Digiqole ad

Abakuru b’Inteko z’ibihugu bivuga Igifaransa muri Africa bateraniye mu Rwanda

Kuva kuri uyu wa kane mu ngoro y’inteko ishingamategeko ku Kimihurura, hateraniye inama ya kane y’abakuru bahagarariye inteko nshingamategeko zo mu muryango w’ibihugu bivuga igifaransa muri Africa.

Abakuriye inteko zishinga amategeko bo mu bihugu 14 byitabiriye
Abakuriye inteko zishinga amategeko bo mu bihugu 14 byitabiriye

Mu gufungura iyi nama yitabiriwe n’ibihugu 14, Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien HABUMUREMYI, wafunguye iyi nama, yasabye abari aho gufatira muri iyi nama ibyemezo bishimangira umuco wa demokarasi muri Africa no gushakira ibisubizo ibibazo by’abanyafurika.

Inama y’ihuriro ry’inteko zishingamatege zo mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ibereye  mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu myaka 45 imaze ishinzwe.

Abayiteraniyemo bazasoza imirimo yayo kuri uyu wa gatanu, basuzumira hamwe uruhare rw’inteko zishinga amategeko mu guteza imbere imiyoborere myiza.

Minisitiri w’intebe, Pierre Damien HABUMUREMYI ati:″u Rwanda rufata imiyoborere myiza nk’imwe mu nkingi zibanze zo kubaka iterambere rirambye″. Akavuga ko muri iyi nama bawiye kureba uburyo ibi u Rwanda rwiyemeje byashimangirwa n’ahandi hose muri Africa.

Bamwe mu bitabiriye
Bamwe mu bitabiriye

Hon Marc Chritian Kabore, wo muri Burkina Faso akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’inteko nshingamategeko zo mu bihugu bivuga igifaransa muri Afurika, yavuze ko isi ifite ibibazo byo mu ngeri zitandukanye. Kugira ngo bikemuke hagasaba ubuyobozi bufite ubushobozi ,bugashakira ibisubizo ibyo abaturage bakomeje kwifuza ndetse no kubizeza icyerekezo kiza cy’ejo hazaza.

Chritian Kabore ubwo yabwira bagenzi be yagize ati:″ni abahe bandi atari abagize inteko zishinga amategeko nk’uko turi, bashobora kuzana demokarasi nk’uko ihora iharanirwa?”

Iyi nama y’abagize inteko zishinga amategeko mu bihugu bivuga igifaransa muri Afurika,ifite insanganyamatsiko yo guteza imbere imiyoborere myiza muri Afurika. Ibaye ikurikira ibyemezo biherutse gufatwa n’inteko nshingamategeko y’u Rwanda, byo gushyikiriza inkiko abagaragaweho gucunga nabi umutungo wa Leta.

 Marc Chritian Kabore, umuyobozi w'ihuriro ry'inteko nshingamategeko, zo mu bihugu bivuga igifaransa muri Africa
Marc Chritian Kabore, umuyobozi w'ihuriro ry'inteko nshingamategeko, zo mu bihugu bivuga igifaransa muri Africa

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • None se ko ibifaransa twatandukanye nabyo,abo baje gukorera inama iwacu kabuki! Ko mbona se amashuri y’igifaransa twayakuyemo abana bacu mukaba mukigarura ibi ni ibiki bahu!

    • Nta gihe indimi zidakenerwa ; ni ngombwa kumenya indimi zose

      • ok

  • What? None se aba baje iwacu ni bazima? Twamaze guca igifaransa. Keretse niba baje kwiga uko nabo bazagica iwabo.

  • Indimi ni ingenzi cyane Muri iyi si.Si nzi niba hari utazi umumaro wazo. Bishobotse wamenya izibaho n’izizabaho zose. Woe uvuga ko igifaransa twagiciye wongere ube update ntabwo cyaciwe.

  • NI BYIZA KO BIBEREYE IWACU. NIBWIRAGA KO IGIFARANSA CYACIWE, BURYA SI KO BIMEZE (MVUGA IGIFARANSA N’ICYONGEREZA KDI NUMVA MBYISHIMIYE KUKO MBIVUGA NEZA BYOMBI. BURYA UGIZE AMAHIRWE WAMENYA INDIMI NYINSHI. KUVUGA RUMWE NI INZITIZI (CYABA IGIFARANSA CYONYINE, NI INZITIZI, CYABA ICYONGEREZA CYONYINE NI INZITIZI, MURI MWESE NTAWE UBA AFITE ICYO YIRATA)

Comments are closed.

en_USEnglish