Digiqole ad

Zimwe mu nzibutso za Genocide zishobora kwegurirwa UNESCO

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Genocide (CNLG), iratangaza  ikanasaba ko zimwe mu nzibutso z’abazize Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 zajya mu nshingano za  UNESCO.  Ibi bikaba byaratangajwe kuri uyu wa gatanu tariki 10 gashyantare 2012 mu mushinga washyirijwe inteko ishinga amategeko y’U Rwanda imitwe yombi.

Mucyo Jean de Dieu umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG 
Mucyo Jean de Dieu umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG

Uwo mushinga ukaba warashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo n’umunyamabanga mukuru  wa CNLG bwana Mucyo Jean de Dieu .

Umushinga warateguwe urahari tukaba tugiye kuwushyikiriza ishami rya UNESCO” Ni ibyo Mucyo yatangarije y’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko.

Yatangaje kandi ko zimwe mu nzibutso zaherwaho ari urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi , urwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, ndetse n’urwibutso rwa Nyamata mu ntara y’ Iburasirazuba.

Mucyo yavuze ko inyigo y’umushinga yarangiye, aho atangaza ko umushinga uzashyikirizwa kandi ugasobanurirwa UNESCO na Minisitiri w’u Rwanda ufite umuco mu nshingano ze.

Mucyo yabonyeyeho kumenyesha inteko ko mu minsi iri imbere hazatangazwa urutonde rw’Abazize Genocide yakorewe abatutsi,  abatutsi bishwe  bamenyekanye bagera kuri Miliyoni imwe ibihumbi mirongo irindwi na bine n’abantu cumi na barindwi ( 1.074.017)

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Mucyo urumuntu wumugabo ariko gerageza mushake igisubizo cyabana bamaze igihe batiga kuko batabonye amanota farg ifatiraho iriha muri kaminuza kuko mbabwijukuri mubushakashatsi maze gukora ntabumwe nubwiyunge bwashoboka nkuko tubwifuza hatabonetse umuti wabobana kuko bagenzi babo banganya amanota bahita bakomeza kuko bafite amafamille abitaho abandi bakaguma aho kuko ntagifasha kandi nayo manota bita make ntako baba batagize abenshi biga bibagoye abandi barahungabanye mubyigeho kugirango twiyunge neza kuko abobana iyo bagira ababyeyi baba barabarihiye

  • mufashe abo bana rwose

  • urwanda ni ruhe agaciro izo mfubyi kuko sizo zigize gutyo, kandi nubwo bwenge suko batabufite ahubwo nuko bahorana ihungabana ndetse nibindi bibazo byiyisi nkubukene,inzara nibindi.
    Imana ibagirire neza.

  • Kwegurira Inzibutso Unesco murumva aribyo? Jye simbishyigikiye namba rwose, nugufata abantu bacu mukabaha umuryango nkuriya kandi haba harimo nababa batiyumvamo Jenoside yakorewe abatutsi.

  • uretse nizo mfashanyo ziba ziturutse mu banyamahanga,mu rwanda hari abantu benshi bifashije bakwishyira hamwe bagafasha abo bana bimfubyi baba batabashije kujya mu mashuri kubera amanota make noneho izo nfashanyo nazo zigafasha abo baba babashije kubona amanota menshi!

    Ndabizi ko mu rwanda akenshi umuntu wifashije aba afite abantu afasha ariko akenshi usanga ari abo mu muryango we gusa! hano rero ndavuga gufasha abantu muri rusanjye atari abo mu muryango umuntu aturukamo! none abo baba bohereza izo nfashanyo wagizengo ntibaba bigomwe!

    Ariko mwambwira hari igihugu cya africa cyaba cyaratanze inkunga yo gufasha abana bimfubyi mu rwanda?? cyangwa ni ibihugu byuburyi gusa bitanga inkunga??

  • ibyo bintu rwose sibyo kuko UNESCO ni umuryango urimo abantu benshi batumva neza icyo Genocide aricyo. nonese CNLG na MINISPOC byananiwe kwita kuri izo nzibutso? ibyo ntabwo aribyo pe!

  • nimugirire abo bana erega ni abacu kurwanjwe ruhande ndumva gufata inzibutso ukazegurira abanyamahanga ntagaciro bifite bamwenabamwe bahakanako nta jenocide yanabaye none bagiye kubegurira ninzibutsokoko byaba bibaje

  • Bishobokako abanyarwanda cyane cyane abauze ababo basobanyrirwa impamvu zimwe munzibutso zizegurirwa UNESCO?

