Digiqole ad

Kutagisha inama biri mu bikururira Leta Imanza zidashira – Karugarama

Abayobozi b’ibigo bya Leta, bafite aho bahuriye no gusinya ku masezerano mu gutanga amasoko ya Leta kuri barwiyemeza mirimo, bigira impuguke mu byamategeko ariko nyuma bakagaragarwaho n’amakosa,bari mu bakururira leta imanza zidashira.

Karugarama yagaye abatanga amasoko mu buryo butemewe n'amategeko
Karugarama yagaye abatanga amasoko mu buryo butemewe n'amategeko/Photo file

Tharcisse Karugarama,minisitiri w’ubutabera yabitangaje kuri uyu wa kabiri munama n’abayobizi b’ubutegetsi n’imari hamwe n’abagenga b’ingengo y’imari mu bigo bya leta.

Minisiteri y’ubutabera yerekanaga amwe mu makosa akunze gukorwa mu gutanga amasoko hamwe no kwerekana uburyo byakwirindwa.

Minisiteri y’ubutabera yagaragaje ko hari ibibazo mu gutegura amasoko ya Leta kuko hari abatubahiriza itegeko riyagenga.

Mu masezerano asinywa ngo amwe n’amwe aba atujuje ingingo zose zakwifashishwa mu kayashyira mu bikorwa cyangwa se gukemura ibibazo bishobora kuyavukamo. Amakosa anaboneka mu masoko yitwa ko yihutirwa kandi ngo ntategeko riyateganya, kimwe no guha isoko barwiyemezamirimo batabifitiye ububasha. Gusa ariko ngo hari ibikorwa bidindira kuko Leta yatinze gutanga amafaranga.

Mu mpamvu zigaragazwa kuba intandaro y’amakosa mu gisinya amasezerano y’amasoko ya Leta, Tharcisse Karugarama avuga ko harimo abakozi baba badashoboye kandi biyita ko babizi byose, bityo bigatuma batagisha inama ngo hatagira ubafata nka rubanda rugufi.

Karugarama agira ati:″impamvu n’uko hari abadashoboye(Incopentence),abigira impuguke(Experts) hamwe n’ababa bashaka ko hatamnenyekana uko byagenze kubera izindi nyungu,zirimo na ruswa″.

Mu gukumira amakosa mu gutanga amasoko, anakururira leta imanza zidashira, Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko abayobozi mu kuyasinya, bakwiye kuyashyiramo ingingo zibarinda kujyanwa mu nkiko hamwe no kugisha inama izindi nzego.

Isabelle Karihangabo,intumwa nkuru ya Leta ifite mu nshingano zayo gutanga inama ku byerekeranye n’amategeko, avuga ko abatanga amasoko bagomba kubahiriza itegeko kandi no gusaba inama mu nzira ziteganywa n’amategeko.

Inteko ishinga amategeko ibinyujije mu kanama ko gukurikirana imikoresherezwe y’umutungo wa Leta, nayo iherutse gusohora  raporo isaba ko abakozi ba Leta bagaragaweho gukoresha nabi umutungo wa Leta birukanwa ndetse bagakurikiranwa mu nkiko.

Raporo yagaragazaga amakosa menshi no kunyereza umutungo mu gutanga amasoko bidaciye mu mucyo cyangwa mu kigo kibishinzwe.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • None se ko iyi nama Minijust yayitumiyemo abantu batarebwa bwa mbere n’ishyirwa mu bikorwa ry’amaseserano iyo habayeho contrat runaka.

    Dore abari bakwiye kuyitumirwamo bireba:

    – Ushinzwe amasoko (Procurement Officer);
    – Ushinzwe gucunga ibikoresho (Logistician);
    – Ushinzwe kwishyura ( Budget Officer cg hamwe Accountant);
    – Ushinzwe Imicungire y’abakozi (Human Resources Manager kuko nawe ashyira mu bikorwa amasezerano cyane cyane ajyanye n’akazi;
    – Ushinzwe Gutanga Inama mu mategeko kuko ni ubwo aba yarabyize mu ishuri aba akeneye guhugura.

    Ikindi ni uko Minijust iba igomba kwitondera kuvuga abagomba kwitabira inama kuko structure ntiziba ziteye kimwe muri buri institution. Ubutaha bavuga ngo , hazaze umubare runaka, ufite aho uhuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

  • si ibi gusa kuko hari abayobozi b’ibigo bya leta baabona mu kigo bayobora hari abashobora kuvuga ibyo abayobozi bakora ubwo bagahita babishyiramo, umuyobozi agasaba abandi bafatanya amafuti kumufasha kwikuraho abo bantu nko guhabwa mutation, wakurikira neza ugasanga mu byo bashinjwa harimo na ruswa murizo ngezo zose yifashisha

    • guhabwa “mutation”?

      ko utavuga kukwima “mission” ????

      NTIBYOROSHYE!!!!

  • BRAVO MINIJUST !!!

  • BENE DATA MFITE IKIBAZO HARI ABASENGA BABESHYA KUKO ABANYARWANDA NTITUVUGISHA UKURI GUTANGA AMAOKO HARI CRITERES BAREBA NARABYIZE ALIKO NDIBUKA MO DUKE BAREBA TECHNIQUES NA MOYEN EXEPLE NIBA ISOKO ARI 10000000 UREBA UMUNTU WEGEREJE NKA 11MILLION S CYANGWA DOUZE NUKUVUGA UTARENZA CYANE WUJUJE IBYANGOMBWA KUBA YARABYIZE YERAKANA N A MOYENS YO KUBIKORA

  • NDACYAKOMEZA KUKI ABABYE BADAHANWA NIBANDE IGITUMA BABAIKORA NUKO BADAHANA ABABIKOZE NIBABISYHUZE UREBEKO BAZONGERA HARI ABADAKORWAHO WAGIRANGO BAFITE IMIZIRO BARIBA KUMUGARAGARO WIHANGU NGO NTABURYO BWO KUBAHANA ABASIRIKARE BABA OFFICIERS KO BABAHANA KANSWE ABASIVILE NTABWO JYE BYUMVA UWIBYE NARIHE F YA RETA.

Comments are closed.

en_USEnglish