu mujyi wa Kigari ,bahakana kugira uruhare mu gukora amakaramu y’amahimbano, bemeza ko bayaranguraga mu gihugu cya Uganda hanyuma akinjizwa mu Rwanda […]Irambuye
15 – 02 – 2012 Saa Moya z’iki gitondo, imodoka ya Bus ya ONATRACOM yahagurutse ku gacentre ka Kabaya itwaye abaturage benshi bajyaga kwakira President Kagame, ujya gusura akarere ka Ngororero kuri uyu wa gatatu, yakoze impanuka abagera kuri 76 barakomereka. Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Musonera Alexandre, abari aho yaguye batangarije UM– USEKE.COM ko […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri inteko ishinga amategeko ibinyujije mu kanama ko gukurikirana imikoresherezwe y’umutungo wa Leta, yasohoye raporo isaba ko abakozi ba Leta bagaragaweho gukoresha nabi umutungo wa Leta birukanwa ndetse bagakurikiranwa mu nkiko. Iyi raporo igaragaza ko mu bigo 315 bya Leta 104 byagaragaweho amakosa y’imicungire mibi y’imari ya Leta ku rwego rwo hejuru. […]Irambuye
11 – 02 – 2012 wari umunsi wo gusubukura urubanza rwa Ingabire Victoire, urubanza rwe rwongeye kwimurwa ku busabe bw’abamwunganira Maitre Gatera Gashabana na Maitre Eduard Ian. Impamvu yo kwimura uru rubanza, Gatera Gashaba yavuze ko ibimenyetso byavuye mu Ubuholandi byashyizwe mu Kinyarwanda, we yabishyikirijwe kuwa gatanu, bityo ko akeneye igihe cyo kubanza kubisoma yitonze. […]Irambuye
Mu nzinduko rimwe na rimwe zitunuranye ziri gukorwa na Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, kuri uyu wa gatanu yanenze cyane rwiyemezamirimo wubaka ibitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke, nyuma y’uko ibi bitaro byibasiwe n’umutingito mu 2008. Entreprise Rwagasana Tom ngo yagombaga kuba yararangije kubaka ibi bitaro muri Nzeri 2011, bimwe mu bikoresho byo […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Genocide (CNLG), iratangaza ikanasaba ko zimwe mu nzibutso z’abazize Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 zajya mu nshingano za UNESCO. Ibi bikaba byaratangajwe kuri uyu wa gatanu tariki 10 gashyantare 2012 mu mushinga washyirijwe inteko ishinga amategeko y’U Rwanda imitwe yombi. Uwo mushinga ukaba warashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo n’umunyamabanga mukuru […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu Monique Mukaruriza Ministre w’u Rwanda ushinzwe Umuryango w’ibihugu bya Africa y’uburasirazuba yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo gusobanura icyo u Rwanda rwungukira muri uyu muryango. Mu gusubiza ibibazo by’abanyamakuru, Ministre Mukaruriza akaba yavuze ko bimwe mu bihugu bigize uyu muryango bitseta ibirenge mu gushyira mu bikorwa ibiba byemeranyijweho n’ibihugu bigize uyu […]Irambuye