Digiqole ad

Sosiyete z’ubwishingizi muri Africa ziteraniye mu nama mu Rwanda

22 Gashyantare – Umuyobozi w’ishyirahamwe r’yibigo by’ubwishingizi n’ibigo by’imari muri Africa uri mu ruzinduko mu Rwanda, na Ministre w’Intebe Dr Habumuremyi basabye abafite ibi bigo kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Kuri uyu wa gatatu bamwe mu bahagarariye aya ma sosiyete bahuye na Ministre w'intebe w'u Rwanda/Photo Daddy Sadiki
Kuri uyu wa gatatu bamwe mu bahagarariye aya ma sosiyete bahuye na Ministre w'intebe w'u Rwanda/Photo Daddy Sadiki

Muri iyi nama yaberaga mu ngoro ya Ministre w’intebe Protais Ayangma Ayang uyu muyobozi ku rwego rwa Africa, yavuze ko niba Leta y’u Rwanda ifasha amasosiyete y’ubwishibizi gukora neza, nayo akwiye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Marc Rugenera uhagarariye Ishyirahamawe Nyarwanda ry’amasosiyete y’Ubwishingizi (ASSAR), yatangaje  ko Leta koko ibafasha ndetse yabemereye inkunga kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze bijye imbere.

Abanyarwanda ariko kugeza ubu benshi ngo ntibarumva neza akamaro k’ubwishingizi, gusa ngo afite ikizere akurikije ubwitabire bw’abagana ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda.

U Rwanda rugeze kuri 2,3 % by’abaturage bari mu bwishingizi ku isoko ry’ubwishingizi, mu gihe ibihugu byateye imbere bigeze ku 10 %.

Cote d’Ivoire na Cameroun nibyo bihagaze neza mu bwishingizi muri Afurika, naho Congo-Brazzaville ikaza ku isonga mu bigo byinshi by’ubwishingizi byeguriwe abikorera.

Ubwishingizi ku binyabiziga nibwo buri hejuru cyane mu Rwanda, bitewe n’uko ari itegeko Leta yashyizeho. Ubwishingizi ku buzima, ku burezi n’ibindi byo biracyari hasi.

Amasosiyete y’Ubwishingizi 144 yibumbiye mu Mpuzamashyirahamwe Nyafurika y’Uburenganzira ku bwishingizi (FANAF) ifite icyicaro muri Sénegal.

Inama y’aya ma sosiyete nyafrica yaberaga i Kigali guhera 20/02/2012, ikazasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 23.

Mu biganiro na Ministre w'Intebe
Mu biganiro na Ministre w'Intebe

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish