Digiqole ad

Abacuruzi 5 bafatanywe amakaramu ya BIC 105 000 y’amiganano

Kuri station ya polisi ya Remera hafungiye abacuruzi batanu, bakekwaho kwigana amakaramu yo mu bwoko bwa BIC ubusanzwe akorwa n’uruganda HACO TIGER BRANDS(EA) LIMITED rwo muri Kenya.

Amakarito 105 yuzuyemo amakaramu yo mu bwoko bwa BIC y'amahimbano
Amakarito 105 yuzuyemo amakaramu yo mu bwoko bwa BIC y'amahimbano

Abafashwe uko ari batanu  basanzwe bacururiza mu mujyi wa Kigari ,bahakana kugira uruhare mu gukora amakaramu y’amahimbano, bemeza ko bayaranguraga mu gihugu cya Uganda hanyuma akinjizwa mu Rwanda biciye mu nzira zose ziteganywa n’amategeko.

Icyakora  ubuyobozi bwa T&T Trading bushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha amakaramu yo mu bwoko bwa BIC mu Rwanda, buvuga ko aya makaramu y’amahimbano, yaba yiganirwa mu Ubushinwa.

Amakarito 105 bivugwa ko arimo amakaramu y’amahimbano niyo yafatanywe abacuruzi uko ari batanu. Buri karito irimo amakaramu 1.000 yose hamwe akaba  amakaramu 105.000.

Mugihe ikarito y’amakaramu y’umwimerere igura 56.000Frw, naho ikarito y’ayo makaramu yafashwe ikaba yagurishwaga 40.000frw.

ikarito ifunguye y'amakaramu ya 'pilate'
ikarito ifunguye y'amakaramu ya 'pilate'

KABANO John Paul, ashinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha amakaramu yo mu bwoko bwa BIC mu Rwanda, avuga ko gutandukanya ay’umwimerere n’ay’amahimbano bigoranye.

KABANO ati:″ziragoye kuzitandukanya, bisaba gushishoza″. Yemeza ariko ko amakarito ndetse n’amapaki aba afite uburemere butandukanye. Ipaki irimo amakaramu 50 y’amiganano,iba itaremereye kandi wayijegeza ikajegera. Ku makaramu, itujuje ubuziranenge agafuniko kazo gahora kararamye,mugihe ak’izindi kaba karambuye.

Abafashwe bo bavuga ko ibyo bafatanywe batemera ko ari ibyiganano, cyane cyane ko n’inzego zishinzwe ubuziranenge, babyinjizaga zabanje kubigenzura, zikabaha n’ibyangombwa. Banemeza ko ataribo bambere bayacuruje kuko hari n’abandi bababanjirije mu kuyacuruza.

BAYAVUGA Idrissa umwe mu bafashwe ufite  iduka ryitwa Life Bisiness International rikorera mu mugi wa Kigali, avuga ko badasobanikiwe uko batandukanya inyiganano n’iz’umwimerere, kuko ngo nabo barangura mu maduka. Bityo bakaba batazi gahunda y’uruganda ruzikora.

BAVUGA Idrissa,umwe mu bafashwe ahakana ko atazi iby'amakaramu ya Pilate na original
BAVUGA Idrissa,umwe mu bafashwe ahakana ko atazi iby'amakaramu ya Pilate na original

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt. Theos BADEGE avuga ko aba bacuruzi bagomba kumenyekanisha ibihangano byabo kandi bakanakorana na bany’iringanda mu gukumira ibihimbano.

Nibahamwa n’icyaha cyo kwigana, gukwirakwiza no gucuruza ibihangano by’abandi ntaruhushya, bazahanishwa gufungwa kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka icumi.Ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni eshanu kugeza kuri miliyoni icumi,kandi n’ibyo bafatanywe bigakumirwa.

BIC za pilate iburyo,n'iz'umwimerere ibumoso.N'ubwo ari uburu,aruko ntibusa
BIC za pilate iburyo,n'iz'umwimerere ibumoso.N'ubwo ari uburu,aruko ntibusa

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • barazira ubusa kabisa,kuko ugiye kwigana bic ayo watamo yaba menshi kurusha ayo wayagurishamo

  • Aba bacuruzi barazira ubusa cyane pe!!! Bashinzwe kumenya se amakaranu original natari original???
    Cyangwa bo icyambere baharanira ko arukugura kugiciro gihendutse harikindi? ikarito ni 40,000 hahahahahahahahahah

    Muzasya mvome!!!!!!!!!!!!!! agapfa kaburiwe n’impongo kandi ngo bucya ??????????????

  • Nanjye ndabona aba bacuruzi bazira ubusa kabisa.Bo bararanguye ibya make nta kosa mbona bafite, ahubwo ufite ikosa ni nyiri uruganda ruzicura. Niba ari ibyo noneho abacuruzi bose bafite ibintu bipirase mubayore??? Ko mbona se iyo tugiye kugura ibintu mw’iduka baguhitishamo pirate na original?????? Murunva koko aba bantu mutabarenganije???? Police bana b’u rwanda tubaziho ubushishozi rwose ntimukore iryo kosa ryo kurenganya umucuruzi ngo yaranguye pirate!!!!!!!!!!!!!!!

