Abanyereza umutungo wa Leta basabiwe kwirukanwa no gushyirwa mu nkiko
Kuri uyu wa kabiri inteko ishinga amategeko ibinyujije mu kanama ko gukurikirana imikoresherezwe y’umutungo wa Leta, yasohoye raporo isaba ko abakozi ba Leta bagaragaweho gukoresha nabi umutungo wa Leta birukanwa ndetse bagakurikiranwa mu nkiko.
Iyi raporo igaragaza ko mu bigo 315 bya Leta 104 byagaragaweho amakosa y’imicungire mibi y’imari ya Leta ku rwego rwo hejuru.
Ahagaragaye amakosa menshi no kunyereza umutungo hakaba ari mu gutanga amasoko bidaciye mu mucyo cyangwa mu kigo kibishinzwe.
Aka kanama kakaba kandi karakoze ubushakashatsi gahereye kuri raporo zishyikirizwa Umugenzi mukuru w’Imari ya Leta.
Bimwe mu bigo bya Leta, Minisiteri ndetse n’uturere byagiye bigaragarwaho amenshi muri ayo makosa ndetse bikanabisabira imbabazi. Ariho aka kanama gahera gasaba ko abagaragaweho amakosa bitajya birangirira mu mbabazi gusa, ko ahubwo bakwiye kubiryozwa.
Mu bihano byihutirwa ku bagaragaweho amakosa, aka kanama kasabye Ministeri y’Abakozi ba Leta guhita ihagarika abo bakozi, hanyuma bagakurikiranwa kugirango bishyure ibya Leta.
Aka kanama kasabye Minisitiri w’imari n’igenamigambi kuba yatanze raporo ku byemezo n’ibihano byafatiwe abakozi ba Leta bagaragaweho gukoresha nabi umutungo wa leta.
Ibyagaragaye muri iyi raporo byemeranyijweho n’abacungamari b’ibigo byakoreweho igenzurwa, ndetse inemezwa n’umugenzuzi w’imari wa Leta.
Mbere yo gushyikiriza ubutabera abakekwaho amakosa yo kunyereza umutungo wa Leta, Umushinjacyaha wa Leta akaba azajya abanza gukusanya ibimenyetso bifatika.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
oya nibyo bakurikiranwe kandi bishyure ibyo leta
Abo barunyunyuzi nibahanwe kuberako bashira imbere inda zabo aho gufatanya n`abandi banyarwanda kubaka igihugu.
n`abanzi biterambere bafite ingengabitekerezo ;tubafatirane bashobora no gutoroka igihugu bitwajeko barengana.
amasiha rusahuzi
Nibyo koko abanyereza umutungo wa Leta bahanwe ariko inzego z’ibanze zihora zitotomba ngo amakosa akorwa n’abacunga imari bayaterwa n’inzego zibakuriye bakaryozwa ibintu abandi bigaramiye kandi wabangira bakavuga ngo ni insubordination
Hajye habaho gushishoza mu gufata ibyemezo
Mubahagarike rwose kugirango n’abandi bibabere isomo.
ntibakitwaze ngo nubushobozi buke oya ahubwo nugukora amakosa babishaka ngo babone uko banyereza umutungo wa leta.bravo kuri iyi commission.
Rwose nibakurikiranywe babere abandi urugero erega bamenye ko na Mubarack ndetse na Bgagbo nabo nuko banyerezaga umutungo wa leta ariko birimo kubagaruka.
Guhana abanyereza umutungo wa Leta ni ngombwa, ariko rwose Inteko ntiyirengagize ko igihe cyose umuntu atarahamwa n’icyaha aba ari umwere; nta mpamvu rero y’uko abakozi ba Leta bakekwaho ibyaha byo kunyereza Mifotra yakwihutira kubahagarika, ubwo se twaba turengera dute umuryango, no no nabo bajye bacisha mu gaciro kandi abakozi ba Leta uragira se ngo nibo banyereza kurusha abayobozi?muzajye mu bigo bya Leta, mu mishinga ikorana n’amashyirahamwe, ,,, mwirebere; ahubwo His Excellence azashyireho cellule specialisee ye bwite niba itabaho. Tureke kumuvangira kabisa.
Abadepite bazajye no kureba ibyitwa ngo ni urgent (urgence) bihora mu nzego za Leta, za ministeres nka mijespoc,birakabije hanyuma ikitwa urgence bakivane mu nzira kuko ibisobanuro byo ntibibura, burya abajura bahorana amayeri menshi; n’ubwo ba ministers n’abayobozi b’ibigo bavanyweho gestion y’amasoko, baracyabyivangamo,ba SG bo ntuvuge, sha ruswa ni ibe urugamba rwa buri wese.turugarijwe mu mitangire ya serivisi birakabije lenteur yayo.
reka mare impungenge uriya wavuze ngo Mifotra ntibahagarike!! birakwiye ko bahagarika igihe cyose hagikorwa iperereza, kuko ntiwaba ukeka ho umuntu kunyereza umutungo wa Leta ngo akurikiranywe kandi agikora waba ibyishe byose kuko ashobora kunereza arenze ayo wamuregaga kuko utamuhagaritse yaba igifite ububasha!!!!!
Iyo wumva ibyo byemezo byafashwe cyane iyo utari involved muri byo ushobora kugirango ibintu byaracitse! hari uwavuze ikintu cya “urgence” nibyo byonyine byibera mu nzego za Leta kandi biba byaturutse hejuru hagatangwa order kandi igomba gushyirwa mu bikorwa,ubwo abakozi bo hasi bakajya kwitaba bagasobanura ibyo batazi. muri make abanyereza umutungo bashobora kugera kuri0.0001% ibindi ni procedures zidakurikiza amategeko gusa kubera birihutirwa navuze haruguru.Abantu bo hanze rero ntitukabone raporo nk’iyo iba yakozwe ngo twumve ko ibintu byacitse.
Comments are closed.