Juvenal Rugambarara wahoze ari burugumestre w’icyahoze ari komini Bicumbi yarekuwe ku itegeko ry’umukuru w’urukiko rwa Arusha Khalida Rachid Khan bimenyeshwa Leta ya Benin yari imifunze na Leya y’u Rwanda aho yakoreye ibyaha nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Hirondelles. Rugambarara wari ufungiye muri gereza ya Cotonou muri Benin, yakatiwe imyaka 11 y’igifungo mu Ugushyingo 2007, yari yaratawe […]Irambuye
Kera ibi ntibyavugwaga, byari ibisanzwe ko umuntu yica inyamaswa mu nyungu ze. Ubu ni ikizira, kubera inyungu zifite mu buzima bw’ibihug n’ababituye. Mu cyumweru gishize inzovu n’ingagi byasanzwe byishwe mu bice bya Parc ngari y’Ibirunga ihuriweho n’u Rwanda, DRCongo na Uganda. Iyi ngagi umurambo wayo wasanzwe mu mutego yari yatezwe naba rushimusi mu gice cy’Ibirunga […]Irambuye
Urubanza rwa Ingabire Victoire ruzasubukurwa muri uku kwezi i Kigali. Abo mu muryango we n’abandi bamushyigikiye mu Ubuholandi batangiye kuri uyu wa kane kujya mu mihanda bavuga ko arengana. Kuva kuri uyu wa kane na buri wa kane w’ibindi byumweru ngo bazajya bajya mu muhanda aho umuryango we utuye hitwa Zevenhuizen, bambaye ibara ry’iroza. Lin […]Irambuye
“Bizamusaba gutanga amikoro ye kugirango aburanirwe n’abanyacanada we yifuza” ni ibyatangajwe na Martin Ngonga Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda. Ni nyuma y’aho umuryango wa Leon Mugesera wanditse usaba ko Leta y’u Rwanda yatanga ubushobozi bw’amafaranga kuri Leon Mugesera kugirango abashe kwishyura abunganizi yifuza bo muri Canada mu gihe urubanza rwe ruzaba rusubukuwe muri Mata uyu mwaka. […]Irambuye
Kigali, 9/2/2012 – Muri Hotel Chez Lando i Remera hatangijwe ku mugaragaro umushinga mushya wiswe “EJO HEZA” n’umushinga uzajya ufasha abaturage mu kwitezimbere mu bukungu no mubuzima binyuze mu kigega cy’abanyamerika cyo gutera inkunga ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (USAID) Abaturage bo mu turere 8 nibo bazafashwa, ibintu byingenzi uyumushinga uzibandaho n’ukuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kuzamura […]Irambuye
Inama yaguye y’umuryango mpuzamahanga wo guteza imbere ubuhinzi (IFAD) izaba tariki 22 na 23 Gashyantare 2012, izahuriramo abantu bakomeye bazavuga ahanini ku ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi. President Kagame n’umuherwe Bill Gates ni abatumirwa bazavuga ku ngaruka z’ihindagurika ry’ikirere, amapfa, kuzamuka kw’inyanja (increasing sea Level), n’ibindi bifite ingaruka ku buhinzi butunze […]Irambuye
Bamwe mu batuye Akarere ka Nyagatare barinubira igiciro cy’inyama kimaze kuzamuka, bikaba ngo byaratumye benshi bigomwa akanyama ku mafunguro yabo. Abatuye mu murenge wa Gatunda batangarije Newtimes dukesha iyi nkuru ko, ubu bibasaba kugurisha ibiro 15kg by’ibishyimbo kugira ngo babashe kwigondera ikiro kimwe cy’akaboga. Aime Rutikanga w’i Gatunda ati: “ Urebye ibyo guhaha inyama twabivuyeho, […]Irambuye
7 Gashyantare 2012 – Muri Serena Hotel herekanywe ibyagezweho n’ikiciro cya kabiri cya gahunda ya Leta y’iterambere no kurwanya ubukene, EDPRS II (Economic Development and Poverty Reduction Strategy) Imbere ya President Paul Kagame n’abatumirwa binzego zitandukanye, Ministeri y’Imari n’igenamigambi n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare nibo bagomba kubyerekana. Ministre John Rwangombwa yagaragaje ko mu myaka itanu ishize (2005-2010) […]Irambuye
Kuva tariki ya 29 Nzeri umwaka ushize hatangajwe abatsindiye gukora mu karere ka Nyarugenge ku myanya itandukanye yari ikenewemo abakozi, kugeza ubu abatsinze ikizamini bagera kuri 94 mu barenga 4000 bari bakoze ikizamini, baracyari mu gihirahiro niba imyanya batsindiye bazayihabwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko bwatinze kubashyira mu myanya batsindiye kubera ko komisiyo y’abakozi […]Irambuye
Ikinyamakuru the eastafrica cyakoze icyegeranyo ku buryo ubuyobozi muri Africa yose bukurikiranye mu miyoborere, iterambere n’ibini. Iki cyegeranyo kigaragaza uko aba president b’ibihugu byose bya Africa bitwaye imbere y’ibibazo by’imiyoborere, demokarasi, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ruswa, n’iterambere ry’umuturage mu mwaka ushize wa 2011. Mu gukurikiranya ibihugu hakurikijwe ibintu nka bitanu, kimwe kimwe gihabwa amanota. Mu byakurikijwe ni; […]Irambuye