Digiqole ad

Urubanza rwa Ingabire Victoire rwongeye kwimurwa bisabwe n'abamwunganira

11 – 02 – 2012   wari umunsi wo gusubukura urubanza rwa Ingabire Victoire, urubanza rwe rwongeye kwimurwa ku busabe bw’abamwunganira Maitre Gatera Gashabana na Maitre Eduard Ian.

Victoire n'abamuburanira/ Photo Archives UM-- USEKE.COM
Ingabire Victoire n'abamwunganira/ Photo Archives UM-- USEKE.COM

Impamvu yo kwimura uru rubanza, Gatera Gashaba yavuze ko ibimenyetso byavuye mu Ubuholandi byashyizwe mu Kinyarwanda, we yabishyikirijwe kuwa gatanu, bityo ko akeneye igihe cyo kubanza kubisoma yitonze.

Kuri Maritre Ian Eduard, itari waje mu rukiko kuri uyu wa mbere, yavuze ko yahabwa igihe cyo kubanza kumva ibi bimenyetso ngo byashyizwe mu rurimi atumva (Ikinyarwanda), akaba asaba kubanza kubishyira mu cyongereza cyangwa igifaransa.

Ingabire Victoire wari mu cyumba kiburanirwamo bitakemewe gufatiramo amafoto, akaba we yavuze ko abacamanza bakongera bakareba niba koko ibyo abatangabuhamya bamushinja bavuze ari ukuri.

Ntibyumvikana uburyo umuntu anshinja, yarangiza akanashinja Leta ya Kigali” Ni amagambo ya Ingabire Victoire, yavuze kubera umutangabuhamya witwa Mujawayezu Speciose ngo wamushinjaga, ariko akanavuga ko Leta y’u Rwanda yashatse kumwicira umugabo.

Urukiko rukaba rwavuze ko  nibiba ngombwa uyu mugore, itangazamakuru ritabashije kumenya umwirondoro we, yazazanwa mu rurkiko.

Kuri uyu wa mbere, ubushinjacyaha  bwari bwaje bwiteguye gusobanura biriya bimenyetso byatanzwe n’Ubuholandi mu Ukuboza umwaka ushize bikaba byarahinduwe mu Kinyarwanda bivanwa mu kidage.

Gusa ngo ni uburenganzira bw’abunganira Ingabire kuba basabye igihe cyo kwitegura no gusoma neza ibyo bimenyetso byaturutse mu Ubuhollandi.

Uru rubanza ruregwamo Ingabire na bagenzi be rukaba ruzasubukurwa tariki 12 Werurwe.

Rubangira Daddy Sadiki
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nzaba mbarirwa ibyuyu mutega rugori. real politik we….

  • barakomeza kumwongerera iminsi muri 1930 ubanza hamuguye neza

  • Yewe Mutimura weeeeeeeee, uwakohereza 1930 nawe ngo urye uwo munyenga. Si byiza kwishongora, kandi ruriye abandi rutakwibagiwe!

  • Uwabona mutimura kuri computer yagira ngo afite ubwenge naho!!!!!!!!? ubu uratekereza SE?

  • arikose noneho n’amayobera barananirwa ubusabakorwakwihutishwa nonebararusubiza inyuma nzabandeba ibyaruriya rubanza.

Comments are closed.

en_USEnglish