  • yayaya!!! uziko nsanze mfite iya pirate wana!!?

  • none niba aba bacuruzi bafite impapuro baranguriyeho babikurikiranye neza ko hazamenyeka aho zaturutse?

  • Ariko mwagiye mureka kurenganya abantu, ubwose nibo bagiye mu bushinwa kuyakora cg se haruruganda mabafatanye barim kuyigana? Ubwo reo mwabashyizemo amapinguuuu!!! Ubwo se aza mu Rwanda yanyuze mu kirere?? Ariko Mana

  • Nonese umucuruzi ahurirahe no kumenya originalite na fake?We iyo abonye ibintu ku giciro kiza ararangura kdi niba ntaho byanditse ko ayo makaramu ari umwihariko w’urwo ruganda barazira ubusa,ko batabuza abacuruza amavuta mu macupa y’amazi cg petrol mu macupa ya Bralirwa? Igiye ku isoko ryo murwanda (africa, asia, america)haba hari original na pirate hanyuma umukiriya niwe wihitiramo akurikije ayo afite nibyo ashaka.Mureke dutere imbere kuko ntidushinzwe gucururiza no kwamamariza abatabiduhembera.Iyaba byagakorewe mu Rwanda hanyuma ikagera ku mukiriya igura 20 frw aho kuba 100Frw byari kuba byiza cyane, naho ubundi turavunwa n’ubusa.
    Abanyamakuru muhindure umutwe w’inkuru kuko urimo kwambika abantu icyasha kdi kitarabahama.
    GBU

  • Hello dear forumists,

    “RBS = Rwanda Bureau Of Standards” jyewe ndabasabira buri munsi. Bafite akazi katoroshye na gato…..

    FAKE vs. COPYRIGHT-PRODUCTS. Mu by’ukuri bene biriya byaha bireze mu bihugu byinshi, ndetse no muri USA cyangwa EUROPA ubisangayo. Iwacu i Rwanda rero tugomba kuhaguruka tugakenyera tugakomeza, kandi nyine ibihugu biri muri EAC bikwiye gufatanya bigacungira hafi kiriya kibazo. Jyewe ibinteye inkeke kurushaho ni ibicuruzwa by’ifunguro ry’abantu cyangwa amatungo. Kuko baruharwa bishakira inyungu nyinshi, rimwe na rimwe baravanga bagatubura ku buryo bubi cyane. Muramenye nta Gihugu cyangwa Abantu natunze urutoki, ariko nyine INZEGO ZIBISHINZWE zirabe maso. Kugenzura ibicuruzwa byinjira mu Gihugu cyacu ni urugamba rukomeye cyane!!!….

    ICYITONDERWA. Nzirikanye ibisobanuro nsanga muri iyi nyandiko, na njye ndasanga aba bacuruzi barengana. Nibarekurwe, nibiba ngombwa bajye baza kwitaba polisi, igihe ibakeneye….

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

  • Uru ni urucabana. Nibavuge uwabaranguje, nawe avuge aho yaranguriye,bityo kugeza kuri pirate.
    Babarekure vuba!

  • Police nikore iperereza neza kuko nange ndabizi nkorera business muri malawi ariko umushinwa uhari ateye ubwoba akantu ka original karasohaka ubundi nkamuha ka echancillon ubundi mu masaha make contineur yuzuye pirate ikaba irahageze,ariko bitabujije ko abandi bacuruzi babirangura batabizi rero police nikore akazi kayo

  • none se bana ba, ntimubona ko bigoye kumenya pilate na original?!

    RBS nayo ige ishishoza,igere hose.mwe muravuga ngo turapfuye?!ahubwo turaza gushira twese!ndabasaba kugera muri T-2000 maze mwirebere cotex bacuruza, musome warning iriho! ivuga ko izwiho kuba cause ya maternal cancer ku badamu ndetse na reprodactive harm, ibi byose byagaragaye muri carifornia.ibamo 14pcs ikagura 1000frws, naho iya supa ( de bonne qualité) ibamo10pcs ikagura 800frws!ugiye kuyigura rero ntabanze gusoma aba atwaye ibizamwica nyuma y’igihe.
    nibaza rero niba RBS yarabanje guceckinga ariya macotex (female pads)! nibafashe abanyarwanda ni cyo bagiriyeho, plz.

