Ibihugu bya EAC biratseta ibirenge mu byemeranyijwe
Kuri uyu wa gatanu Monique Mukaruriza Ministre w’u Rwanda ushinzwe Umuryango w’ibihugu bya Africa y’uburasirazuba yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo gusobanura icyo u Rwanda rwungukira muri uyu muryango.
Mu gusubiza ibibazo by’abanyamakuru, Ministre Mukaruriza akaba yavuze ko bimwe mu bihugu bigize uyu muryango bitseta ibirenge mu gushyira mu bikorwa ibiba byemeranyijweho n’ibihugu bigize uyu muryango.
Iki ngo ni ikibazo kuko ibyemezo biba byafashwe biba bifitiye inyungu ibihugu byose muri rusange.
Mu ngero yatanze, yavuze ko ibihugu bigize uyu muryango byemeranyijwe guhuza za gasutamo no gukuraho inzitizi z’ubucuruzi hagati yabyo, nyamara ibi ngo ibihugu byose ntabwo bibikora uko byumvikanyweho.
Ibihugu bigize uyu muryango byumvikanye gushyiraho abagenzuzi (National monitoring committee) bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyumvikanyweho. Ibi ngo mu bihugu bimwe ntibikorwa.
Abanyeshuri bajya kwiga i Dar es Salaam baturutse mu Rwanda ubundi ngo baba bagomba guhabwa “student pass“ ituma bishyura nk’abandi batanzania, ibi kugeza ubu ntibikorwa, mugihe abanyeshuri baturutse muri Tanzania, Uganda, Burundi na Kenya baje kwiga mu Rwanda ngo bishyura nk’abandi banyeshuri b’abanyarwanda.
Iki kibazo Ministre Mukaruriza akaba yasobanuriye abanyamakuru ko Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania iri kugikurikiranira hafi.
“Igihugu kinjira mu muryango bitewe n’inyungu cyumva kihafite, ariko igihugu ntikiba gikwiye kureba inyungu zacyo gusa, gikwiye no kureba inyungu zatuma akarere kose gatera imbere” Ministre Mukaruriza.
Ku kibazo cy’ibiciro ku masoko bigenda bizamuka muri aka karere Ministre Mukaruriza yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gucunga ifaranga ryarwo kugirango ibiciro bizamuka cyangwa bihindagurika bitazagira ingaruka zikomeye mu Rwanda.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Nyakubahwa Ministre uzatubarize impamvu mu murenge wa kacyiru ububari bwabuzijwe gukora amasaha 24/24 kandi ahandi bukora yewe no mumirenge bituranye barara bakora.mugerageze imvugo ibe ingiro.NGO ICYEMEREWE GUKORA AYO MASAHA NI NOVOTEL HOTEL GUSA MU MURENGE WOSE
Birababaje niba abaza iwacu bafatwa nk’abanyarwanda ariko twe ntidufatwe nk’abanyagihugu tugiyemo. Gusa niba hari ufite amakuru yambwira. Ese mu bindi bihugu nka Kenya cg Uganda ho abanyeshuri bacu bahabwa iyo pass bakishyura nk’abenegihugu? Murakoze
Comments are closed.