Digiqole ad

Nyamasheke: Minisitiri w’intebe yagaye rwiyemezamirimo ku bitaro bya Bushenge

Mu nzinduko rimwe na rimwe zitunuranye ziri gukorwa na Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, kuri uyu wa gatanu yanenze cyane rwiyemezamirimo wubaka ibitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke, nyuma y’uko ibi bitaro byibasiwe n’umutingito mu 2008.

Dr Habumuremyi ntiyishimiye ko ibitaro bya Bushenge bitaruzura neza kuva 2008
Dr Habumuremyi ntiyishimiye ko ibitaro bya Bushenge bitaruzura neza kuva 2008

Entreprise Rwagasana Tom ngo yagombaga kuba yararangije kubaka ibi bitaro muri Nzeri 2011, bimwe mu bikoresho byo kurangiza ibi bitaro bikaba ngo bitarabone kugeza ubu.

Nubwo bigaragara ko hasigaye imirimo ya nyuma (finissage), byabaye ngombwa ko abarwayi bashyirwa mu bitaro bituzuye neza.

Dr. Uzziel NDAGIJIMANA Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima, wari kumwe na Ministre w’Intebe muri uru ruzinduko, yavuze ko rwiyemezamirimo ariwe uri gutinza imirimo kuko yamaze kwishyurwa na Ministeri.

Rwiyemezamirimo Rwagasana Tom wari aho, akaba yasabye yongerwa iminsi maze bitarenze Gicurasi azaba yarangije kubaka neza ibi bitaro.

Ministre w’Intebe akaba yahise abwira abari bateraniye aho ati : “Tariki 31 Gicurasi naba atararangiza kubaka ibi bitaro, bazamuzane hano abaturage bamucire urubanza, byaba bikabije

Ibitaro bya Bushenge inyuma nubwo bigaragara nk'ibyuzuye, imbere ntibirangiye neza
Ibitaro bya Bushenge inyuma nubwo bigaragara nk'ibyuzuye, imbere ntibirangiye neza

Yerekeza ku mashuri yazahajwe n’umutingito wa Gashyantare 2008 i Shangi, Ministre w’intebe akaba yahagaze ku gacentre mu murenge wa Bushenge avugana n’abaturage baho.

Hafi yisoko rishya riri mu murenge wa Bushenge akaba yasabye abaturage baho gushishikarira umurimo mu rwego rwo kwiteza imbere.

Aba baturage bakaba bamusabye kuzagaruka kubasura byihariye bakagira ibyo bamubaza, ndetse bakamwereka ibyo bamaze kugeraho, birimo umuriro w’amashanyarazi ngo nyuma y’uko ubagezeho ubu ngo bari kubyaza umusaruro.

Minisitiri w’intebe akaba yahise ajya ku kigo cya Groupe Scolaire S st Jean Bosco cy’i Shangi muri Nyamasheke. Iki kigo kikaba cyari cyarasenywe cyose n’umutingito wa 2008 ariko ubu kikaba cyarongeye gukora nkuko bisanzwe.

Nyuma ya GS st Jean Bosco Pierre Damien Habumuremyi akaba yasuye Institut St Francois d’Assise ry’i Shangi, ishuri ryakira abakobwa gusa, iri naryo rikaba ryarazahajwe n’umutingito muri Gashyantare 2008.

Muri iri shuri yavuze ko ashima cyane kuba ibi bigo byarabashije kongera kubakwa nyuma yo gushyirwa hasi n’umutingito, ndetse iki kigo cya Institut St Francois d’Assise yakemereye inkunga ya za mudasobwa na Internet, ko kandi gouverinoma ayoboye izakomeza kuba hafi ibi bigo.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • MUVUZE KUBYABAYOBOZI BAHOHOTERA ABATURAGE NI BENSHI URUGERO NI MU MURENGE WA RUKUMBELI AHO PEREZIDA WA NJYANAMA ARIWE WAGIRANGO AYOBORA UMURENGE KUKO IYO AVUZE NGO BAKWIRUKANE MU MURENGE BARABIKORA IYO ATAGUSHAKA NTUHABA IYO MUGIRANYE AMAKIMBIRANE NTIBATINYA NO KUKUGEREKAHO ICYAHA GIKOMEYE RWOSE NYAKUBAHWA PM TURAGUSABYE UZABIKURIKIRANIRE HAFI ABAYOBOZI NKABO BATATIRA INSHINGANO BABA BAKWIYE G– USEZERERWA KUMIRIMO BATOREWE KUKO INSHINGANO ZABO BABA BAZITAYE.

