Kabaya: Bus yabagushije bajya kwakira President Kagame hakomereka 76
15 – 02 – 2012 Saa Moya z’iki gitondo, imodoka ya Bus ya ONATRACOM yahagurutse ku gacentre ka Kabaya itwaye abaturage benshi bajyaga kwakira President Kagame, ujya gusura akarere ka Ngororero kuri uyu wa gatatu, yakoze impanuka abagera kuri 76 barakomereka.
Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Musonera Alexandre, abari aho yaguye batangarije UM– USEKE.COM ko yacitse feri (Frein) maze igwa igaramye aho bita “Mu Kinyanda” mu murenge wa Kabaya akagari ka Gaseke.
Umwe mu bakozi b’Ibitaro bya Kabaya utashatse ko twandika amazina ye, yabwiye UM– USEKE.COM ko abagera kuri 76 bahise bagezwa ku bitaro bya Kabaya, 6 muri bo bakaba bakomeretse ku buryo bukomeye kuko bahise boherezwa ku bitaro bya Kaminuza i Kigali, CHUK.
Kuri uyu wa gatatu, President Paul Kagame arakirirwa ahitwa i Muramba mu karere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba, biteganyijweko agirana ikiganiro n’abaturage benshi bari buze kumwakira.
President Kagame akaba asuye aka karere mu rwego rwo kuganira n’abaturage ndetse n’abayobozi, muri aka karere kari mu tutaritwaye neza mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Photos: Mugabo JN
Jean Noel Mugabo
UM– USEKE.COM
0 Comment
Mana we nibihangane rwose kandi imana niyo nkuru barakira bose nibyo tubifuriza.
sorry!! for that situation!!!
Mu izina rya yesu barakira bose! dukomeze tubasengere ahubwo bakire vuba bage kwirebera Perezida.
olala, uwiteka abakize, erega satani arwanya ibyiza. baribagiye kwirebera perezida wabo yaje kubasura ibaze nawe koko.
Job 42:1 yaravuze ngo nzineza ko uwiteka ashobora byose kandi ntacyabasha kurogoya imigambi ye yose. satani akorwe ni soni, bakire in Jesus Name
Amen, Amen…
abakomerekeye muri iyo mpanuka tubifurije kurwara ubukira
Imana ibatabare umugambi wa satani uburizwemo ,kuko nu bundi yaratsinzwe,nuko atumva .
Birambabaje cyaneee gusa imana ibaha kwihangana kandi buriya wasanga hari nadafite mituel ubona iyo babanza bakamwiyakirira dore ko hari nabataramubona
ariko rero umubyeyi wacu ajya agira urukundo n’impuhwe wabona agiye kubasura kandi bagira mirale bagakira vuba.
Birababaje rwose,kuko bari bagiye kwirebera kagame wacu. Imana ibahe iruhuko ridashira
Ariko subwo wowe uzi gusoma kweli?
Bati imodoka za ONATRACOM zirashaje Leta yanze kuzikoresha nabo bakirirwa bazitaramo abaturage!!! Ubu se dutandukaniye he na Kongo itwara abaturage mu ndege zishaje zihora zimena abntu amanywa n’ijoro, mu kwiyamamaza kwa President wa Rep. i Nyamagabe FUSO yamennye abaturage bacikagurika imitwe n’amaguru turaceceka. None se bizakomeza gutya koko. Ndabona ari ngombwa ko abaturage bashakirwa ubundi buryo bagezwa aho President ari bujye batagombye gupakizwa nk’amakawa! Dukeneye ubuzima
Imana yakoze gukinga akaboko. Gusa duhore twiyeza
yooyooooooo Imana ibarinde rwose ntihagire numwe utuvamo. arki satani ashakiki koko, yatuje ko igihe cye kigiye kurangira.
Ikibababaje nuko Trafic police yirirwa ifata izindi modoka habe ye niyapfuye kinyoteri bakayica ibyamirenge, none iza onatracom zimaze kubora zihora zibacaho bazirebera ngo nuko ari izareta habe no kuzihagarika, none se ko zikomeje kumara abaturage, iyo police ishinzwe umutekano wabantu ikaba irebera uko ziri koreka imbaga, ubwo irabona irimo yuzuza inshyingaho yahawe? Trafic police niyisubireho naho ubundi yaba ikoresheje injustice.
ikigaragara nuko nuriya muhanda nta traffic police ufite zihagijeguhera rubavu kugera muhanga kandi uriya muhanda ufite ingusho nyinshi.So,Bihangane turabazirikana!
ariko peter ubwo uba wandika comment wabanje gusoma? uravuga ngo Imana ibahe iruhuko ridashira se wumvise ko bapfuye?? urahubuka ntuzongere.
Bariya kubasura no kureka nikimwe kuva u rwand rwitwa rwanda abaperezida bose ntanumwe ubakunda ngororerowe genda waragendesheje.ngaho tuzareba amaherzo
Imana ibe hafi ya mwese abahuye niyi mpanuka,bibaho ko sekibi yitambika mu byiza tuba twateguye ariko inkunga y’amasengesho yacu ntiribupfe ubusa.
Satan ngo yaje kwiba, kwica no kurimbura ariko yaratsinzwe tu, reka tubasengere bagenzi bacu Imana ibakize ikoresheje abaganga babiteho, Naho shenge bari baje kubonana numuyobozi bitoreye mu minsi ishize. Imana ibakize pe tuzatanga amashimwe menshiiiiiiiiiii
Mwihangane
Ariko se mwakagira Rurema mwe!! Munyana uriya ni umunyarwanda? hari umuntu wigeze kutubwira aho atuye nkagira ngo nibura yarabibonye arikosora, Nygasani nzaba ndeba aba banyarwanda.
Bihangane kuko muri yisi bibaho
Imana izabakiza.
BIHAGANE MUBABARE BWABO NATWE NUKUBASENGERA
Comments are closed.