Kigali- Ku munsi w’ejo kuwa 22 Gashyantare saa cyenda n’igice (15h30) z’amanywa, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batanu (5) bakurikiranweho kwiba mudasobwa 16 z’ ishuri rya La COLOMBIERE ribarizwa mu murenge wa Kacyiru. Aba bagabo batanu bafatiwe mu mudugudu wa Nyakabungo umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, bagerageza gucikana izi mudasobwa zizwi […]Irambuye
Roma 22 – 02 Mu nama ya 35 yateguwe na IFAD, umuryango mpuzamahanga wo guteza imbere ubuhinzi, President Kagame yavuze ko ubuhinzi buciriritse aribwo butunze imiryango myinshi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, bityo ko aba bahinzi bakwiye kwitabwaho kugeza ku muhinzi muto cyane. Muri iyi nama, higwaga cyane cyane ku buryo umuhinzi muto yagira […]Irambuye
22 Gashyantare – Umuyobozi w’ishyirahamwe r’yibigo by’ubwishingizi n’ibigo by’imari muri Africa uri mu ruzinduko mu Rwanda, na Ministre w’Intebe Dr Habumuremyi basabye abafite ibi bigo kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Muri iyi nama yaberaga mu ngoro ya Ministre w’intebe Protais Ayangma Ayang uyu muyobozi ku rwego rwa Africa, yavuze ko niba Leta y’u Rwanda […]Irambuye
Nubwo u Rwanda ruri gutera imbere ku buryo bushimishije, umukuru w’igihugu akavuga ko abantu bakwiye kwishakamo ibisubizo, bamwe bo baracyabishaka mu bandi basabiriza ku mihanda. Abatuye mu mijyi itandukanye mu Rwanda rimwe na rimwe usanga bajya impaka ku bantu basabiriza, bibaza niba ari ingeso, niba ari ubunebwe, niba ari uburwayi bwabazonze butuma ntacyo bikorera, niba […]Irambuye
Inteko y’abunzi mu kagaki ka Nyabagengwa, umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, nyuma yo guterana kuri uyu wa kabiri tariki 21 yategetse abagabo batanu bariye imbwa ebyiri n’ihene imwe bya Gatera Jean Bosco kumwishyura miliyoni imwe y’amanyarwanda. Habinshuti Emmanuel, Hagenimana James, Nzakizwanimana Yofesi bita Mabuye, Ndagijimana Alexis, Nzabihimana Alphonse nibo barezwe na Gatera kumurira […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu ahagana saa tatu za mugitondo intumwa ya rubanda Tharcisse SHAMAKOKERA yitabye Imana mu bitaro by’umwami Faycal azize uburwayi bw’ibihaha. Nyakwigendera SHAMAKOKERA w’imyaka 68, yinjiye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu Ukwakira 2008 avuye mu ishyaka rya FPR. Shamakokera Tharcisse mu gihe yari mu buhungiro muri Uganda n’Uburundi yarakoze umurimo wo […]Irambuye
21 Gashyanyare – Kuri uyu wa gatatu saa 12:15 z’amanywa nibwo President Kagame aza kuba atanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga yiga ku buhinzi n’ihindagurika ry’ikirere ibera i Roma mu Ubutaliyani, akaza gukurikirwa n’umuherwe Bill Gates afatanyije n’umufasha we Melinda Gates. Muri iyi nama ya 35 yateguwe na IFAD, umuryango mpuzamahanga wo guteza imbere ubuhinzi, President Kagame […]Irambuye
Abayobozi b’ibigo bya Leta, bafite aho bahuriye no gusinya ku masezerano mu gutanga amasoko ya Leta kuri barwiyemeza mirimo, bigira impuguke mu byamategeko ariko nyuma bakagaragarwaho n’amakosa,bari mu bakururira leta imanza zidashira. Tharcisse Karugarama,minisitiri w’ubutabera yabitangaje kuri uyu wa kabiri munama n’abayobizi b’ubutegetsi n’imari hamwe n’abagenga b’ingengo y’imari mu bigo bya leta. Minisiteri y’ubutabera yerekanaga […]Irambuye
Iyo Leta igiye gutanga isoko habaho ipiganwa, abahatanira isoko hemerewe buri wese ubigaragariza ubushobozi yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Mu masoko ajyanye n’ubwubatsi, ibintu bisa n’ibyahinduye isura, abapiganwa bitaye ku nyungu zabo cyane kurusha gukora ibyemeranyijwe. Bimenyerewe ko hafatwa uwaciye make, ubu hari abaca amafaranga macye cyane kugeza n’aho imirimo itinda cyangwa ikaba yanananirana, ariko bo […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere ahagana saa tanu z’amanywa nibwo ikigo cy’itangazamakuru cya ORINFOR cyakatiwe amashanyarazi na EWSA, ibi bikaba byatumye abakozi bakorera ahandikirwa IMVAHO NSHYA badakora kuri uyu wa mbere, bityo IMVAHO isohoka buri munsi, ikaba kuri uyu wa kabiri itazaboneka ku isoko. Ibi byabaye nyuma y’uko ORINFOR ibereyemo ibirarane ikigo gitanga amazi n’amashanyarazi cya […]Irambuye