Mu 2013 – 2014 u Rwanda ruzahagararira Africa muri UN Security Council
Louise MUSHIKIWABO,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, yatangaje kuri uyu wagatatu ko u Rwanda rwatanzwe n’ibihugu 12 byo muri Afurika y’uburasirazuba kubihagararira mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano,ariko rukazaba runahagarariye umugabane w’Afurika muri rusange.
Ibi yabitangaje ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y’ibikorwa bitandukanye by’iterambere bihuriweho n’ibihugu by’Ubuhinde n’u Rwanda we na Hon PRENEET Kaur Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Ubuhinde.
Igihugu cy’Afurika y’Epfo,ubu nicyo cyari gihagarariye umugabane w’Afurika mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, ariko nacyo cyaratanzwe n’ibihugu byo karere k’Afurika y’Amajyepfo.
Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba kakaba kari kagezweho mu gutanga igihugu kigahagarariye muri aka kanama kuva mu mwaka utaha wa 2013-2014.
Louise MUSHIKIWABO avuga ko ibihugu byo muri aka karere uko ari 12, byemeye gutanga u Rwanda ngo rubihagararire, gusa akavuga ko bizarenga guhagararira akarere ahubwo bigafata umugabane wose w’Afurika.
Kuba u Rwanda kandi rwabona icyicaro mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi,byanemejwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika mu nama iherutse kubera ku cyicaro cyayo muri Etiyopiya.
Amatora yo kwemeza u Rwanda akaba agomba kuba muri Nzeri uyu Mwaka hanyuma muri Mutarama umwaka utaha, u Rwanda rugafata ikicaro mu kanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’abibumbye.
Ministre Louise MUSHIKIWABO avuga ko u Rwanda ruzahesha agaciro Afurika mu muryango w’Abibumbye kandi rukanagaragaza ubunararibonye mu kwiyubaka nyuma y’uko rwibohoye. MUSHIKIWABO ati:″Muri 2014 hazaba hashize imyaka 20 u Rwanda rwibohoye, bityo uzaba ari umunsi mukuru ukomeye kandi n’ikintu kiza k’u Rwanda. Bityo tuzerekana by’umwihariko ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwiyubaka, tunaheshe ishema umugabane wa Africa″.
Ministre MUSHIKIWABO na PRENEET Kaur, Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Ubuhinde, basinye amasezerano yo gushiraho komisiyo ihoraho izahya ifasha mu mikoranire n’ibihugu byombi. Amasezerano ku mishinga yo guha amashanyarazi ibigo by’amashuri 35 hamwe no guteza imbere uburezi.
NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM
0 Comment
Guhagararira cg kudahagararira Africa muri UN security Council ni kimwe. Ibyemezo bifatwa biba bizwi. Iyo bitarengera inyungu z’ubwoko bw’imana (Yahudi)cg inyungu za Uncle Sam/NATO ntabwo bifatwa.
Waste of time.
You probably right, unfortunately!!!
Ubu se Israel iramutse ishatse kurasa cg kwicisha inzara uwo yita umwanzi wayo mwumva Mushikiwacu (wabo)hari icyo yavuga????
Courage.
Nizere ko US/NATO iramutse ishatse nko guhirika umwe mu ba president ba Africa Mushikiwabo azashyiraho VETOOOOOOOOOOOOOOOOOO.
wapi sha ntayo yashiraho, bo baparticipa mu gufata icyemezo by’ibintu byoroheje gusa!!
ibihungu by’afurika biba biri UN Security Council aba ari udukingirizo kuko baba bahari ari ukurebera gusa, ntamugambi n’umwe bashobora kuburizamo , mugihe biriya bihungu bifite Veto baba babyemeje!!
Ibyo nibyo kwishimirwa ese icyo abandi batakoze kuki twe tutabikora?nti mu kisuzugure bravo rwanda and thanks to God.
Ndumva hagomba gukorwa ibishoboka nyuma ya Ban Ki Moon umunyarwanda akaba SECRETARY wa UN
Ntamuvumbyi ugira ijambo,ibyemezo bifatwa mbere yuko inama iba,hanyuma natwe tukicinya icyara ngo twateye intambwe,byahe byokajya ko aho bukera bazakomeza bakajya budukiza president umwe umwe wa Afurika kugera igihe bazabarangiriza,natwe dukanuye amaso ngo turi gufata ibyemezo! Muransekeje!
Bravo Rwanda goverment, kuko gukomeza kubona ibyicaro mu miryango mpuzamahanga ninyungu zacu twese kandi bizatanga amahirwe menshi kuri buri munyarwanda ndetse no kutavugerwa cg kutarenganwa nandi mahanga. Ahubwo Imana ishimwe cyaneeeeeeeeeeee!!!!!!!!
Ariko se Emy,Davis, Abdullah,musanga mur’impuguke cyane muri politike y’umuryango w’Abibumbye,kuruta MINAFET wacu cga ibihugu byose byahisemo u RWANDA kubihagarira UN SECURITY COUNCIL.twimakaje amahoro na democratie iwacu nicyo bivuga,tugomba rero no kubikwiza isi yose.Naho ibya droit de veto ntawe utabisobanukiwe.Ubu se niba KADHAFI yaritahiye kuriya CHINE yarabyishimiye se?Iyo veto se ntiyifite?Urebe ubugoryi bwanyu,ninde wababwiye ko Mushikiwabo cga indi ntumwa zazoherezwayo baba bajyanywe no gufata ibyemezo bikuraho aba presidents b’AFRICA?Twe tuziko ari ntambwe turimo gutera ,kdi ONU Tuyimazemo igihe,muzabaze Dr AISA KIRABO icyo apfana na Ban ki Moon,ubwo muzisubiza.
Ndakosora Emy ntabwo ar’inyangabirama muzo nifuzaga gusubiza kur’ubwoburozi bwa comments ngo banditse nabo Emy ihangane kandi urintwari,nabwiraga nkaba RICHARD,DAVIS n’ABDULLAH.
Kwisubiza inyuma nayo ni indwara.
Bravo Rwanda
Comments are closed.