    Numva twari dukwiye kwita ku bacu tutabinyujije ku bandi dore ko abenshi batazi neza agaciro ku rwibutso.

    Simbyumva ,nemeranywa na Jeanne ko bitari byiza

  • egooo ese ubwo noneho ibyo nibiki? ko numva bitanyura neza koko gusa ntawamenya mucyo abanze asobanurire abanyarwanda impamvu yibyo!

  • Mwiriweho,

    pole pole batoto ba kwetu……

    Jyewe wandika ibi ndabasaba kwihangana, maze tugategereza ibisobanuro bizakurikira. Mu by’ukuri ntabwo inkuru nkiyi ishobora gusobanura neza neza umuzi n’umuhamuro w’uriya mushinga. Ndabasabye rero mube mwihanganye, mwihanganire “Umuvandimwe Jean de Dieu MUCYO”.

    UNESCO SPONSORSHIP. Jyewe ndakeka ko INZIBUTSO batazazirekurira burundu UNESCO.Ndakeka ko zizakomeza zikayoborwa na CNLG, ariko UNESCO ikazishingira (Umbrella) mu rwego rwa “International Human Rights”. Ubwo buryo ubusanga mu bihugu byinshi. Jyewe ndabona nta KINEGU kirimwo…..

    IMPFUBYI ZA GENOCIDE. Usibye amakabyo icyo kibazo jyewe kirandenze!!!. Hari ibintu bikeya bintera uburakari m’ubuzima bwanjye. Ariko ibyo mwanditse hano birandakajeeeee. Ikimbabaje cyane nuko nemeza ko muvugisha ukuri, kuko nta nyungu mufite zo kubeshya!!!

    THIS FANANCIAL ISSUE HAS TO BE SOLVED. WE HAVE TO SOLVE THAT QUESTION. ONCE FOR EVER!!!

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

  • sinemera nanjye ko inwibutso wimwe zegurirwa unesco kuko beshi batemera ko genocide yabaye kandi abenshi babigizemo uruhare ndetse yabaye babirebera izo mpuhwe,ikindi abana bacu baratubabaza peeee ubuyobozi ba farg bite kuri icyo cyibazo abana bacu barihirirwe universite ,kubona amanota make nukubera ibibazo bafite n ihungabana .leta ni umubyeyi yigishe abo bana

  • Ibyo leta igomba abacitse ku icumu rya genocide ntabwo igomba kubifata nkaho ari faveurs ibagirira ni droits zabo. kuko kugeza magingo aya nta ndishyi bigeze bahabwa wenda z,ibyabo byangijwe kuko ku maraso ho nta kiguzi cyayo cyaboneka.ndumva rero leta igomba gufasha abo bana bakiga kuko nta yindi mibereho yabo.kuko kuva FARG yajyaho yaranzwe n,imikorere mibi iyo iza ifasha abacitse ku icumu koko ntabwo uyu munsi bamwe baba bakirara mu nzu ziraye zibagwaho buri munsi.

  • Inzibutso kuzegurira abanyamahanga, kubwanjye ndumva ntacyo bitwaye kuko ntibazitwara iwabo, ngirango ni muri sense yo kudutera inkunga mukuzubakira no kuzisana aribyo byaba ari byiza pe!!

  • mugiye kutugurishiriza imibiri yabacu or mubonye ko badget yikigihugu itabonekamo ayogutunganya aho imibiri yabacu iri kubamwaregeranyije imibiri yabacu muvuga ngo nukubasusubuza icyubahuro none mubahaye abanyamahanga ,ubuse nukuduca kuyibuka niho bishyira kuko ibyikigihe no one perfect

  • Yewe nange ndabona ibi bintu biteye ubwoba. Nonese igihe abantu bapfaga UNESCO ntiyari ihari,none ngo mugiye kuyegurira inzibutso? Kubwajye ndumva ari ugusubiza no guca intege abacitse ku icumu kuko amaherezo muzajya mutubuza no kujya kubibuka cyane ko bizaba bishinzwe abanyamahanga. Iyo nkunga yabo nibayizane bayishyikirize u Rwanda rutunganye inzibutso ariko rwose mwikwegurira abatureberaga igihe twapfaga.

  • Ndibaza ko ibi bintu President wacu agomba kubyanga rwose kuko ntaho twaba tujya UNESCO ishinzwe inzibutso. MUDUSOBANURIRE NEZA ICYO IZABA ISHINZWE.Kuko wenda ushobora gusanga turi kubyumva uko bitari. Thanks.

Comments are closed.

en_USEnglish