  • TWAGIRANGO DUSHIMIRE MINISITIRE IZI NGENDO AKORA KUKO ZIKEMURA IBIBAZO BYINSHI ARIKO REKA TUMUSABE ADUKIZE PEREZIDA WA NJYANAMA Y’UMURENGE WA RUKUMBELI KUKO ARANGWA N’AMARANGAMUTIMA NDETSE ATARETSE NITONESHA KUKO IYO UMUREBYE UKAREBA NIBYO AKORA WIBAZA NIBA UBUYOBOZI BUTABONA IBYO AKORA KUKO UBYITEGEREJE NTIYARAKWIYE KUBA AKIRI KU MWANYA AFITE KUBERA IYO MIZIRO YOSE KANDI IKINDI NTABWO S/E AJYA ABONA AMAKOSA AKORA AHUBWO WAGIRANGO NIWE UMUBWIRA IBYO AKORA UBUYOBOZI BUHARI BUKWIYE GUSUBIRWAMO KUKO NTAMIYOBORERE IHARI IBEREYE.

  • turashima ministre w’intebe kubw’uruzinduko yagiriye i nyamasheke kuko akenshi hatari hakunzwe gusurwa cyane

  • Muraho neza mwese Banyarubuga,

    PERMANENT PRAYER. Mu by’ukuri umuntu usheshe akanguhe nka njye, iyo ashubije amaso inyuma, akareba aho u Rwanda rwacu ruvuye, akareba aho rugeze ubu, asanga ibi ari “IGITANGAZA-BUTANGAZA” peeeee. Nicyo gituma buri munsi, mu gitondo cya kare iyo mbyutse, ndapfukama ngasenga…..

    Ngasenga nshishikaye, ngasenga nsabira abakunzi n’abanzi bose/Ngasenga nsabira abayobozi n’abayoborwa twese/Ngasenga nsabira Abanyarwanda n’u Rwanda rwabo:

    AMAHORO * AMAHIRWE * URUKUNDO * UMUBANO * UBUZIRAHEREZO……..

    OWNERSHIP AND PARTICIPATION. Ejo bundi Minisitiri James MUSONI yarabivuze arabishimangira. Kubona abaturage basanga ibikorwa bya Leta ari ibyabo bwite. Kubona abaturage babigiramwo uruhare kuva bigitangira kugeza aho birangiriye. Niyo mpamvu iterambere rizaramba, kandi nyine ntirigire uwo risiga inyuma……

    Jyewe nsanga aha ariho UBUYOBOZI bwacu bubereye indashyikirwa. Yego nyine, buriya buryo nta gitangaza kirimwo, kuko biriya bitekerezo inzobere mu byerekeye ubuyobozi bw’abantu, zabyanditseho ibitabo bitagira umubare!!!

    Ariko nyine, ABAYOBOZI BACU aho bagirira akarusho, nuko kuri bo, imvugo ariyo ngiro ijana kw’ijana…..

    Aha ndemeza ndashidikanya ko, PM Pierre Damien HABUMUREMYI ari “Ingabo y’Isonga”, ni intore izigenda imbere, mama weeeeee…..

    UMWANZURO. Ndabasabye mwese, mumpfashe dukomeze we n’abagenzi be tubasabire dushishikaye. Maze UMUGISHA WA RUREMA, ubagende imbere ubagende inyuma/Ubarinde kunyerera ubarinde gutsitara/Ubatsindire umwanzi ubatsindire icyago/Mbese uzabaherekeze kugeza lirenzeeeeeee…..

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

  • JYEWE MFITE IKIBAZO;

    KUKI BA “MINISTERS” (URETSE MINISANTE) BADAFATIRA URUGERO KURI “PM” NGO BASURE MISTERI NA SERVISI ZABO?????

    HARABURA IKI????

  • Bajye bareka gusondeka abaturarwanda

  • bushenge nibaubake, kuko bafite service nziza ariko bakabura infrastructures

Comments are closed.

en_USEnglish