  • Niba Police yiyemeje kujya ifata abacuruza ibya Pirate, nijye mu maduka ya hano yose mu mujyi ifate abacuruza telephone dukunze kwita inshinwa, kuko hafi ya zose ziba zanditseho amazina nka Nokia, ndetse nandi ariko tukaba tubizi ko ari pirate, ariko bano bacuruzi rwose bararengana pe, nibaza nimpamvu banyujijwe kuri TV, vraiment ariya ni amakosa y ubiranguza ahubwo abe ariwe babaza aho yabikuye, ariko na Police igabanye gushyira abantu kuri TV kandi bashobora kuba ari innocent, urukiko nirwo rwakagombye kubyerekana apana police

  • banyakubahwa bayobozi bigihugucyacu,mugerageze gushishoza.mutarenganya abobacuruzi kukoikigaragara nuko nabo baranguye.ahubwo njyembona hakagonbye kurebwa abazikora. kuko ntawabona imariyamacye ngo arecye kuyirangura cyereka nibababadasora.

  • Uru ni urugero rwa service mbi zitangwa na police yacu! None se mu by’ukuri wambwira ko aba bacuruzi bazira iki? Nta kintu na kimwe kigaragaza ko aba bacuruzi bagize uruhare mu gukora izi karamu! Ahubwo babasaba bakabaha amakuru, maze uruganda rwa Bic rukaba rwakurirana abantu babiganira ibicuruzwa muri Uganda. Aba bacuruzi bagire igihombo, bagire no gufungwa urumva atari akarengane koko! Muzatubwirire Police ko kubona umupolisi ufite imbunda kuri buri foto isohotse mu binyamakuru bitagaragara neza plz. Ntabwo imbunda ari ngombwa, nongere ngo bigaragara nabi! Gufungwa niyo yaba ari amasaha make ni igihano gihabwa umuntu wakoze icyaha kiremereye, ese iwacu umuntu wakoze icyaha icyo aricyo cyose agomba gufungwa. Iki kibazo muzakimbarize Minisitiri w’Ubutabera. Iyo umuntu afunzwe hapfa byinshi.

  • nge ndakeka abayobozi bagasutamo babifemo uruhare kuko ibintu bitambuka babicunzegusa barabarenganya kuko baciriritse ubuse haruyobewe ikibazo cya ama contineur yaza frache disk yazamye batubeshya ngo bakazinyanyagiza mubantu mumihanda zimwe zazaga zifite 8GB,16GB,32GB….umukire wazizanye se ntibamuzi mwibuka groupe electrogene zazamye ngo zizongere ingufu none batangiye nogukura amabati kunzu ngo nayo ni pirate turagana he se kandi

  • Ese ikitari pilate mu Rwanda n’iki? ibintu byose ni Pilate rwose ,kuvuga original wazisanga Amerika na Europe,muzarebe imyenda ya magazin tugura,inkweto bita bodaboda, TV,RADIO, amarangi, amabati,ibikoresho bya Electronic, ipasi, frigo, cuisiniere etc….njye mbona ibintu byose muri Africa ari pilate. Polisi ireke kurenganya abanyarwanda,none se niba berekana ibyangomwa ko babiranguye Polisi cg Interpol na RBS bakurikirane ba nyir’ukubaranguza.uzi gufungwa uzira amaherere.

  • Mubareke bishakire ubuzima kuko sibo bakoze izo bic. kuko ibintu byose byabaye pilate. uzi kugura flash disk ya 32 GB, maze uko iminsi yicuma ikagenda igabanyuka ubunini bwayo, maze ugashiduka nta na document wa bikaho ngo byemere! ntabwo bizoroha

  • Kuki reta ifata abantu bacuruza ku mihanda bashaka ubuzima, bakareka abafite ibibazo mu mutwe aho bakabajyanye mubigo bishinzwe kubavura? ni ibbazo kabisa

  • IGITEKEREZO CYANJYE NUKO ABO BANTU BARENGANA NIBA BASHAKA(POLICE)ISHAKA KWAMAGANA PILATE IHERE MUBIKORWA ABASHINWA BAZANA MU RWANDA,GERA MURI T2000,IBIRIMO BYINSHI NI PILATE,NIYO MPANVU BIGURA MAKE?REBA PHONE ZABO UBWO SE BO KUKI BATABAHANA RUBANDA RUGUFI RUGAFATWA KD NABO BATANGA IMISORO MAN,IBYO SE NIBIKI,IMISORO ABA CHINA BATANGA ISA NI Y`UMWANA W`URWANDA,BABAREKE KUKO BYINJIYE MU RWANDA BAREBA BABIBAZE IKIGO GISHIZWE KUZUZA UBUZIRA NENGE.

    • Ketty you are right 100%, iki gitekerezo utanze ni cyiza kandi nanjye ndumva ari uko byakagombye kugenda.

  • ku bwanjjye abacuruzi bararengana niba ibintu biba byanyuze mu kigo gishinzwe ubuziranenge ku kuki bibazwa abacuruzi,ngo abagabo bararya…………

  • yemwe ikigo gishinzwe ubuziranenge(RDB)nabo kabananiye
    kuki bo babyemeye kandi babonako ntabuziranenge?rero abo bantu barazira ubusa kuku kuva kera zahozeho.sinzi aho mwari muri da.

Comments are closed.

en_USEnglish